Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibikomangoma bishyira Yeremiya mu rwobo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Shefatiya mwene Matani na Gedaliya mwene Pashuri na Yukali mwene Shelemiya, na Pashuri mwene Malikiya bumva amagambo Yeremiya yabwiye abantu bose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n’inzara n’icyorezo, ariko uzawuvamo akayoboka Abakaludaya azabaho, kandi ubugingo bwe azabutabarura abeho.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ni ukuri uyu murwa uzagabizwa ingabo z’umwami w’i Babuloni, na we azawuhindūra.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko ibikomangoma bibwira umwami biti “Turagusaba ngo uyu muntu yicwe, kuko aca intege z’ingabo zisigaye muri uyu murwa n’iz’abantu bose ubwo ababwira amagambo ameze atyo, kuko uyu muntu adashikira ubu bwoko amahoro, ahubwo ni amakuba.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze Umwami Sedekiya aravuga ati “Dore ari mu maboko yanyu, kuko umwami atari we wabasha kugira icyo ababuza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko bafata Yeremiya bamujugunya mu rwobo rwa Malikiya umwana w’umwami, rwari mu rugo rw’inzu y’imbohe, bamanuza Yeremiya imigozi. Muri urwo rwobo nta mazi yari arimo, keretse ibyondo gusa. Nuko Yeremiya asaya mu byondo.
Ebedimeleki akura Yeremiya mu rwobo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko Ebedimeleki w’Umunyetiyopiya wari inkone akora mu nzu y’umwami, yumvise ko bashyize Yeremiya mu rwobo (ubwo umwami yari yicaye mu irembo rya Benyamini),
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ebedimeleki aherako asohoka mu nzu y’umwami abwira umwami ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Mwami nyagasani, abo bantu bakoze nabi ku byo bakoreye umuhanuzi Yeremiya byose bakamujugunya mu rwobo, none agiye kwicirwamo n’inzara kuko ari nta mutsima usigaye mu murwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko umwami ategeka Ebedimeleki w’Umunyetiyopiya ati “Ukure hano abagabo mirongo itatu, maze mujyane muvane umuhanuzi Yeremiya mu rwobo atarapfa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko Ebedimeleki ajyana n’abo bagabo bajya mu nzu y’umwami munsi y’inzu ibikwamo ibintu, bahakura ibishwambagara n’inyonga zishaje, abiha Yeremiya mu rwobo abimanuje imigozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ebedimeleki w’Umunyetiyopiya abwira Yeremiya ati “Shyira ibyo bishwambagara n’izo nyonga zishaje mu maha, maze urenzeho imigozi.” Nuko Yeremiya abigenza atyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Baherako bakururisha Yeremiya imigozi baramuzamura bamukura mu rwobo, Yeremiya aguma mu rugo rw’inzu y’imbohe.
Sedekiya agisha Yeremiya inama
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko Umwami Sedekiya aratuma, ajyana umuhanuzi Yeremiya bihererana mu muryango wa gatatu w’inzu y’Uwiteka, umwami abwira Yeremiya ati “Hari icyo ngiye kukubaza ntugire icyo umpisha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Yeremiya abwira Sedekiya ati “Nabikubwira ntiwanyica? Kandi ninkugira inama ntuzanyumvira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko Umwami Sedekiya arahira Yeremiya rwihishwa ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho waduhaye ubu bugingo, ntabwo nzakwica cyangwa ngo ngushyire mu maboko y’abo bantu bahiga ubugingo bwawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Maze Yeremiya abwira Sedekiya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nusanga ibikomangoma by’umwami w’i Babuloni ni bwo ubugingo bwawe buzabaho, kandi uyu murwa ntuzatwikwa, nawe uzabaho n’ab’inzu yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ariko nutemera gusanga ibikomangoma by’umwami w’i Babuloni, uyu murwa uzatangwa mu maboko y’Abakaludaya kandi bazawutwika, nawe ntuzabava mu maboko.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Maze Umwami Sedekiya abwira Yeremiya ati “Abayuda bagiye kuyoboka Abakaludaya, ntinya ko banshyira mu maboko yabo bakanshinyagurira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ariko Yeremiya ati “Ntibazagutanga. Ndakwinginze, umvira ijwi ry’Uwiteka rivuga ibyo nkubwira, ni bwo uzamererwa neza kandi ubugingo bwawe buzarama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ariko niwanga kugenda, iri jambo ni ryo Uwiteka yamenyesheje ngo:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Dore abagore bose basigaye mu nzu y’umwami w’u Buyuda, bazashyirwa ibikomangoma by’umwami w’u Babuloni, maze abo bagore bazavuga bati ‘Incuti zawe zaragushutse uremera, none ubwo ibirenge byawe bimaze gusaya mu byondo, bisubiriye inyuma.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
“Kandi bazajyana abagore bawe bose n’abana bawe babashyire Abakaludaya, nawe ntuzabava mu maboko ahubwo uzajyanwa n’ukuboko k’umwami w’i Babuloni, kandi uyu murwa uzatwikwa ari wowe uzize.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Maze Sedekiya abwira Yeremiya ati “He kugira umuntu umenya ayo magambo, nawe ntuzapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ariko ibikomangoma nibyumva yuko naganiriye nawe, maze bikagusanga bikakubwira biti ‘Tubwire ubu icyo wabwiye umwami ntukiduhishe natwe ntituzakwica, kandi utubwire icyo umwami yakubwiye’,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
maze uzabibwire uti ‘Ninginze umwami ngo atansubiza kwa Yonatani nkahagwa.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Nuko ibikomangoma byose bisanga Yeremiya biramubaza, na we abibwira amagambo ahwanye n’ibyo umwami yamutegetse byose. Maze barorera kuvugana na we, kuko ari nta cyo bamenye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nuko Yeremiya aguma mu rugo rw’inzu y’imbohe, arinda ageza ku munsi Yerusalemu yahindūwe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: