Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyago by’Abamoni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ibya bene Amoni. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Mbese Isirayeli nta bahungu agira? Nta wo kumucikūra afite? Noneho ni iki cyatumye Malukamu ari we uzungūra i Gadi, n’abantu be bagatura mu midugudu yaho?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzavugisha induru y’intambara numvisha i Raba y’Abamoni, kandi hazahinduka ikirundo cy’amatongo n’abakobwa baho bazashya, maze Isirayeli azategeka abamutegekaga. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Boroga Heshiboni we, kuko Ayi hahindutse amatongo. Yemwe bakobwa b’i Raba mwe, nimurire mukenyere ibigunira, muboroge mwirukire hirya no hino mu nzitiro, kuko Malukamu azajyanwa ari imbohe, abatambyi be n’ibikomangoma bye bari kumwe na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ni iki gituma wīrātana imibande yawe n’umubande wawe urumbuka, wa mukobwa usubira inyuma we? Yiringiraga ubutunzi bwe ati ‘Ni nde uzantera?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umwami Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Dore ngiye kugutera ubwoba buzaturuka mu bagukikije bose, kandi muzirukanwa umuntu wese aboneze inzira y’imbere ye, nta wuzaboneka wo guhungūra impunzi.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Ariko hanyuma nzagarura imbohe z’Abamoni.” Ni ko Uwiteka avuga.
Ibyago bya Edomu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ibya Edomu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Mbese nta bwenge bukiri i Temani? Inama z’abajijjutse zarabuze? 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ubwenge bwabo buraheze? Nimuhindukire muhunge mujye kuba mu bwihisho bwa kure mwa baturage b’i Dedani mwe, kuko igihe nikigera nzatera Esawu mbone kumusīga icyago cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abasaruzi b’imizabibu baje iwawe, ntibasiga ibyo guhumbwa? Ibisambo bya nijoro ntibyakwiba bikageza ubwo byihaza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko nasahuye Esawu, nahishuye aho yahishaga kandi ntazabasha kwihisha. Urubyaro rwe rwararimbutse, na bene se n’abaturanyi be, na we ntakiriho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Siga impfubyi zawe nzazirera, n’abapfakazi bawe banyizere.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kuko Uwiteka avuga ngo “Dore abatari bakwiriye kunywera kuri icyo gikombe ni ukuri bazakinyweraho. Mbese harya ni wowe wagenda udahanwe? Ntuzagenda udahanwe, ahubwo uzakinyweraho ni ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye yuko i Bosira hazahinduka igitangarirwa n’igiteye isoni, n’amatongo n’igicibwa, kandi imidugudu yaho yose izahora ari amatongo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Numvise inkuru ziturutse ku Uwiteka, intumwa yatumwe mu mahanga ngo ‘Nimuteranire hamwe mumutere, muhururire kurwana.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Dore nakugize muto mu banyamahanga n’insuzugurwa mu bantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ku bw’igitinyiro cyawe ubwibone bw’umutima wawe bwaragushutse, yewe uba mu masenga we, ukigumira mu mpinga y’umusozi. N’aho icyari cyawe wacyarika hejuru nk’igisiga, na ho nzahakumanura. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Kandi Edomu hazaba igitangarirwa, uzahanyura wese azatangara yimyoze abitewe n’ibyago byaho byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nk’uko i Sodomu n’i Gomora n’imidugudu yari ihegereye yubitswe, ni ko nta muntu uzahaba kandi nta mwana w’umuntu uzahasuhukira.” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Dore azazamuka ameze nk’intare ava ku mwuzure wa Yorodani atere ubuturo bukomeye, kuko nzabubirukanamo mbatunguye, uwatoranijwe ni we nzabwegurira. Ni nde uhwanye nanjye? Ni nde tuzahāna isango, n’umwungeri uzanyīmīra ni nde?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko rero nimwumve inama Uwiteka yerekeje kuri Edomu, n’imigambi yagambiriye ku baturage b’i Temani. Ni ukuri bazabakurura babajyane kure, ndetse n’abato bo mu mukumbi. Ni ukuri ubuturo bwabo azabuhindurira amatongo hejuru yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Isi itigiswa n’urusaku rwo kugwa kwabo, barataka urusaku rwabo rwumvikanye rugera no ku Nyanja Itukura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Umva azazamuka aguruka nk’igisiga, abambire amababa kuri Bosira ahagwe hejuru, kandi muri uwo munsi umutima w’intwari zo muri Edomu uzaba nk’uw’umugore uri ku nda.
Ibyago by’i Damasiko
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Iby’i Damasiko. I Hamati no mu Arupadi hakojejwe isoni kuko bumvise inkuru mbi bakiheba, mu nyanja hari agahinda ntibasha gutuza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
I Damasiko hacitse intege, abaho bahindura imigongo barahunga kandi barahinda umushyitsi, gushoberwa n’umubabaro bihafashe nk’uko bifata umugore uri ku nda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Umurwa ushimwa wanezezaga ko waretswe!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ni cyo kizatuma abasore baho bagwa mu nzira zaho, n’ingabo zose zizacuba muri uwo munsi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kandi nzashumika inkike z’i Damasiko, umuriro ukongore ingoro za Benihadadi.
Ibyago by’i Kedari
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Iby’i Kedari n’ubwami bwa Hasori, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yatsinze. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimuhaguruke, muzamuke mutere i Kedari, murimbure abana b’iburasirazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Bazanyaga amahema yabo n’imikumbi yabo, bazajyana inyegamo zabo n’ibintu byabo byose n’ingamiya zabo ho iminyago, bazarangurura bababwire bati ‘Ibiteye ubwoba biri impande zose!’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
“Nimuhunge mujye kure, mube mu bwihisho bwa kure mwa baturage b’i Hasori mwe, ni ko Uwiteka avuga, kuko Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yagiye inama iberekeyeho, kandi yagambiriye kubatera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Nimuhaguruke muzamuke mutere ubwoko buguwe neza butagira icyo bwikanga, butagira amarembo yugarirwa habe n’ibihindizo, bwituriye ukwabwo. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
“Kandi ingamiya zabo zizajyanwa n’amatungo yabo atabarika azaba iminyago, nanjye nzatatanyiriza mu birere byose abiyogoshesha ingohe z’umusatsi wabo, nzabateza ibyago bibaturutse impande zose. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
N’i Hasori hazaba ubuturo bw’imbwebwe, hazahora ari amatongo iteka, nta muntu uzahatura kandi nta mwana w’umuntu uzahasuhukira.”
Ibyago bya Elamu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Ijambo ry’Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye kuri Elamu, Sedekiya umwami w’u Buyuda atangiye kwima riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Dore ngiye kuvuna imiheto y’Abanyelamu, ari zo ntwaro zabakomezaga cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Nzateza Elamu imiyaga ine iturutse mu birere bine by’ijuru, kandi nzabatataniriza muri ibyo birere byose, ndetse nta shyanga ibicibwa bya Elamu bitazageramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Nzatera aba Elamu kwihebera imbere y’abanzi babo n’imbere y’abahiga ubugingo bwabo, kandi nzabateza ibibi ndetse n’uburakari bwanjye bukaze, ni ko Uwiteka avuga, nzabakurikiza inkota ngeze ubwo nzaba maze kubarimbura,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
kandi nzatereka intebe yanjye y’ubwami muri Elamu, nzaharimburira umwami wabo n’ibikomangoma. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Ariko mu minsi y’imperuka nzagarura imbohe za Elamu.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: