Somera Bibiriya kuri Telefone
Iherezo ry’i Babuloni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore ngiye kubyukiriza i Babuloni n’abatuye i Lebukamayi umuyaga urimbura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi nzohereza abagosozi i Babuloni bahagosore, igihugu cyabo bagisigemo ubusa, kuko ku munsi w’amakuba bazahatera bahaturutse impande zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umufozi w’umuheto ye gufora umuheto we, ye gutabara yambaye umwambaro we w’ibyuma, kandi namwe mwe kugirira impuhwe abasore baho, mutsembeho rwose n’ingabo zaho zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uko ni ko abishwe bazagwa mu gihugu cy’Abakaludaya, n’abasogotewe mu nzira zaho bakagwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kuko Abisirayeli n’Abayuda bataretswe n’Imana yabo Uwiteka Nyiringabo, nubwo igihugu cyabo cyuzuyemo ibicumuro bacumuye ku Uwera wa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nimuhunge muve muri Babuloni umuntu wese akize amagara ye, muticwa muhowe igicumuro cyaho kuko ari igihe cyo guhōra k’Uwiteka, azahitura ibihakwiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
I Babuloni hahoze ari igikombe cy’izahabu mu ntoki z’Uwiteka, hashindishaga isi yose. Amahanga yanyoye kuri vino yaho, ni cyo cyatumye amahanga asara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
I Babuloni haguye hatunguwe hararimburwa, nimuhaborogere mushake umuti wo kuvura uburibwe bwaho, ahari hakira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Twashatse gukiza i Babuloni ariko ntibyashobotse, nimuhareke kandi umuntu wese asubire mu gihugu cy’iwabo, kuko urubanza rwaho rwageze mu ijuru, rwarazamutse rugera mu kirere cyo hejuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Uwiteka yagaragaje gukiranuka kwacu, nimuze tumenyeshe i Siyoni umurimo w’Uwiteka Imana yacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Nimutyaze imyambi mutware ingabo muzikomeje, Uwiteka yabyukije imitima y’abami b’Abamedi, kuko imigambi ye iri kuri Babuloni ngo aharimbure, kuko ari uguhōra k’Uwiteka ahōrera urusengero rwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nimushinge ibendera ku nkike z’i Babuloni, mushyireho abarinzi bafite amaboko mushyireho n’abararirizi, muringanize abo kujya mu bico, kuko Uwiteka yagambiriye ibyo yavuze ku baturage b’i Babuloni akabisohoza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Yewe utuye ku mazi menshi, wagwije ubutunzi bwinshi, iherezo ryawe rirageze, rihwanye n’uburakari bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uwiteka Nyiringabo arirahiye ati ‘Ni ukuri nzakudendezaho ingabo zimeze nk’ubuzikira zikuvuzeho induru.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Yaremesheje isi ububasha bwe, yakomeresheje isi ubwenge bwe, kandi ubuhanga bwe ni bwo yabambishije ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Iyo aranguruye ijwi rye mu ijuru haba guhorera kw’amazi menshi, kandi atuma ibihu bizamuka biva ku mpera z’isi. Aremera imirabyo kugusha imvura kandi agakura umuyaga mu bubiko bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Umuntu wese ahindutse nk’inka abuze ubwenge, umucuzi w’izahabu wese akojejwe isoni n’igishushanyo yicuriye, kuko igishushanyo cye cyayagijwe ari ibinyoma kandi nta mwuka kigira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ni iby’ubusa, ni umurimo w’ubushukanyi, mu gihe cyo guhanwa kwabyo bizatsembwaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uri umwandu wa Yakobo ntameze nk’ibyo, kuko ari we Banze ry’ibintu byose, kandi Isirayeli ni umuryango w’umwandu we, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Uri intorezo yanjye ndwanisha, uri n’intwaro z’intambara, kuko ari wowe nzacagaguza amahanga kandi ni wowe nzarimburisha ibihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ni wowe nzavunagurisha ifarashi n’uyigenderaho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
ni wowe nzavunagurisha igare ry’intambara n’ūrigenderamo, ni wowe nzavunagurisha abagabo n’abagore, ni wowe nzavunagurisha abasaza n’ingaragu, ni wowe nzavunagurisha abasore n’inkumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ni wowe nzavunagurisha umwungeri n’umukumbi we, ni wowe nzavunagurisha umuhinzi n’inka ze zihinga, ni wowe nzavunagurisha abategeka n’ibisonga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Nzitura i Babuloni n’abatuye i Bukaludaya bose inabi yabo yose bakoreye imbere yanyu i Siyoni. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Dore ndakwanze wa musozi urimbura we, ni ko Uwiteka urimbura isi yose avuga, nzakuramburiraho ukuboko kwanjye, nguhirike uve mu bitare ugwe mu manga, kandi nzaguhindura umuyonga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kandi nta buye ry’impfuruka bazakuvanamo habe n’ibuye ry’urufatiro, ahubwo uzahora uba amatongo iteka ryose. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
“Nimushinge ibendera mu gihugu muvugirize impanda mu mahanga, mutegurire amahanga yo kuhatera. Nimuhakoranyirize abami bo muri Ararati n’ab’i Mini, n’abo muri Ashikenazi ngo bahatere, muhategekere umugaba, muhateze amafarashi azamuka nk’ubuzikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nimuteguze amahanga azahatera, abami b’Abamedi n’abategeka babo n’ibisonga byabo byose, n’ibihugu byose bitegekwa na bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko igihugu kiratigita kigira umubabaro, kuko imigambi Uwiteka yagambiriye kuri Babuloni igihamye yo guhindura igihugu cy’i Babuloni amatongo, ntikigire ugituramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Intwari z’i Babuloni zatinye kurwana zihamira mu bihome byazo, intege zazo zaracitse zihindutse nk’iz’abagore, ubuturo bwaho buratwitswe, imyugariro yaho iravunaguritse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Intumwa y’impayamaguru iziruka isanganire mugenzi wayo, n’imbitsi isanganire mugenzi wayo ngo zibikire umwami w’i Babuloni yuko umurwa we wafashwe impande zose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
ngo ibyambu byakinzwe, n’icyanya cy’imbingo na cyo baragitwitse, kandi ingabo zaho zihiye ubwoba.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Umukobwa w’i Babuloni ameze nk’imbuga ihurirwaho mu gihe cy’ihura, hasigaye igihe gito, igihe cy’isarura rye kikagera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yarandīye, yarampondaguye, yangize ikibumbano kirimo ubusa, yamize nk’ikiyoka, inda ye yayujujemo ibiryoshye byanjye, yaranyirukanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Urugomo nagiriwe n’urwagiriwe umubiri wanjye rube kuri Babuloni. Uko ni ko umuturage w’i Siyoni azavuga, kandi utuye i Yerusalemu na we ati ‘Amaraso yanjye azakore ku batuye i Bukaludaya.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo “Dore ngiye kukuburanira kandi nguhōrere, nzakamya inyanja yaho n’amasōko yaho nyazibe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
I Babuloni hazahinduka ibirundo n’ubuturo bw’imbwebwe n’igitangarirwa n’icyimyozwa, nta wuzahatura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Bazatontomera icyarimwe nk’intare, bazakankama nk’imigunzu y’intare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Nibamara gushyuha nzabaremera ibirori mbasindishe, kugira ngo bishime basinzire ubutazakanguka. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Nzabamanukana nk’abana b’intama bajyanywe mu rubagiro, nk’amasekurume y’intama n’ay’ihene.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
“Yemwe i Sheshaki ko hanyazwe! Harafashwe kandi ari ho hari inyamibwa y’isi yose! Yemwe, i Babuloni ko hahindutse amatongo mu yandi mahanga!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Inyanja yasendereye irengera i Babuloni, harenzweho n’umuraba wayo mwinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Imidugudu yaho yahindutse amatongo n’umukakaro n’ikidaturwa, igihugu kitabamo umuntu kandi ntihagire umwana w’umuntu ukinyuramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Kandi nzahanira Beli i Babuloni, nzavana mu kanwa ke ibyo yamize bunguri, kandi amahanga ntazongera kumuhombokeraho ukundi. Ni ukuri inkike z’i Babuloni zizariduka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
“Bwoko bwanjye, nimuhasohokemo, umuntu wese yikize uburakari bw’Uwiteka bukaze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Imitima yanyu ye gucogora kandi mwe gutinya impuha zizumvikana mu gihugu, kuko mu mwaka umwe hazaza impuha kandi mu mwaka uzaba hanyuma hakaza izindi mpuha n’urugomo mu gihugu, umutware agatera undi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo bibajwe by’i Babuloni, igihugu cyaho cyose kizakozwa isoni kandi abaho bishwe bose ni ho bazagwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Maze ijuru n’isi n’ibirimo byose bizishima kuri Babuloni bivuze impundu, kuko abanyazi bazahatera baturutse ikasikazi. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Nk’uko i Babuloni hagushije abishwe ba Isirayeli ni ko abishwe bo mu gihugu cyose ari ho bazagwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
“Yemwe abacitse ku icumu mwe, nimugende mwe gutindiganya, mwibuke Uwiteka mukiri kure kandi mutekereze i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
“Dukozwe n’isoni kuko twiyumviseho ibigawa, isoni zitwuzuye mu maso kuko abanyamahanga binjiye mu buturo bwera bwo mu nzu y’Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
Uwiteka aravuga ati “Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo byaho bibajwe, kandi mu gihugu cyaho cyose hazaba imiborogo y’inkomere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp53.
Naho i Babuloni hazamuka hakajya ejuru kandi naho hakomeza ibihome byo gukomera kwaho, nyamara abarimbuzi banturutseho bazahatera. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp54.
“Ijwi ryo gutaka rije riturutse i Babuloni, n’iryo kurimbuka gukomeye rije riturutse mu gihugu cy’Abakaludaya!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp55.
Uwiteka aranyaga i Babuloni, acubye ijwi ryaho rikomeye kandi imiraba yaho irahorera nk’amazi menshi, amajwi yayo arahorera
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp56.
kuko umurimbuzi ageze i Babuloni, kandi intwari zaho zirafashwe, n’imiheto yabo iravunaguritse kuko Uwiteka ari Imana yitūra, ni ukuri izitūra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp57.
Kandi nzasindisha ibikomangoma byaho n’abanyabwenge baho, abategeka baho n’ibisonga byaho n’intwari zaho, na bo bazasinzira ubudakanguka.” Byavuzwe n’Umwami, izina rye ni Uwiteka Nyiringabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp58.
Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Inkike ngari z’i Babuloni zizasenywa rwose, n’amarembo yaho maremare azatwikwa, amoko azaba yararuhijwe n’ubusa n’amahanga na yo azaba yararuhiye umuriro, kandi bazacogora.”
Yeremiya yandika ibyo yahanuriye i Babuloni mu gitabo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp59.
Ijambo umuhanuzi Yeremiya yategetse Seraya mwene Neriya mwene Mahaseya, igihe yajyanaga na Sedekiya umwami w’u Buyuda i Babuloni, mu mwaka wa kane wo ku ngoma ye. Seraya uwo yari umutware w’abashashi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp60.
Maze Yeremiya yandika mu gitabo ibibi byose bizatera i Babuloni, ndetse n’amagambo yose yanditswe yerekeye kuri Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp61.
Yeremiya abwira Seraya ati “Nugera i Babuloni ntukabure kuhasomera ayo magambo yose, kandi uzavuge uti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp62.
‘Yewe Uwiteka wavuze iby’aha hantu, ibyo kuharimbura ko hatazagira uhaba, ari umuntu cyangwa itungo, ahubwo ko hazaba amatongo iteka ryose.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp63.
Nuko nurangiza gusoma iki gitabo uzagihambireho ibuye, ukijugunye mu ruzi Ufurate hagati 64maze uvuge uti ‘Uku ni ko i Babuloni hazazika kandi ntihazongera kubyuka hazize ibyago nzahateza, na bo bazacika intege.’ ” Iyo ni yo ndunduro y’amagambo ya Yeremiya.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yeremiya igice cya: