Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Elihu akomeza kuvuga ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Ba unyoroheye gato maze nkwereke, Kuko ngifite icyo mvugira Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ndazana ubwenge bwanjye mbukuye kure, Kandi ndātūrira Umuremyi wanjye uburyo akiranuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ni ukuri ibyo mvuga ntabwo ari ibinyoma, Umuntu ufite ubwenge butunganye ari kumwe nawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Dore Imana irakomeye kandi ntigira uwo ihinyura, Irakomeye mu mbaraga no mu bwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ntiramisha umunyabyaha, Ariko itsindishiriza abarengana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ntabwo ivana amaso yayo ku bakiranutsi, Ahubwo ibicaza hamwe n’abami ku ntebe zabo, Ikabakomeza iteka ryose bagashyirwa hejuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi iyo baboheshejwe iminyururu, Bagafatishwa ingoyi z’umubabaro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ibereka imirimo yabo n’ibicumuro byabo, Uko bagenje bibona.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi izibura amatwi yabo ngo bumve ibyigisho, Ikabihanangiriza kuva mu byaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nibayumvira bakayikorera, Bazamara iminsi yabo baguwe neza, Bazamara n’imyaka yabo mu byishimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko nibatumvira bazarimbuzwa inkota, Kandi bazapfa ari nta bwenge bafite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Kandi abatubaha Imana mu mitima yabo bibikira uburakari, Iyo ibaboshye ntibarushya batabaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Bapfa bakenyutse, Kandi ubugingo bwabo buherera mu banduye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Irokora abarengana ikabakura mu makuba, Kandi akarengane gatuma ibaziburira amatwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Ni ukuri iba yaragukuye mu makuba, Ikagushyira ahagari hadafunganye, Kandi ibishyizwe ku meza yawe, Biba byuzuwemo n’ibinure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko wuzuwemo n’imanza z’abanyabyaha, Urubanza no gukiranuka biragufashe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Hariho uburakari. Wirinde utayobeshwa no kwirarira kwawe, Bigatuma incungu nyinshi zinanirwa kugucungura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Mbese ubutunzi bwawe n’ububasha bw’imbaraga zawe bwose, Byatuma utabona amakuba?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ntukifuze ijoro, Igihe abantu bacibwa bakava iwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Itonde we kwibwira ibyo gukiranirwa, Kuko ari byo wahisemo bikakurutira umubabaro ufite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Dore Imana ikoresha ibikomeye ububasha bwayo, Umwigisha uhwanye na yo ni nde?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ni nde wayitegekeye inzira zayo? Cyangwa ni nde wavuga ati ‘Wakoze ikitaboneye’?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ibuka gushimisha imirimo yayo, N’ibyayo abantu baririmbaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Bose barayirebaga, Umuntu ayitegereza ari kure yayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Dore Imana irakomeye kandi ntituyizi, Imibare y’imyaka yayo ntibarika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
“Kuko izamura amazi akaba igicu, Kigahinduka imvura itonyanga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Maze ibicu bikayigusha, Ikagwa mu gihugu ari nyinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Mbese hari uwabasha kumenya uko ibicu bikwira hose, Akamenya n’uko imihindaganyo iva mu ihema ryayo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Dore yigotesha umucyo, Kandi itwikīra no mu kuzimu kw’inyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Kuko ibyo ari ibyo ikirisha urubanza rw’amahanga, Kandi itanga ibyokurya byinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Ihisha umurabyo mu maboko yayo, Maze ikawutegeka guhamya intego.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Guhinda kw’inkuba kugaragaza ibyayo, Amatungo na yo akamenya yuko umugaru uhinduye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: