Ibya Elihu |
| 1. | Nuko abo bantu uko ari batatu barorera gusubiza Yobu, kuko yari yiyizi yuko ari umukiranutsi. |
| 2. | Maze uburakari bwa Elihu mwene Barakeli w’Umubuzi wo mu muryango wa Ramu burabyuka, bukongera Yobu kuko yihaye gukiranuka kurusha Imana. |
| 3. | Kandi arakarira na bagenzi be batatu, kuko batabonye icyo bamusubiza kandi bakagaya Yobu. |
| 4. | Ariko Elihu yari yarindiriye kuvugana na Yobu, kuko bamurutaga ubukuru. |
| 5. | Maze Elihu abonye yuko abo bantu babuze icyo bamusubiza, uburakari bwe burabyuka. |
| 6. | Nuko Elihu mwene Barakeli w’Umubuzi aravuga ati “Ndi muto namwe muri abasaza, Ni cyo cyatumye ntinya, Sintinyuke kubamenyesha icyo nibwira. |
| 7. | Naravuze nti ‘Abafite iminsi ni bo bakwiriye kuvuga, Abamaze imyaka myinshi ni bo bakwiriye kwigisha ubwenge.’ |
| 8. | Ariko mu bantu harimo umwuka, Kandi guhumeka kw’Ishoborabyose ni ko kubaha kujijuka. |
| 9. | Abakuze si bo bazi ubwenge, N’abasaza si bo bamenya imanza. |
| 10. | Ni cyo gitumye mvuga nti ‘Nimuntegere amatwi, Nanjye mbumvishe icyo nibwira. |
| 11. | Dore narindiriye amagambo yanyu, Mugitekereza ibyo kuvuga, Ngira ngo nze kumva impamvu zanyu.’ |
| 12. | Ni ukuri nahugukiye kubumva, Ariko nta n’umwe muri mwe wemeje Yobu, Cyangwa ngo amusubize ku byo yavuze. |
| 13. | Mwitonde kugira ngo mutavuga muti ‘Ni twe twaronse ubwenge, Nta muntu wamutsinda yatsindwa n’Imana.’ |
| 14. | Si jye yerekejeho amagambo ye, Nanjye sinamusubiza amagambo nk’ayanyu. |
| 15. | “Barumirwa ntibongera gusubiza, Ntibagira ijambo bavuga. |
| 16. | Mbese mpore kuko nta cyo bavuga, Kuko bahagaze ntibongere gusubiza? |
| 17. | Jyeho ngiye gusubiza, Ngiye kuvuga icyo ntekereza. |
| 18. | Kuko amagambo anyuzuyemo, Umutima undimo uraniga. |
| 19. | Dore igituza cyanjye kimeze nka vino idafite aho ibirira, Nk’intango nshya igiye guturika. |
| 20. | Ngiye kuvuga kugira ngo noroherwe, Ngiye kubumbura akanwa kanjye musubize. |
| 21. | Ne kurobanura abantu ku butoni, Cyangwa kugira uwo nshyeshya. |
| 22. | Kuko ntazi gushyeshya, Nashyeshya Umuremyi wanjye yankuraho bidatinze. |