Elifazi aravuga |
| 1. | Maze Elifazi w’Umutemani aramubwira ati |
| 2. | “Mbese umuntu yagerageza kuvugana nawe, Ntiwagira agahinda? Ariko ni nde wakwiyumanganya ngo atavuga? |
| 3. | Dore wigishaga benshi, Kandi wakomezaga amaboko atentebutse. |
| 4. | Amagambo yawe yaramiraga uwari ugiye kugwa, Kandi wakomezaga amavi asukuma. |
| 5. | Ariko noneho ni wowe byateye kandi urihebye, Bikugezeho nawe uhagaritse umutima. |
| 6. | Mbese gukomera kwawe si uko wubaha Imana? Kandi inzira zawe zigororotse si zo ziguhesha ibyiringiro? |
| 7. | Ibuka ndakwinginze, Ni nde wigeze kurimbuka atariho urubanza? Cyangwa hari ubwo umukiranutsi yaciriweho iteka? |
| 8. | Nk’uko nabyiboneye abahinga gukiranirwa bakabiba amahane, ni byo basarura. |
| 9. | Bicwa n’umwuka w’Imana, Kandi barimburwa no guhuha k’umuyaga w’uburakari bwayo. |
| 10. | Gutontoma kw’intare n’ijwi ry’intare y’inkazi birahora, N’imikaka y’imigunzu y’intare biravunagurika. |
| 11. | Intare ishaje yicwa no kubura umuhigo, Kandi ibyana by’intare y’ingore biratatana. |
| 12. | “Nuko hariho ijambo nabwiwe rwihishwa, Maze ugutwi kwanjye kwakira guhwihwisa kwaryo. |
| 13. | Nibwiraga mbitewe n’iyerekwa rya nijoro, Igihe abantu bashyizweyo, |
| 14. | Maze mfatwa n’ubwoba mpinda umushyitsi, Bituma amagufwa yanjye yose akomangana, |
| 15. | Maze umwuka ampita imbere, Umusatsi unyorosoka ku mutwe. |
| 16. | Ahagarara aho, ariko nyoberwa uko ishusho ye isa, Imbere y’amaso yanjye hari ikintu, Habaho ituze maze numva ijwi rivuga ngo |
| 17. | ‘Mbese umuntu upfa yarusha Imana gukiranuka? Mbese umuntu yarusha Umuremyi we kubonera?’ |
| 18. | Dore ntabwo yiringira abagaragu bayo, N’abamarayika bayo ibabonamo amafuti, |
| 19. | Nkanswe bo baba mu mazu yubakishijwe urwondo, Urufatiro rwayo rukaba rushinzwe mu mukungugu, Bameneka nk’uwakandagira inyenzi. |
| 20. | Guhera mu gitondo ukageza nimugoroba bararimburwa, Bapfa buheriheri ntihagire ubyitaho. |
| 21. | Mbese umugozi w’ihema ryabo ntiwabakuwemo? Bapfa bataragira ubwenge. |