Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka akomeza gusubiza Yobu ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Mbese umunyampaka yagisha Ishoborabyose impaka? Ugayisha Imana nasubize.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko Yobu asubiza Uwiteka ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Dore ndi insuzugurwa, nagusubiza iki? Nifashe ku munwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Navuze rimwe ariko sinzongera gusubiza, Ndetse kabiri ariko sinakongera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Noneho kenyera kigabo, Ngiye kukubaza nawe unsubize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mbese ugiye kumvuguruza icyo nategetse? Ugiye kumpererezaho ibyaha kugira ngo ubone urubanza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Harya uhwanije n’Imana amaboko? Wabasha guhindisha ijwi nka yo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Noneho rimbana ikuzo no kwifata neza, Kandi wiyambike icyubahiro n’ubwiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Sandaza uburakari bwawe busesekare, Kandi witegereze umwibone wese umucishe bugufi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Urebe umwiraririzi umuzitse acogore, Kandi ukandagirire abanyabyaha aho bari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Bose ubashyire mu mukungugu, Mu maso habo uhakingiranire mu bwihisho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ni bwo nzakwemera, Yuko ukuboko kwawe kw’iburyo kubasha kugukiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko witegereze Behemoti iyo naremye nkawe, Irya ubwatsi nk’inka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Dore itegereze imbaraga zayo ziri mu matako yayo, N’ububasha bwayo buri mu mitsi y’inda yayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Izunguza umurizo wayo nk’umwerezi, Imitsi yo mu matako yayo irasobekeranye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Amagufwa yayo ameze nk’imiheha y’umuringa, Amaguru yayo ameze nk’ibihindizo by’ibyuma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Mu byaremwe n’Imana ni yo ngenzi, Umuremyi wayo ni we watinyuka kuyegera yitwaje inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ni ukuri imisozi iyibera urwuri, Aho inyamaswa zose zo mu ishyamba zikinira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Yiryamira munsi y’ibiti bifite ibicucu, Mu bwihisho bwo mu rufunzo no mu nkuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ibiti bifite ibicucu biyikwizaho ibicucu byabyo, Igakikizwa n’imikingo yo ku mugezi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Dore iyo umugezi wuzuye ntiruha ihinda umushyitsi, Naho Yorodani yakuzura ikagera mu kanwa kayo ntiyabyitaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Mbese hari uwayifata iri maso, Cyangwa agapfumuza izuru ryayo ikigobwe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Mbese wabasha kurobesha Lewiyatani ururobo, Cyangwa gufatisha ururimi rwayo umugozi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Washobora gushyira umugozi mu izuru ryayo, Cyangwa gutoboza akasaya kayo ururobo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Mbese yagutakira cyane, Cyangwa yakubwira amagambo ashyeshya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Aho yasezerana nawe, Kugira ngo ikubere umugaragu iminsi yose?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Wayikinisha nk’ukinisha inyoni? Cyangwa wayizirikira gusetsa abaja bawe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Abarobyi bayicuruza se? Bayigabanya abagenza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Cyo ye wabasha kuzuza uruhu rwayo imyambi, Cyangwa umutwe wayo ibigobe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Kuyibangurira ukuboko, Wibuke ko ari intambara ukugerure.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: