Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 21-10-2019 saa 07:00:19 | Yarebwe: 10914

Mu buzima bwa buri munsi tubayemo abizera Yesu kirisito, kugira kwizera ni bimwe mu biranga umukirisito twa kwita irangamuntu. Burya koko abantu benshi bibaza byinshi ku buryo abantu babona kwizera. Ntago dushobora ku kugura, ku kugurisha cyangwa se kuguha inshuti zacu. Ese ukwizera ni iki? Kumara iki mu mibereho yacu ya buri munsi? Wabihuza gute n’ibigeragezo?

Twifashishije bibiliya,  dusoma byinshi ku bijyanye no kwizera hamwe n’akamaro gufite mu mibereho yacu ya buri munsi. Pawulo yabivuze neza ko iyo tudafite ukwizera tudashobora kunezeza Imana (Abaheburayo 11:6). Umuririmbyi we yaririmbye ngo kuva ubu sintinya ibizambaho yaba ibyago cyangwa amahirwe nzi yuko Imana ibitegeka,  akomeza avuga ati mbeshwaho no kwizera Yesu gusa. Ese wowe muri iyi minsi uri kwizera Yesu cyangwa se wizereye mu by’isi gusa bishira?

kwizera kuva hehe?

Nkuko twabikomojeho dutangira, kwizera ntago ari ibintu tuvukana cyangwa se  biba mu masekuruza yacu (genetic), dukura mu bukire bwacu, mu bukene bwacu, mu byubahiro dufite aho tuba;  ahubwo bibiliya itubwira ko kwizera  ari impano y’Imana (Abefeso 2:8-9).

 

Kuki tugomba kugira kwizera?

Dukeneye kwizera kugirango dushimishe Imana. Imana yashyizeho imibereho y’abakiranutsi kuko bose batungwa no kwizera (Abaheburayo 10:38). Ntago bisobanuye ko tugomba kwizera Imana gusa kugirango hagire ibyo tubona, ariko Imana ikunda abantu bihangana kandi bakayizera kandi irabagororera (Luka 7:50; 1 Petero 1:8-9).

Bibiliya itwereka byimbitse icyo kwizera ari cyo hamwe ni ibyitegererezo  by’abizera nyakuri babayeho kuva kera (Abaheburayo 11:1-40).

Kwizera ni ko kwatumye abeli atanga igitambo kiruta icya kayini kuba cyiza (Abaheburayo 11:4). Imanishimwe ko ijya ireba mu mitima yacu igashima ibyo tuyituye cyane dukiranuka. Muri iyi minsi abantu turimo kwizera tugamije ko tumenyekana bigatuma ibyo twizeye bitabaho, twige kwizera ariko mbere na mbere tugamije ko Imana ariyo ihabwa icyubahiro.

Hari igihe ukwizera kwacu gushobora kugabanyuka, ariko kubera ari impano y’Imana iha abana bayo,  ijya yemera ko duhura n’ibitugerageza,  kugirango Imana ikomeze ityaze   kwizera kwacu. Niyo mpamvu yakobo yatubwiye rwose ko ari iby’ibyishimo niturwa gitumo  n’ibitugerageza bitari bimwe (Yakobo 1:2-4).

Birashoboka ko wahuye na byinshi bigiye bitandukana   bikakugerageza, ugasanga uyu munsi wabuze amafaranga, ejo ukicwa n’inzara, ugasanga uri kwiga ntutsinde cyangwa se mu rugo ntago bimeze neza; ariko ambara imbaraga ukomere cyane Yesu yaranesheje kandi yaduhaye Impano yo kwizera,  araje abigenze neza n’ugera ku gipimo gishyitse ashaka ko ugeraho.

Abaririmbyi bararirimbye ngo aho imbaraga z’abantu zirangirira niho imbaraga zawe Mana  zitangirira, ibidashobokera abana b’abantu kuri wowe Mana birashoboka. Imanishimwe ko nubwo ibitugeregeza biza  iturwanirira  tukanesha!  ntago ijya yemera ko abanzi bacu batwishima hejuru (Zaburi 41:12).

Kwizera ni umuco utuma tugira ubutwari bwo gukora ibyiza. Ushobora gutuma dukomeza kwihangana muri iki gihe kandi tukagira ibyiringiro by’igihe kizaza. Bibiliya ishobora kugufasha n’iyo waba utemera Imana, utakigira ukwizera cyangwa wifuza kugira ukwizera gukomeye. Kwizera ni bwo butunzi bukomeye dufite ; ni yo mari abakijijwe dufite iruta ibindi byose.

Imwe mu mimaro yo kwizera
  • Kwizera gutanga  agakiza: Gukizwa ni ubuntu bw’Imana, twese twakijijwe tubiheshjwe no kwizera (Abefeso 2:8). Birashoboka ko nawe uri gusoma iyi nkuru udakijijwe ariko igihe ni iki ngwino wegere Yesu aguhe agakiza.
  • Kwizera gukiza indwara kandi gukora imirimo n’ibitangaza: nkuko bigaragara mu butumwa bwiza bwa Yesu kristo, Yesu yakunze kujya abwira umuntu ngo genda ukwizera kuramukijije, bisobanuyeko ukwizera gukora byinshi bitangaje! (Mariko 5:34).

Iyo usomye mu isezerano rya kera usanga kwizera gutangaje cyane. Umugabo witwa Namani w’i Siriya yarizeye, ajya muri Yorodani karindwi, arakira (2 Abami 5:14). Ibi bidutere gukomeza kwizera umwami wacu Yesu kirisito kandi tumugirire ikizere rwose, kuko ashoboye byose kandi duhumure azaturengera.
  • Kwizera kuzanwa no kumva ijambo ry’Imana,urugero umugore wakoze ku mwenda wa Yesu agakira maze isoko y’amaraso igakama, yabitewe n’uko yari yumvanye abantu inkuru ze, bituma yizera ko naca ku bantu agakora ku mwenda we ari bukire (Mariko 5:25-29); (Abaroma 10:17).
  • Kwizera kurageragezwa: nkuko twabikomojeho ukwizera ni impano y’Imana, bityo rero Imana iba idutyaza kugirango dukomere,  kwizera gutera kwihangana, kandi kwihangana ni ko gutera kunesha, kunesha kugatera ibyiringiro(Yakobo 1:3).
  • Kwizera ni ko guhora buri munsi  kutuyobora: Imana ntikorana n’abicaye, ahubwo ikorana n’abizeye, bagatinyuka kurwana intambara nziza yo gukiranuka. Nubwo tuba dukora imirimo isanzwe ariko turi mu rugendo, nubwo uri gusoma iki kigisho ariko uri mu rugendo,  kandi bibiliya iratubwira ngo hahirwa abantu bagira mu mitima yabo inzira zerekeza siyoni. Ukwizera  niko kudufasha muri uru rugendo.

 

 

Umwanzuro

Kwizera ni indangamuntu buri mukirisito yakogombye kugira. Kwizera gutura  mu byo twibwira (Abaroma 5:27). Gutura kandi mu byo dutekereza mu mitima yacu, Ese Imana uyiha agaciro kangane gute mu mutima wawe? (Abaheburayo 11:11). Gutura kandi mu byo tuvuga (twatuza akanwa kacu) Ntukavuge ko birangiye, ahubwo ujye wizera, ushikame muri Yesu, Yosuwa na Kalebu baratuye ngo “Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana miri icyo gihugu akiduhe.. (Kubara 14:8) kandi koko baragihewe! ”

Icyo Umukristo asabwa mu gihe atewe na Satani ashaka kumutesha ibyiringiro, ni ukumukinga ingabo yo kwizera.

Birashoboka ko muri iyi minsi kwizera kwawe kwagabanyutse cyane, ndetse ugata ibyiringiro ariko ongera winginge Imana ikugarurire ibyiringiro, igukomeze kandi rwose irabikora kugirango yongere ikwishimire.

Niba utarakira Yesu kirisito nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe nikaribu kwa Yesu! Twe abagezeyo tubeshejweho no kwizera Yesu gusa.

Dukomeze twinginge Imana itwongerere ukwizera nkuko abigishwa babikoze. (Luka 17:5).