Yanditswe na Silas kuwa 22-06-2018 saa 08:21:30 | Yarebwe: 6557

Inkuru dusanga mu Itangiriro 12:1-3

Mu guhamagarwa kwa Aburahamu niho inkuru yo gucungurwa itangirira. Yari yarakomojweho mu busitani bwa Edeni (Itangiriro 3:15). Icyo gihe rero hari hashize imyaka ibihumbi bibiri (2000) nyuma y’irema no kugwa kwa muntu n’imyaka 400 nyuma y’umwuzure, mu isi yaguye mu gusenga ibishushanyo, n’ubugome, Imana nibwo yahamagaye Aburahamu ngo ashinge umuryango w’Ivugurura no Gucungurwa k’umwana w’umuntu.
Aburahamu yahawe isezerano ku bazamukomokaho, muri ubu buryo:
“Bazaragwa igihugu cy’i Kanani, Bazahinduka ubwoko bukomeye; Muri bo niho amoko yose azaheshwa umugisha”.
Iryo sezerano (Itangiriro 12:2 na Itangiriro 3:22) ni igitekerezo –shingiro Bibiliya yose yibandaho gusobanura. Imana yahamagaye Aburahamu ari Uri (Ibyakozwe 7:2-4; Itangiriro 11:31); yongera kumuhamagara ari i Harani (Itangiriro 12:1-4); hanyuma n’i Sishemu (Itangiriro 12:7) na none i Beteli (Itangiriro 13:14-17), ubwa nyuma inshuro ebyiri yikurikiranya ari i Heburoni (Itangiriro 15:5 naItangiriro 15:18 ;Itangiriro 17:1-8). Isezerano risubiwemo kuri Isaka (Itangiriro 26:3-4) kandi no kuri Yakobo (Itangiriro 28:13-14;Itangiriro 36:11-12;Itangiriro 46:3-4).
Iyo dusomyeItangiriro 11:26, tubona ko Tera, se wa Aburahamu yagize imyaka 70 mu gihe cy’ivuka ry’umuhungu we. ArikoItangiriro 11:32,Itangiriro 12:4 na Ibyakozwe 7:2-4 hashaka kwerekana ko yari afite imyaka 130. Birashoboka mu by’ukuri ko Aburahamu yaba atari we mwana we w’imfura, ahubwo kuba ariwe uvugwa bikaba biterwa n’agaciro ke mu mugambi w’Imana no mu zindi nkuru za Bibiliya. Ibyo ari byo byose, Aburahamu yari afite imyaka 75 mu gihe yinjiraga i Kanani, yari afite 80 mu gihe yajyaga gutabara Loti kandi agahura na Merlkisedeki, yari afite imyaka 86 mu ivuka rya Ishimayel, yari afite imyaka 99 mu isenyuka ry’i Sodomu, yari afite imyaka 100 mu ivuka rya Isaka, yari afite 137 mu ipfa rya Sara, Yari afite imyaka 160 mu ivuka rya Yakobo. Yapfuye afite imyaka 175, ni ukuvuga imyaka 115 mbere y’uko Yakobo asuhukira mu Egiputa