Yanditswe na Akayezu Brenda kuwa 16-08-2018 saa 17:46:25 | Yarebwe: 7123

Uru rwandiko rwanditswe na Pawulo intumwa ya Yesu Kristo (Abakolosayi 1:1). Rwanditswe ahagana mu mwaka wa 60 nyuma y’izuka rya Yesu igihe Pawulo yari mu buroko i Roma (Abakolosayi 4:18).

Uru rwandiko rwandikiwe itorero rishya ry’abakristo babaga i Kolosayi umugi wahoze ukomeye muri Turukiya y’ubu. Itorero ry’i Kolosayi ryashinzwe na Epafura , Epafura uyu yajyaga yumva inyigisho za Pawulo ubwo yigishaga mu mujyi wari hafi y’i Kolosayi witwaga Efeso hanyuma akagenda nawe akabwiriza abandi i Kalosayi ni ko itorero ry’i Kolosayi ryavutse.

Impamvu uru rwandiko rwanditswe abakristo b’i Kolosayi bari barimo guhatwa kugira ibindi bongera ku bya Kristo hanyuma Epafura ajya kureba Pawulo ngo amusobanuze icyo yagombaga gukora nk’umuntu wamubwirije ubutumwa cyangwa uwari amukuriye mubya Kristo nibwo Pawulo yabandikiye.

Icyo gihe kandi abigisha b’ibinyoma bari barimo kubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa bikurikiza imihango y’abantu kandi bidakurikiza Kristo. Abigisha b’ibinyoma bavugaga ko hari ubundi bu kristo bagomba gushakisha.

Pawulo amaze kubimenya abandikira urwandiko rugamije gushimangira uburyo Yesu Kristo aruta byose n’uburyo ahagije. Icyo yari agendereye ni uko abakolosayi barwanya uyu mwuka w’inyigisho z’ikinyoma wahakanaga ubumana bwa Kristo, kandi ababwira byinshi bigaragaza ubumana bwa Kristo (Abakolosayi 1:15-20) ndetse bagakomeza kwizera nkuko bari baratangiye anabizeza ko bumvise ubutumwa bwiza bw’ukuri (Abakolosayi 1:7-8).

Ibindi bice byerekana uko umukristo aba ameze iyo ari muri Kristo Yesu, kandi ko ntakindi gikenewe kongerwaho (Abakolosayi 2:10-17) aberekako icy’ingenzi ari ukuba muri Kristo ndetse ko ubukristo bushingiye kuri Kristo Yesu. Pawulo kandi yanababwiye imbaraga zo gufatanya n’inshingano za buri umwe yaba mu muryango ndetse n’ahandi.