Yanditswe na James kuwa 20-09-2018 saa 13:24:33 | Yarebwe: 7988

Abantu benshi bajya batekereza ko abakiristo ari bo bakora ibyiza gusa cyane ko baba bazi icyo Bibiliya ibivugaho kandi bakabikora ari nko kwibikira ubutunzi mu ijuru 2 Abakorinto 8:2 Luka 18:22. Abakristo dukunda gukora imirimo twita iy’urukundo, kandi nibyo koko Imana nicyo idusaba: harimo nko gufasha abakeneye ubufasha runaka, kukora umurimo wayo wo kwigisha ubutumwa bwiza, gutanga amaturo n’icyacumi n’ibindi.
Ntibitangaje ko n’ubwo benshi mu bo hanze y’itorero batari abakristo badakora ibyo byose hari n’abandi babikora kandi bakabikora neza n’umutima ukunze. Nakunze kuganira n’abantu cyane cyane abakristo bakambwira ngo abakora ibyiza ariko batabarizwa mu nsengero ntabwo imirimo yabo yandikwa, bakavuga ko kugirango imirimo yawe yandikwe mu ijuru ugomba kubanza kwemera Imana, ukemera kandi Yesu Kristo nk’umukiza n’umucunguzi wawe, bityo imirimo myiza ukoze ikazakugirira akamaro nyuma y’ubu buzima.
Abenshi mu bantu batajya mu nsengero ariko bagakora ibyiza usanga mu by’ukuri bemera ko Imana ibaho kandi bafite n’umutima wo gukunda Imana (ndavuga iwacu mu Rwanda). Igitangaje rero ni iyo umuntu twakwita “umupagani“ cyangwa umuntu utemera ko Imana ibaho “Atheist” akoze imirimo myiza nk’iyo abakristo bakora cyangwa akanabarenza kandi akayikora ntawumushyizeho urutoto, akabikorana umutima we mwiza ukunze. Ikirenze kuri ibyo kandi gitangaje cyane kurutaho ni iyo noneho abikoreye abanyetorero cyangwa akabikorera itorero muri rusange.

Mu bihugu by’uburayi uyu muco barawumvise neza cyane. Urebye abenshi mu bazungu ntibazi Imana, ntibanayemera ndetse bahakana ko ibaho, ariko igitangaje, usanga insengero zabo arizo zirimo amafaranga menshi ndetse zubatse neza, aba pastori bahembwa neza ndetse ugasanga ari nazo zikora imirimo myinshi cyane ifasha abakeneye ubufasha runaka kandi busaba amafranga nko kwita ku basaza n’abakecuru baba batagifite abo babana nabo, gutegura imihango yo gushyingura no gushyingura nyir’izina, gutanga imyenda y’ubukonje mu gihe hakonje ku batayifite n’ibindi.
Ibi bishoboka gute ? Ubwo nari ndi mu gihugu kimwe cyo mu majyaruguru y’uburayi hakonja cyane, igihugu kizwi nk’ikitagira imyizerere cyangwa kitemera Imana. Rimwe umwarimu yari arimo kwigisha ibirebana n’ururimi rwabo maze umwe mu banyeshuri nawe uturuka mu Burusiya utemera ko Imana ibaho kandi ntagire n’indi myizerere runaka twari kumwe aramubaza ati “Wizera Imana?” Mwarimu araseka cyane: “Imana ni iki ? Sinizera Imana nta nubwo njya mu nsengero”. Mu gihe nari ndimo kwibaza impamvu, mwarimu yangeyo ati “Nubwo ntajya mu rusengero ariko ntanga imisoro (Amaturo: bo babyita imisoro) y’urusengero”.  Nagirango mbabwire ko muri icyo gihugu abaturage biyandikisha bakajya babakuraho imisoro ya buri kwezi ingana na 1-4% by’umushahara wa buri kwezi akaba ay’urusengero.

Nkimara kumva ayo magambo naratangaye cyane mpita mubaza nti: “Uvuze ko utanga imisoro mu rusengero kandi utizera Imana?”, nawe ati: “Ntabwo gutanga umusoro mu rusengero bisaba kwizera Imana. Ahubwo bisaba ko uba ufite umutima wo gufasha. Twe nk’abaturage ba hano dutanga amaturo mu nsengero atari uko twizera Imana ahubwo ni uko difite uwo muco wo gufasha. Nzi neza imirimo myiza insengero zikora harimo gufasha abatishoboye, n’ibindi byinshi bikenera amafranga. Iyo nyatanze mba numva ko hari uwo mfashije n’ubwo mba ntamugezeho ariko urusengero rumugeraho kandi biragaragara. Sinkeneye ko hari Imana indeba ngo ivuge ko nakoze neza ariko nkeneye ko abafite ibibazo bikemuka kandi ngizemo uruhare, kuko urusengero nyatangamo nzi ko rubikora kandi neza.

Aya magambo y’uyu mubyeyi yatumye nibaza byinshi ntekereza ku bikorwa by’abakristo ba none cyane cyane abo mu Rwanda ndetse n’amadini, insengero cyangwa amatorero, uko twabyita kose.
Mu Rwanda nibyo turatura, tugatanga ubufasha ahantu hose ariko sinzi ko twari twagera aho abapagani nk’uko tubita bakwifuza gutanga amafranga cyangwa ikindi cyose mu nsengero. Ese ahubwo abari mu nsengero bo bayatanga babikunze cyangwa ni uko baba babwirwa ko nibatayatanga batazajya mu ijuru ? Akenshi bakashyirwaho ibimeze nko guteka umutwe kw’abayasaba? Amafranga dutanga se ahubwo yo akoreshwa ate, akoreshwa iki, agirira akahe kamaro abatishoboye, abafite ibibazo bindi cyane cyane abo mu nsengero?
Ibi byose iyo ubirebye usanga tugifite urugendo rurerure rwo kumva ko nk’aba Kristo twizera Kristo tugomba gukora imirimo myiza tuyikuye ku mutima kuko n’abatemera ko Imana ibaho barabikora. Ariko kugirango icyo kigerweho nanone abo duha ayo maturo bagomba kutwereka icyo bayakoresheje cyagiriye abafite ibibazo akamaro. Akenshi amaturo dutanga mu nsengero usanga ari ayo kugura imodoka nziza ya Pasteri, (hari n’uwo numvise uri gushaka kugura indege muri ayo maturo). Mbese ibi koko nibyo Imana iduhamagarira kwitangira? Njye nibaza ko kugenda mu modoka nziza ukuye mu maturo kandi abakristo bawe bashonje ndetse hari nabatagira mutuelle de santé atari bwo ubukiristo Imana ishaka. Iki rero nicyo amadini menshi yo mu burayi aturusha. Amafranga abakristo batanze bayabona akora imirimo myiza bigatera abayarimo n’abatayarimo gutangamo imisanzu bishimye.
Wasanga nawe ufite uko ubyumva, wakwandika igitekerezo cyawe maze tukareba ko twakubaka insengero zifasha abo bireba kuruta gufasha ba Pasteri gusa.
Murakoze