Yanditswe na James kuwa 19-08-2018 saa 06:00:37 | Yarebwe: 9153

Inyanja ya Galileya kandi yitwa inyanja ya Kineti cyangwa ikiyaga cya Genezareti cyangwa ikiyaga cya Tiberiya ni ikiyaga cy’amazi meza giherereye muri Isiraheli. Iki ni ikiyaga Yesu yakoreyeho ibitangaza byinshi harimo “Kugenda hejuru y’amazi Matayo 14:22-33“, “Guhagarika umuraba (umuyaga) Mariko 4:35-41 no Guhaza abantu ibihumbi bitanu Matayo 14:13-21. Inyanja ya Galileya yari ahantu h’ibanze ku bigishwa ba Yesu. Yesu yahamagaye Simoni ariwe Petero, Andereya, Yakobo na Yohani kuba abigishwa be ubwo bari abarobyi Matayo 4:18-22. Nyuma Yesu yaje gusanga Matayo ariwe witwa Levi yicaye iruhande rw’inyanja aho yakaga imisoro (ikoro) hanyuma nawe aramuhamagara Mariko 2:13-17. Ikindi kandi k’ingenzi ni uko Yesu amaze kuzuka yagiye ku nyanja ya Galileya akahasanga Petero, Tomasi, Natanayeli, Yakobo, Yohani n’abandi bigishwa babiri bari kuroba.

Muri iyi minsi, iyi nyanja ya Galileya irazwi cyane kandi ikunze gusurwa n’abakristo bava imihanda yose aho baba bashobora kunyura mu nzira Yesu yanyuzemo. Abasura iyi nyanja bashobora no kubona ubwato bwakoreshwaga ku gihe cya Yesu bwavumbuwe mu 1986. Uhagaze ku nkombe z’iyi nyanja ushobora kwibaza uburyo ab’isiraheli biyumvise babonye ibyanditswe mu gitabo cya Yesaya 9 bisohoye.

Mu mafoto akurikira turabereka bimwe mu bigize iki kıyağa n’uburyo cyagaragaraga mu gihe cya Yesu ndetse n’ubu ngubu.

Inyanja ya Galileya nkuko ivugwa muri Bibiliya, ntabwo ari inyanja y’ukuri ahubwo ni ikiyaga cy’amazi meza aturuka mu mugezi wa Yorodani itemba iva mu majyaruguru igana mu majyepfo

Ikiyaga cya Galileya gifite km 21 z’umurambararo na km 13 z’ubutambike

Ikiyaga gifite ubuso bwa km kare 166.7 na ubujyakuzimu bwa metero 43

Gifite umuzenguruko ujya kungana na km 53

Nicyo kiyaga ku isi kiri munsi y’inyanja (below sea level) gifite amazi ari munsi y’amazi y’inyanja ho metero 209

Umuyaga uturutse mu misozi ikikije iki kiyaga ushobora guhuha cyane ukaba watuma hazamo umuhengeri

Yesu n’abigishwa be bahuye n’umuhengeri ndetse n’umuraba mwinshi bituma n’abigishwa be bari bamenyereye kuroba nabo bagira ubwoba

Yesu yategetse umuraba guhagarara uramwumvira ubwo bari muri iki kiyaga cya Galileya

 Kamwe mu duce abarobyi babagamo kari Magadara ariho Mariya Magadarena yari atuye



Bibiliya ivuga abavandimwe 2 Simoni Petero na Andereya barobanaga hamwe na na Yakobo na Yohani bari abahungu ba Zebedeyo

Bamwe bemeza ko 7 mu ntumwa za Yesu bari abarobyi: Simoni Petero, Andereya, Yakobo, Yohana, Tomasi, Filipo na Natanayeli

Ubwato bwakoreshwaga mu nyanja ya Galileya bwabaga bufite ahantu hanini ho munsi bashobora kubikamo inshundura zabo. Aha niho abarobyi babaga bananiwe bashoboraga nabo kuryama bakaruhuka. Birashoboka ko aha ariho Yesu yari aryamye igihe bagiraga umuraba mwinshi mu mazi ukabatera ubwoba.

Hari igihe abantu benshi bajyaga baza bagasanga Yesu ku nkombe z’iki Kiyaga cya Galileya

Yigeze gusaba abigishwa be gusunika ubwato bukigira mu mazi bityo akabukoresha mu kwigisha abantu bari bamusanze ku nkombe z’ikiyaga
Ubwato bwafatwaga n’amabuye ameze nk’aya kugirango budasubira mu mazi igihe babaga barangije kuroba

Akazi ko kuroba akenshi kakorwaga nijoro. Bibiliya ivuga ko hari igihe baraye ijoro baroba bugacya ntacyo bafashe

Twifashishije:
  • http://www.freebibleimages.org
  • https://en.wikipedia.org/wiki/Sea_of_Galilee
  • https://www.gotquestions.org/Sea-of-Galilee.html