Somera Bibiriya kuri Telefone
Aborogera Abisirayeli n’i Yerusalemu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Maze kandi uborogere ibikomangoma bya Isirayeli uvuge uti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
‘Nyoko yari iki? Yari intare y’ingore yiryamiraga mu ntare, ikonkereza ibibwana byayo mu migunzu y’intare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko irera icyana cyayo kimwe kiba umugunzu w’intare, maze umenya guhiga ndetse ukarya n’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Amahanga na yo yumva ibyawo maze ugwa mu bushya bwabo, bawujyanisha inkonzo mu gihugu cya Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko iyo ntare ibonye ko iwutegereje ikawuheba, iherako yenda ikindi kibwana cyo mu bibwana byayo, ikigira umugunzu w’intare,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
ukajya uzerera mu ntare ari umugunzu, maze umenya guhiga ndetse ukarya n’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko umenya amanyumba yabo wubika imidugudu yabo, igihugu gihinduka amatongo n’inkenja yacyo irashira, bitewe no gutontoma kwawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Maze amahanga awugererezaho aturutse mu bihugu, awuramburiraho urushundura rwayo maze ugwa mu bushya bwayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko bawubohera mu mbago, bawufashamo inkonzo bawushyira umwami w’i Babuloni, bawushyira mu bihome kugira ngo ijwi ryawo ritongera kumvikanira mu misozi ya Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“‘Nyoko yari ameze nk’umuzabibu watewe hafi y’amazi, warumbutse ukagaba amashami ku bw’amazi menshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi wariho inkoni zikomeye z’imiringiso y’abami, uburebure bwazo bwasumbaga amashami atsikanye, kandi zikagaragazwa n’uburebure bwazo n’amashami yazo menshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko waranduranywe uburakari utsindwa hasi, maze umuyaga w’iburasirazuba wumisha amatunda yawo, inkoni zo kuri wo zikomeye zirahwanyuka maze ziruma, umuriro urazitwika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Noneho wateye mu butayu, mu gihugu cy’umukakaro gifite inyota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi umuriro wavuye mu nkoni zo mu mashami yawo utwika amatunda yawo, bituma ari nta nkoni ikomeye y’umuringiso w’umwami imusigaraho.’ Ibyo ni umuborogo kandi bizaborogerwa.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: