Somera Bibiriya kuri Telefone
Abashuri bazagwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, mu kwezi kwa gatatu ku munsi wa mbere w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Mwana w’umuntu, ubwire Farawo umwami wa Egiputa n’abantu be bose uti ‘Ni nde muhwanije gukomera?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Dore Umwashuri yari umwerezi w’i Lebanoni, ufite amashami meza n’igicucu kinini kandi ari muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Wakujijwe n’amazi menshi imuhengeri hawutera gukura neza, imigezi yaho yatemberaga impande z’aho watewe zose, ukayobora imigende yawo y’amazi ku biti byose byo mu gasozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ni cyo cyatumye uburebure bwawo busumba ibiti byose byo ku gasozi n’amahage yawo akagwira, amashami yawo agakuzwa n’amazi menshi kandi ugatoha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ibisiga byo mu kirere byose bikarika mu mashami yawo, kandi inyamaswa zo mu ishyamba zikabyarira ibyana byazo munsi y’amashami yawo, amahanga akomeye yose akaba igicucu cyawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uko ni ko warimbishijwe n’ubunini bwawo n’uburebure bw’amashami yawo, kuko imizi yawo yari ishoreye mu mazi menshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Imyerezi yo muri ya ngobyi y’Imana ntabwo yabashaga kuwuhisha, imiberoshi ntiyareshyaga n’amahage yawo, n’imyarumoni ntabwo yareshyaga n’amashami yawo, kandi nta giti cyo muri iyo ngobyi y’Imana cyari gihwanije na wo ubwiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nawurimbishije amashami menshi, bituma ibiti byose byo muri Edeni byari mu ngobyi y’Imana biwugirira ishyari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“‘Ni cyo cyatumye Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wabaye muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu, kandi uburebure bwawo bugatuma umutima wawo wishyira hejuru,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
nzawugabiza intwari yo mu mahanga izawugira uko ishatse, nawirukanye nywuhoye ibibi byawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi inzaduka z’abanyamahanga zitera ubwoba zarawutemye ziwusiga aho, amashami yawo anyanyagira ku misozi no mu bikombe hose, na yo amahage yawo aravunika agwa ku migende y’amazi yose yo mu gihugu, kandi amahanga yo mu isi yose ava mu gicucu cyawo arawusiga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ibisiga byo mu kirere byose bizataha kuri wo aho waguye, n’inyamaswa zose zo mu ishyamba zizaba ku mashami yawo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
kugira ngo hatagira igiti cyo hafi y’amazi kiziratana uburebure bwacyo, cyangwa ngo kigabe amashami mu bushorishori bwacyo, habe n’ibikomeye byo muri byo bigira ngo bisumbe ibindi ari byo biyoborwamo amazi byose, kuko byose byatanzwe ngo bipfe bijye ikuzimu, bifatanijwe n’abantu bamanuka bajya mu rwobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umunsi wamanukaga ujya ikuzimu nategetse kuwuborogera, nawukingiye imuhengeri, mbuza imigezi yaho gutemba n’amazi menshi aragomerwa, maze ntuma i Lebanoni ngo hawuborogere kandi n’ibiti byose byo mu gasozi ngo biwurabire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Natumye amahanga ahindishwa umushyitsi no guhorera ko kugwa kwawo, igihe nawujugunyaga ikuzimu hamwe n’abo bamanukana bajya mu rwobo, ibiti byose byo muri Edeni n’ibyateretswe biruta ibindi ubwiza by’i Lebanoni, biyoborwamo amazi byose byahumurijwe aho biri ikuzimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Na byo bijyana na wo ikuzimu bisanga abicishijwe inkota, ndetse bari bawubereye amaboko bakaba mu gicucu cyawo hagati y’amahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“‘Mu biti byo muri Edeni ni ikihe muhwanije ubwiza no gukomera? Ariko uzacishwa bugufi hamwe n’ibiti byo muri Edeni ugere ikuzimu, uzarambarara hagati y’abatakebwe hamwe n’abacishijwe inkota. Uwo ni Farawo n’abantu be bose. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: