Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibibutsa ubugome bwa ba sekuruza; ibihanangiriza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko mu mwaka wa karindwi mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w’uko kwezi, bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baje guhanuza Uwiteka, bicara imbere yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Mwana w’umuntu, vugana n’abakuru ba Isirayeli ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese mwazanywe no kumpanuza? Ndirahiye ko ntazahanuzwa namwe.’ Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Mbese uzabacira urubanza mwana w’umuntu, mbese uzabacira urubanza? Ubamenyeshe ibizira bya ba se
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ku munsi natoyemo Isirayeli nkarahira urubyaro rw’inzu ya Yakobo, kandi nkabiyerekera mu gihugu cya Egiputa, igihe mbarahiye nti “Ndi Uwiteka Imana yanyu”,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
uwo munsi ni wo nabarahiriyeho ko nzabavana mu gihugu cya Egiputa, nkabajyana mu gihugu nari nabashakiye, igihugu cy’amata n’ubuki, kandi ari cyo gishimwa n’ibindi bihugu byose kuko ari cyo ngenzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko mperako ndababwira nti “Umuntu wese ate kure ibizira yahozagaho amaso, kandi mwe kwiyandurisha ibigirwamana byo muri Egiputa. Ni jye Uwiteka Imana yanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko barangomeye banga kunyumvira. Bose ntibata kure ibizira bahozagaho amaso, kandi ntibareka n’ibigirwamana byo muri Egiputa. Ni ko kuvuga ngo nzabasukaho uburakari bwanjye, nkabamariraho umujinya wanjye bari mu gihugu cya Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko nagiriye izina ryanjye, kugira ngo ridasuzugurwa imbere y’abanyamahanga bari barimo, ari yo nabiyerekaniraga imbere, igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“‘Nuko mbavana mu gihugu cya Egiputa mbajyana mu butayu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze mbaha amategeko yanjye mbamenyesha n’amateka yanjye, ari yo abeshaho uyakomeje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze kandi mbaha n’amasabato yanjye ngo abe ikimenyetso hagati yanjye na bo, kugira ngo bamenye yuko ari jye Uwiteka ubeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko ab’inzu ya Isirayeli barangomeye bari mu butayu, ntibagendera mu mategeko yanjye kandi banze n’amateka yanjye, ari yo abeshaho uyakomeje, n’amasabato yanjye barayaziruye cyane. Ni ko kuvuga yuko nzabasukaho uburakari bwanjye bari mu butayu kugira ngo mbarimbure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko nagiriye izina ryanjye kugira ngo ridasuzugurirwa imbere y’abanyamahanga, abo nabakuye imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi nabarahiriye mu butayu, yuko ntazabageza mu gihugu nabahaye cy’amata n’ubuki, ari cyo gishimwa n’ibindi bihugu byose, yuko ari cyo ngenzi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
kuko banze amateka yanjye ntibagendere mu mategeko yanjye, n’amasabato yanjye bakayazirura, ahubwo imitima yabo yakurikiye ibigirwamana byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“ ‘Ariko ijisho ryanjye ryarabagiriye sinabarimbura, kandi sinabatsembaho rwose, igihe bari mu butayu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nabwiriye abana babo mu butayu nti: Ntimukagendere mu mategeko ya ba so kandi ntimugakomeze amateka yabo, cyangwa ngo mwiyandurishe ibigirwamana byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ndi Uwiteka Imana yanyu, mujye mugendera mu mategeko yanjye, mukomeze amateka yanjye kandi muyakurikize,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
kandi mujye mweza amasabato yanjye abe ikimenyetso hagati yanjye namwe, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“‘Ariko abana babo na bo barangomeye ntibagendera mu mategeko yanjye, n’amateka yanjye ntibayakomeza ngo bayakurikize kandi ari yo abeshaho uyakomeje, n’amasabato yanjye barayaziruye. Maze mvuga yuko nzabasukaho uburakari bwanjye, nkabamariraho umujinya wanjye bari mu butayu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko nageruye ukuboko kwanjye ngirira izina ryanjye, kugira ngo ridasuzugurirwa imbere y’abanyamahanga, abo nabakuye imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nongeye kubarahirira mu butayu yuko nzabatataniriza mu mahanga, nkabateragana mu bihugu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
kuko batakomeje amateka yanjye, ahubwo amategeko yanjye barayanze bazirura n’amasabato yanjye, kandi amaso yabo akurikirana ibigirwamana bya ba se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“ ‘Nuko mbaha amategeko atababonereye n’amateka atababeshaho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
kandi mbandurisha amaturo yabo, kuko bacishije impfura zabo zose mu muriro, kugira ngo mbahindure ingegera babone kumenya yuko ari jye Uwiteka.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
“Nuko rero mwana w’umuntu, uvugane n’ab’inzu ya Isirayeli, ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ba so barantutse ubwo bancumuyeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kuko maze kubageza mu gihugu, icyo narahiriye kubaha, babonye umusozi muremure wose n’igiti gitoshye cyose, baherako bahatambirira ibitambo byabo kandi baba ari ho baturira ituro ryabo rindakaza, bahosereza n’imibavu yabo kandi bahasukira n’amaturo yabo y’ibyokunywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Maze ndababaza nti: Impamvu z’izo ngoro mujyamo ni iki? Ni cyo cyatumye izina ryazo ryitwa Bama kugeza n’ubu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
“Nuko rero ubwire ab’inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo mbese muriyanduza nk’uko ba so bagenje, mugasambana mukurikije ibizira byabo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Kuko iyo mutura amaturo yanyu mucisha n’abahungu banyu mu muriro, muba mwiyandurisha ibigirwamana byanyu byose kugeza na n’ubu. Mbese nahanuzwa namwe, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe? Ndirahiye yuko ntazahanuzwa namwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Kandi mu byo mwibwira nta na kimwe kizaba, ubwo muvuga muti “Tuzamera nk’abanyamahanga, tube nk’imiryango yo mu bindi bihugu, dukorere ibishushanyo bibajwe mu biti no mu mabuye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye ko ngiye kubabera umwami mbategekesheje amaboko akomeye kandi arambuye, n’uburakari busesuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Kandi nzabakura mu mahanga, mbateranirize hamwe mbakuze mu bihugu mwatataniyemo n’amaboko akomeye kandi arambuye, n’uburakari busesuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Nzabajyana mu butayu bw’abanyamahanga, ari ho nzababuranyiriza duhanganye amaso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Nk’uko naburanije ba sogokuruza banyu mu butayu bwo mu gihugu cya Egiputa, ni ko nzababuranya. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
“ ‘Kandi nzabacisha munsi y’inkoni yanjye, maze mbazane mu ndahiro y’isezerano,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
ariko nzabakuramo abagome n’abancumuyeho mbakure mu gihugu batuyemo, kandi ntibazinjira mu gihugu cya Isirayeli. Namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
“ ‘Yemwe ab’inzu ya Isirayeli mwe, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimugende, umuntu wese akorere ibigirwamana bye, ariko hanyuma muzanyumvira, kandi izina ryanjye ryera ntabwo muzongera kuryandurisha amaturo yanyu n’ibigirwamana byanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ku musozi wanjye wera, ku musozi w’impinga ya Isirayeli, ni ho ab’inzu ya Isirayeli bose n’abari mu gihugu bose bazankorera. Aho ni ho nzabakirira neza, kandi ni ho nzabakira amaturo, n’umuganura w’amaturo yanyu hamwe n’ibintu byanyu byera byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Nzabakira nk’ibihumura neza ubwo nzabakura mu banyamahanga, nkabakoranya mbavanye mu bihugu mwatataniyemo, kandi nziyerekanira muri mwe imbere y’abanyamahanga ko ndi Uwera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzabajyana mu gihugu cya Isirayeli, mu gihugu narahiriye guha ba sogokuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Aho ni ho muzibukira inzira zanyu n’imirimo yanyu yose, iyo mwiyandurishije, kandi muzizinukwa ku bw’ibibi byose mwakoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Kandi muzamenya yuko ndi Uwiteka nimara kubagenza ntyo ngirira izina ryanjye, kuko ntakurikije ingeso zanyu mbi, cyangwa imirimo yanyu yahumanye, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: