Somera Bibiriya kuri Telefone
Ubwiza bw’Imana buva ku rusengero
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko ndareba maze mbona mu kirere cyari hejuru y’umutwe w’abakerubi, hari igisa n’ibuye rya safiro rimeze nk’intebe y’ubwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Maze Uwiteka abwira uwambaye imyambaro y’ibitare ati “Genda ujye hagati y’inziga zikaraga munsi y’umukerubi, maze amashyi yawe yombi uyuzuzemo amakara y’ibishirira ukuye hagati y’abakerubi, uyanyanyagize hejuru y’umurwa.” Nuko ajyamo ndeba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Abakerubi bari bahagaze mu ruhande rw’iburyo rw’inzu igihe uwo muntu yinjiraga, maze igicu cyuzura mu gikari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko ubwiza bw’Uwiteka burazamuka buva ku mukerubi buhagarara mu muryango w’inzu, maze inzu yuzuramo igicu, urugo na rwo rwuzuramo kurabagirana k’ubwiza bw’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Guhorera kw’amababa y’abakerubi kurumvikana kugera no mu rugo rw’ikambere, kumeze nk’ijwi ry’Imana Ishoborabyose iyo ivuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko Uwiteka amaze gutegeka uwo muntu wari wambaye imyambaro y’ibitare ati “Enda umuriro uri hagati y’inziga zikaraga hagati y’abakerubi”, aherako arinjira ahagarara iruhande rw’uruziga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze umukerubi arambura ukuboko kwe ari hagati y’abakerubi, yenda umuriro ubari hagati awushyira mu biganza by’uwo wari wambaye imyambaro y’ibitare, na we arawakira arasohoka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko munsi y’amababa y’abakerubi haboneka igisa n’ikiganza cy’umuntu.
Ezekiyeli yongera kwerekwa bya bizima
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze ndebye mbona inziga enye ziri iruhande rw’abakerubi, uruziga rumwe ruri iruhande rw’umukerubi, urundi ruziga ruri iruhande rw’undi mukerubi, kandi izo nziga zasaga na tarushishi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi uko zari zimeze uko ari enye zarasaga, bimeze nk’aho uruziga rumwe runyura mu rundi ruziga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Iyo zagendaga, zagendaga mu mpande zazo enye zikagenda zitagoragora, ahubwo aho umutwe wabaga werekeye ni ho zaromborezaga, zikagenda zitagoragora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Umubiri wabo wose n’imigongo yabo, n’amaboko yabo, n’amababa yabo, n’inziga bari bafite uko ari bane byari bifite amaso impande zose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
izo nziga uko nabyumvise zitwaga inziga zikaraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi umwe umwe yari afite mu maso hane: mu maso hambere hari mu maso h’umukerubi, mu maso ha kabiri hari mu maso h’umuntu, mu maso ha gatatu hari mu maso h’intare, kandi mu maso ha kane hari mu maso h’igisiga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze abakerubi baratumbagira, ari bo cya kizima nari nabonye ku mugezi Kebari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi iyo abakerubi bagendaga inziga zagendaga iruhande rwabo, iyo abakerubi baramburaga amababa yabo bagira ngo baguruke bave ku isi, inziga na zo ntizabavaga iruhande.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Iyo bahagararaga na zo zarahagararaga, batumbagira zigatumbagirana na bo, kuko umwuka w’icyo kizima wari muri zo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nuko ubwiza bw’Uwiteka buherako buva mu muryango w’inzu, buhagarara ku bakerubi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Maze abakerubi barambura amababa yabo batumbagira imbere yanjye bava mu isi, kandi n’inziga zari iruhande rwabo, maze bahagarara ku rugi rw’irembo ry’inzu y’Uwiteka ryerekeye iburasirazuba, kandi ubwiza bw’Imana ya Isirayeli bwari hejuru yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Abo ni bo cya kizima nabonye kiri munsi y’Imana ya Isirayeli ku mugezi Kebari, maze menya yuko ari abakerubi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Umwe umwe yari afite mu maso hane, kandi umwe umwe afite amababa ane n’ibisa n’ibiganza by’umuntu biri munsi y’amababa yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi uko mu maso habo hasaga, n’ishusho yabo, na bo ubwabo ni byo nabonye ku mugezi Kebari, bakagenda umwe umwe aromboreje imbere ye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: