Somera Bibiriya kuri Telefone
Aborogera Egiputa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko mu mwaka wa cumi n’ibiri, mu kwezi kwa cumi n’abiri ku munsi wa mbere w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Mwana w’umuntu, curira Farawo umwami wa Egiputa umuborogo umubwire uti ‘Wagereranijwe nk’umugunzu w’intare w’amahanga, ariko umeze nk’ikiyoka kiri mu nyanja. Watumburutse mu migezi yawe, amazi ukayatobesha ibirenge kandi inzuzi zabo ukazihindura icyondo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzagutega urushundura rwanjye ndi kumwe n’inteko z’abantu benshi, maze bazagukuruze urwo rushundura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi nzagusiga imusozi nkujugunye ku butayu, kandi nzohereza ibisiga byo mu kirere byose bikugweho, n’inyamaswa zo mu isi zose nzazikugabiza zihage.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Inyama zawe nzazisandaza ku misozi, n’ibikombe mbyuzuzemo uburebure bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Igihugu wogeragamo mu ruzi rwacyo nzakikuvomeramo amaraso, ndetse nyageze no ku misozi, kandi imigende y’amazi izarangiriramo ibyawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ubwo nzakuzimya, nzakingiriza ijuru n’inyenyeri zo kuri ryo nzazizimya, izuba nzaritwikiriza igicu kandi ukwezi na ko ntikuzava. 6.12-13; 8.12
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Imuri zose zimurikira mu ijuru nzazihindura umwijima hejuru yawe, igihugu cyawe ngikwizemo umwijima. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“ ‘Nzarakaza imitima y’amoko menshi igihe nzakurimburira mu mahanga, mu bihugu utigeze kumenya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni ukuri nzatuma abantu benshi bagutangarira, kandi abami babo bazamarwa n’ubwoba babutewe nawe mu gihe nzabuhira inkota yanjye, kandi umuntu wese azahora ahindira umushyitsi ubugingo bwe ku munsi wo kurimbuka kwawe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Umwami Uwiteka aravuga ati ‘Inkota y’umwami w’i Babuloni izakugeraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nzatuma inteko z’ingabo zawe zisenyurwa n’inkota z’intwari, izo zose ni zo zitera amahanga ubwoba. Ubwibone bwa Egiputa bazabuhindura ubusa, kandi inteko zaho zose zizarimburwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi nzarimbura amatungo yaho yose ari iruhande rw’amazi menshi, kandi nta kirenge cy’umuntu kizongera kuyatoba, habe n’inzara z’amatungo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ni bwo nzatunganya amazi yaho, inzuzi zaho nkazitembesha nk’amavuta ya elayo. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Igihe nzahindura igihugu cya Egiputa ikidaturwa n’amatongo, igihugu kikabura ibyari bicyuzuyemo, abagituyemo bose nkabarimbura, ni bwo bazamenya yuko ndi Uwiteka.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwo ni wo muborogo bazaboroga, abakobwa b’amahanga ni wo bazaboroga baborogera Egiputa n’inteko zaho zose.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko mu mwaka wa cumi n’ibiri, ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Mwana w’umuntu, ririra inteko zo muri Egiputa, uzijugunye hasi zo n’abakobwa b’amahanga ashimwa, bagere ikuzimu hamwe n’abamanuka bajya mu rwobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uwo uruta ubwiza ni nde? Noneho manuka ujugunywe mu batakebwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Abanyegiputa bazagwa hagati y’abicishijwe inkota bategekewe inkota, nimubakururane n’inteko zabo zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Intwari zikomeye ziri ikuzimu zizamubwirana n’ababafashaga ziti ‘Abatakebwe baramanutse barambaraye badakoma, bicishijwe inkota.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Aho ni ho Ashuri ari we n’ingabo ze zose, akikijwe n’ibituro bye. Abo bose bishwe bagushijwe n’inkota,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
ibituro byabo biri mu ndiba y’urwobo, kandi bikikije igituro cye. Abo bose bishwe bagushijwe n’inkota, kandi ari bo bateraga ubwoba mu gihugu cy’abariho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Aho ni ho Elamu ari we n’inteko ze zose zikikije ku gituro cye, abo bose bishwe bagushijwe n’inkota, bamanutse batakebwe bagera mu ndiba y’isi kandi ari bo bateraga abantu ubwoba mu gihugu cy’abariho, batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n’abamanuka bajya mu rwobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Igisasiro cye bagishyize hagati y’abishwe ari kumwe n’inteko ze zose, ibituro bye bimukikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateraga ubwoba mu gihugu cy’abariho, na bo batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n’abamanuka bajya mu rwobo, hagati y’abishwe ni ho yashyizwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
“Aho ni ho Mesheki na Tubali bari bo n’inteko zabo zose, ibituro byabo bibakikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateraga ubwoba mu gihugu cy’abariho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kandi ntibazaryamana n’intwari zaguye mu batakebwe, zamanutse zikajya ikuzimu zifite intwaro zazo z’intambara, zikisegura inkota zabo, ibicumuro byabo bigahambanwa n’amagufwa yabo, kuko bateraga abakomeye ubwoba mu gihugu cy’abariho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
“Ariko uzavunagurikira hagati y’abatakebwe, uryamishwe hamwe n’abicishijwe inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
“Aho ni ho Edomu ari we n’abami be n’ibikomangoma bye byose, nubwo bari abanyambaraga barambitswe hamwe n’abicishijwe inkota. Bazarambararana n’abatakebwe, n’abamanuka bajya mu rwobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
“Aho ni ho ibikomangoma byose by’ikasikazi biri, n’ab’i Sidoni bose bamanukanye n’abishwe, bamwazwa n’uko batezaga ubwoba amaboko yabo kandi barambarara badakebwe bari hamwe n’abishwe n’inkota, batwara ikimwaro cyabo bari kumwe n’abamanuka bajya mu rwobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
“Farawo azababona ahumurizwe ku bw’inteko ze zose, ari we Farawo n’ingabo ze zose bicishijwe inkota. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
“Kuko nashyize ibiteye ubwoba bye mu gihugu cy’abariho, na we azarambikwa hagati y’abatakebwe hamwe n’abicishijwe inkota, Farawo n’inteko ze zose.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: