Somera Bibiriya kuri Telefone
Imigani ya Salomo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Imigani ya Salomo. Umwana w’umunyabwenge anezeza se, Ariko umwana upfapfana ababaza nyina.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ubutunzi bubi nta cyo bumara, Ariko gukiranuka kudukiza urupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwiteka ntazemera ko umukiranutsi yicwa n’inzara, Ariko ahakanira abanyabyaha ibyo bararikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ukoresha ukuboko kudeha azakena, Ariko ukuboko k’umunyamwete gutera ubukire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Usarura mu cyi ni umwana ufite ubwenge, Ariko uryamīra mu isarura ni umwana ukoza isoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Amahirwe ari ku mutwe w’umukiranutsi, Ariko urugomo rutwikira akanwa k’abakiranirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kwibuka umukiranutsi kuzana umugisha, Ariko izina ry’umunyabyaha ryo rizabora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umunyabwenge mu mutima yemera amategeko, Ariko umupfu w’umunyamagambo azagwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ugenda atunganye aba agenda akomeye, Ariko uyobya inzira ze azamenyekana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uwicanirana amaso atera umubabaro, Kandi umupfu w’umunyamagambo azagwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Akanwa k’umukiranutsi ni isōko y’ubugingo, Ariko urugomo rupfuka umunwa w’abanyabyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Urwangano rubyutsa intonganya: Ariko urukundo rutwikira ibicumuro byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ku munwa w’ujijutse haboneka ubwenge, Ariko ibitugu by’udafite umutima bihanishwa inkoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abanyabwenge bikoranyiriza kumenya, Ariko akanwa k’umupfapfa ni akaga karimbura vuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ubutunzi bw’umukire bumubera umudugudu ukomeye, Ibitsemba abatindi ni ubukene bwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Umurimo w’umukiranutsi werekeye ku bugingo, Inyungu z’umunyabyaha zerekeye ku byaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uwitondera ibihugūzwa ari mu nzira y’ubugingo, Ariko uwanga gucyahwa arayoba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uhisha urwango ni umunyamunwa uryarya, Kandi ubeshyera undi aba ari umupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro, Uwirinda mu byo avuga ni umunyabwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ururimi rw’umukiranutsi ni ifeza y’indobanure, Umutima w’inkozi y’ibibi ni uw’umumaro muke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Umunwa w’umukiranutsi ugaburira benshi, Ariko abapfapfa bapfa bazize kubura ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, Kandi nta mubabaro yongeraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Gukora ibibi umupfapfa abyita ibikino, Ariko umuhanga yishimira ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Icyo umunyabyaha atinya ni cyo kizamugeraho, Ariko icyo umukiranutsi yifuza azagihabwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nk’uko serwakira ihita ni ko umunyabyaha ahera, Ariko umukiranutsi ni urufatiro ruhoraho iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nk’uko umushari wa vino usharirira akanwa, Kandi nk’uko umwotsi ubabaza amaso, Ni ko umunyabute amerera abamutuma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kūbaha Uwiteka gutera kurama, Ariko imyaka y’umunyabyaha izatuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kwiringira k’umukiranutsi ni umunezero, Ariko icyo umunyabyaha yifuza kizahera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Uburyo bw’Uwiteka bubera abatunganye igihome, Ariko ku nkozi z’ibibi ni ukurimbuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ntabwo umukiranutsi azanyeganyezwa, Ariko abanyabyaha ntibazaba mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Akanwa k’umukiranutsi kavamo ubwenge, Ariko ururimi rugoreka ruzacibwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Umunwa w’umukiranutsi uzi ibishimwa, Ariko akanwa k’umunyabyaha kavuga iby’ubugoryi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma imigani igice cya: