Somera Bibiriya kuri Telefone
Inama Umwami Lemuweli yahawe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Amagambo y’umwami Lemuweli n’ubuhanuzi nyina yamwigishije:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Mwana wanjye, ndakubwira iki? Ese nkubwire iki, mwana wanjye nibyariye,Ko ari wowe nahigiye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ntugahe abagore intege zawe n’ubugingo bwawe, Kuko ari cyo kigusha abami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Ntibikwiriye abami, Lemuweli we, Abami ntibakwiriye kunywa vino, Cyangwa ibikomangoma kubaririza ibisindisha aho biri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Be kunywa bakibagirwa ibyategetswe, Bakagoreka imanza z’abarengana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ibisindisha ubihe ugiye gupfa, Na vino uyihe ufite intimba mu mutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mureke anywe urwo rushungandushyi, Rumutere kwibagirwa intimba ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Bumbura akanwa kawe uvugire ikiragi, Kandi uburanire abatagira shinge na rugero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bumbura akanwa kawe uce imanza zitabera, Ucire abakene n’indushyi urubanza rutunganye.”
Ishimwe ry’umugore ufite umutima
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umugore w’imico myiza ni nde wamubona? Arusha cyane rwose marijani igiciro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umutima w’umugabo we uhora umwiringira, Kandi ntazabura kunguka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ahora amugirira neza ntabwo amugirira nabi, Igihe cyose akiriho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ashaka ubwoya bw’intama n’imigwegwe, Anezezwa no gukoresha amaboko ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ameze nk’inkuge z’abagenza, Azana ibyokurya bye abikura kure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Abyuka kare butaracya, Akagaburira abo mu rugo, Agategeka abaja be imirimo ibakwiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Yitegereza umurima akawugura, Awutezamo urutoki mu by’inyungu ivuye mu maboko ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Akenyerana imbaraga, Agakomeza amaboko ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Abona yuko ibyo akora bimufitiye akamaro, Kandi nijoro itabaza rye ntirizima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Afatisha ukuboko urubambo ruriho ipamba, Intoki ze zigafata igiti ahotoza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Aramburira abakene ibiganza, Kandi indushyi akazitiza amaboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ntatinyisha abo mu rugo igihe cy’imbeho, Kuko abo mu rugo bose bambaye ibikomeye by’imihemba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Yibohera ibirago by’ibisuna, Imyambaro ye ni imyenda y’ibitare byiza n’imihengeri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Umugabo we amenyekana mu marembo y’umudugudu, Yicaranye n’abakuru b’igihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Aboha imyambaro akayigura, Agurira abagenza imikandara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Imbaraga n’icyubahiro ni byo myambaro ye, Kandi igihe kizaza azaba agiseka atacyitayeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Abumbuza akanwa ke ubwenge, Kandi itegeko ry’ururimi rwe riva ku rukundo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Amenya neza imico yo mu rugo rwe, Kandi ntabwo arya ibyokurya by’ubute.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha, N’umugabo we na we aramushima ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
“Abagore benshi bagenza neza, Ariko weho urabarusha bose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ubutoni burashukana kandi uburanga bwiza ni ubusa, Ariko umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Mumuhe ku mbuto ziva mu maboko ye, Kandi imirimo ye nibayimushimire mu marembo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma imigani igice cya: