Somera Bibiriya kuri Telefone
Babara Abisirayeli ubwa kabiri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hanyuma ya mugiga iyo, Uwiteka abwira Mose na Eleyazari mwene Aroni umutambyi ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Mubare umubare w’iteraniro ry’Abisirayeli ryose, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, abo mu Bisirayeli bose babasha gutabara, mubabare nk’uko amazu ya ba sekuru ari.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Mose na Eleyazari umutambyi bababwirira mu kibaya cy’i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n’i Yeriko bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Abamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga abe ari bo babarwa”, uko Uwiteka yategetse Mose n’Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Rubeni ni we wari imfura ya Isirayeli. Bene Rubeni ni aba: Henoki wakomotsweho n’umuryango w’Abahenoki, na Palu wakomotsweho n’umuryango w’Abapalu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
na Hesironi wakomotsweho n’umuryango w’Abahesironi, na Karumi wakomotsweho n’Abakarumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Iyo ni yo miryango y’Abarubeni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n’ibihumbi bitatu na magana arindwi na mirongo itatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bene Palu ni Eliyabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bene Eliyabu ni Nemuweli na Datani na Abiramu. Abo ni bo Datani na Abiramu, ba bandi bahamagarwaga mu iteraniro bagomeye Mose na Aroni. Bafatanije n’iteraniro rya Kōra ubwo bagomeraga Uwiteka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
ubutaka bukasama bukabamirana na Kōra ubwo iryo teraniro ryapfaga, umuriro ugakongora abagabo magana abiri na mirongo itanu, bakaba akābarore.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ariko abahungu ba Kōra ntibaragapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bene Simiyoni nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Nemuweli wakomotsweho n’umuryango w’Abanemuweli, na Yamini wakomotsweho n’umuryango w’Abayamini, na Yakini wakomotsweho n’umuryango w’Abayakini,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
na Zera wakomotsweho n’umuryango w’Abazera, na Shawuli wakomotsweho n’umuryango w’Abashawuli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Iyo ni yo miryango y’Abasimeyoni, bose bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri na magana abiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Bene Gadi nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Sefoni wakomotsweho n’umuryango w’Abasefoni, na Hagi wakomotsweho n’umuryango w’Abahagi, na Shuni wakomotsweho n’umuryango w’Abashuni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
na Ozini wakomotsweho n’umuryango w’Abozini, na Eri wakomotsweho n’umuryango w’Aberi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
na Arodi wakomotsweho n’umuryango w’Abarodi, na Areli wakomotsweho n’umuryango w’Abareli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Iyo ni yo miryango y’Abagadi. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye na magana atanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Bene Yuda ni Eri na Onani. Eri na Onani bapfiriye mu gihugu cy’i Kanāni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bene Yuda nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Shela wakomotsweho n’umuryango w’Abashela, na Perēsi wakomotsweho n’umuryango w’Abaperēsi, na Zera wakomotsweho n’umuryango w’Abazera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Bene Perēsi ni aba: Hesironi wakomotsweho n’umuryango w’Abahesironi, na Hamuli wakomotsweho n’umuryango w’Abahamuli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Iyo ni yo miryango y’Abayuda. Ababazwe bo muri bo bari inzovu ndwi n’ibihumbi bitandatu na magana atanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Bene Isakari nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Tola wakomotsweho n’umuryango w’Abatola, na Puwa wakomotsweho n’umuryango w’Abapuwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
na Yashubu wakomotsweho n’umuryango w’Abayashubu, na Shimuroni wakomotsweho n’umuryango w’Abashimuroni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Iyo ni yo miryango y’Abisakari. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu n’ibihumbi bine na magana atatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Bene Zebuluni nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Seredi wakomotsweho n’umuryango w’Abaseredi, na Eloni wakomotsweho n’umuryango w’Abeloni, na Yahilēli wakomotsweho n’umuryango w’Abayahilēli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Iyo ni yo miryango y’Abazebuluni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu na magana atanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Bene Yosefu nk’uko imiryango yabo iri, ni Manase na Efurayimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Bene Manase ni aba: Makiri wakomotsweho n’umuryango w’Abamakiri, Makiri yabyaye Gileyadi. Gileyadi yakomotsweho n’umuryango w’Abagileyadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Bene Gileyadi ni aba: Yezeri wakomotsweho n’umuryango w’Abayezeri, na Heleki wakomotsweho n’Abaheleki,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
na Asiriyeli wakomotsweho n’umuryango w’Abasiriyeli, na Shekemu wakomotsweho n’umuryango w’Abashekemu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
na Shemida wakomotsweho n’umuryango w’Abashemida, na Heferi wakomotsweho n’umuryango w’Abaheferi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Selofehadi mwene Heferi ntiyabyaye abahungu, ahubwo yabyaye abakobwa. Kandi abakobwa ba Selofehadi bitwa Mahila na Nowa, na Hogila na Miluka na Tirusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Iyo ni yo miryango y’Abamanase. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshanu n’ibihumbi bibiri na magana arindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Bene Efurayimu nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Shutela wakomotsweho n’umuryango w’Abashutela, na Bekeri wakomotsweho n’umuryango w’Ababekeri, na Tahani wakomotsweho n’umuryango w’Abatahani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Bene Shutela ni aba: Erani wakomotsweho n’umuryango w’Aberani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Iyo ni yo miryango y’Abefurayimu. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshatu n’ibihumbi bibiri na magana atanu. Abo ni bo buzukuruza ba Yosefu nk’uko imiryango yabo iri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Bene Benyamini nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Bela wakomotsweho n’umuryango w’Ababela, na Ashibeli wakomotsweho n’umuryango w’Abashibeli, na Ahiramu wakomotsweho n’umuryango w’Abahiramu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
na Shufamu wakomotsweho n’umuryango w’Abashufamu, na Hufamu wakomotsweho n’umuryango w’Abahufamu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Bene Bela ni Arudi na Nāmani. Arudi yakomotsweho n’umuryango w’Abarudi. Nāmani yakomotsweho n’umuryango w’Abanāmani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Abo ni bo buzukuruza ba Benyamini nk’uko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n’ibihumbi bitanu na magana atandatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Bene Dani nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Shuhamu yakomotsweho n’umuryango w’Abashuhamu. Uwo ni wo wakomotsweho n’imiryango y’Abadani nk’uko imiryango yabo iri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Imiryango y’Abashuhamu yose, ababazwe bo muri yo bose bari inzovu esheshatu n’ibihumbi bine na magana ane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Bene Asheri nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Imuna wakomotsweho n’umuryango w’Abimuna, na Ishivi wakomotsweho n’umuryango w’Abishivi, na Beriya wakomotsweho n’umuryango w’Ababeriya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Bene Beriya bakomotsweho n’iyi miryango: Heberi yakomotsweho n’umuryango w’Abaheberi. Malikiyeli yakomotsweho n’umuryango w’Abamalikiyeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Umukobwa wa Asheri yitwa Sara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Iyo ni yo miryango yakomotse kuri bene Asheri. Ababazwe bo muri yo bari inzovu eshanu n’ibihumbi bitatu na magana ane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Bene Nafutali nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Yahisēli wakomotsweho n’umuryango w’Abayahisēli, na Guni wakomotsweho n’umuryango w’Abaguni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
na Yeseri wakomotsweho n’umuryango w’Abayeseri, na Shilemu wakomotsweho n’umuryango w’Abashilemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
Iyo ni yo miryango y’Abanafutali nk’uko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n’ibihumbi bitanu na magana ane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
Abo ni bo babazwe bo mu Bisirayeli, bose bari uduhumbi dutandatu n’igihumbi na magana arindwi na mirongo itatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp53.
“Abo azabe ari bo bagabanywa igihugu ho gakondo, nk’uko umubare w’amazina yabo uri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp54.
Abaruta abandi ubwinshi uzabahe gakondo nini, abake uzabahe gakondo nto. Umuryango wose uzahabwe gakondo ihwanye n’umubare w’ababazwe bo muri wo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp55.
Ariko igihugu kizagabanywe n’ubufindo, gakondo zabo zose zizitirirwe amazina y’imiryango ya ba sekuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp56.
Uko ubufindo buzategeka, azabe ari ko gakondo yabo igabanywa abenshi n’abake.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp57.
Ababazwe bo mu Balewi nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Gerushoni yakomotsweho n’umuryango w’Abagerushoni. Kohati yakomotsweho n’umuryango w’Abakohati. Merari yakomotsweho n’umuryango w’Abamerari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp58.
Iyi ni yo miryango y’Abalewi: umuryango w’Abalibuni n’uw’Abaheburoni, n’uw’Abamahali n’uw’Abamushi n’uw’Abakōra. Kandi Kohati yabyaye Amuramu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp59.
Muka Amuramu yitwa Yokebedi mwene Lewi, yabyariye muri Egiputa. Abyarana na Amuramu Aroni na Mose, na Miriyamu mushiki wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp60.
Aroni yabyaye Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp61.
Nadabu na Abihu, bapfuye ubwo boseserezaga umuriro udakwiriye imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp62.
Ababazwe bo muri bo bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bitatu, abahungu n’abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse. Kandi ntibarakabaranwa n’Abisirayeli bandi, kuko batahawe gakondo mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp63.
Abo ni bo babazwe na Mose na Eleyazari umutambyi, babariye Abisirayeli mu kibaya cy’i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n’i Yeriko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp64.
Ariko muri bo ntihaba n’umwe wo mu bari babazwe na Mose na Aroni umutambyi, babariye Abisirayeli mu butayu bwa Sinayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp65.
Kuko Uwiteka yari yavuze ati “Ntibazabura gupfira mu butayu.” Ntihasigara n’umwe muri bo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: