Somera Bibiriya kuri Telefone
Amategeko yo kurongorana kw’abakobwa ba Selofehadi n’abandi nka bo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Abatware b’amazu ya ba sekuru y’umuryango w’abuzukuruza ba Gileyadi mwene Makiri wa Manase, wo mu miryango y’Abayosefu, bigira hafi bavugira imbere ya Mose n’abakomeye, ni bo batware b’amazu ya ba sekuruza y’Abisirayeli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
bati “Uwiteka yategetse databuja kugabanisha igihugu ubufindo, agiha Abisirayeli ho gakondo. Kandi databuja yategetswe n’Uwiteka guha abakobwa ba Selofehadi mwene wacu, gakondo ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi nibarongorwa n’umuntu wese wo mu yindi miryango y’Abisirayeli, gakondo yabo izakurwa kuri gakondo ya ba sogokuruza, yongerwe kuri gakondo y’umuryango bazashakamo. Nuko izaba ikuwe ku mugabane wa gakondo yacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi umwaka w’Abisirayeli wa yubile nusohora, gakondo yabo izongerwa ku y’umuryango bashatsemo. Nuko gakondo yabo izaba ikuwe ku y’umuryango wa ba sogokuruza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Mose ategeka Abisirayeli ibyo ategetswe n’Uwiteka ati “Umuryango w’Abayosefu waburanye iby’ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse ku by’abakobwa ba Selofehadi ati ‘Bazarongorwe n’abo bashatse, ariko bashake abo mu muryango wo mu muryango wa ba sekuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ntihazagire gakondo y’Abisirayeli iva mu muryango umwe ngo ijye mu wundi, ahubwo umuntu wese wo mu Bisirayeli agumane akaramata gakondo yo mu muryango wa ba sekuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umukobwa wese uzagira gakondo yo mu muryango w’Abisirayeli wose, azarongorwe n’uwo mu muryango wo mu muryango wa sekuruza, kugira ngo umuntu wese wo mu Bisirayeli agire gakondo ya ba sekuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko ntihazagire gakondo iva mu muryango umwe ngo ijye mu wundi, kuko imiryango y’Abisirayeli yose izaba ikwiriye kugumana akaramata gakondo yayo.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko abakobwa ba Selofehadi babigenza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mahila na Tirusa na Hogila, na Miluka na Nowa, abakobwa ba Selofehadi, barongorwa n’abahungu ba ba se wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Barongorwa n’abo mu miryango w’Abamanase mwene Yosefu, gakondo yabo iguma mu muryango urimo umuryango wa se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ayo ni yo mategeko n’amateka Uwiteka yategekeye Abisirayeli mu kanwa ka Mose, bari mu kibaya cy’i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n’i Yeriko.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kubara igice cya: