Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 08-10-2019 saa 01:38:59 | Yarebwe: 3051

Mu buzima tubayeho bwa buri munsi,  iminsi  ntago isa. Hari igihe tugira iminsi myiza cyane tukumva tumerewe neza, hari n’igihe tugera mu minsi mibi tukanyura mu bikomeye bigoye cyane. Umunsi mubi ni umunsi ubonekera umuntu kugiti cye, bisobanuyeko ntamuntu uhuza n’undi umunsi mubi ku buryo bawufatanya. Bibiliya itwereka uburyo tugomba kwitwara kugirango uwo munsi mubi  utadutsinda (Abefeso 6:10-13. Birashoboka ko uyu munsi utarakugeraho, cyangwa wakugezeho, twifashishije ijambo ryImana tugiye kurebera hamwe ibintu byadukomeza kuri uwo munsi udasanzwe.

Umunsi mubi ntago usanzwe koko, Imana ishimwe ko itajya idutererana ku munsi mubi. Zimwe mungero z’abantu uyu munsi wagezeho.

Yosefu uyu munsi wa mugezeho muka potifali ashaka kuryamana nawe (Itangiriro 39:1-23), Yobu  uyu munsi wamugezeho satani yamusabye (Yobu 2:1-6), Daniyeli  wamugezeho ashyirwa mu rwobo rw’intare (Daniyeli 6:1-28), Saduraka, Meshaki na Abenedego wabagezeho babashyira mu itanura ryaka umuriro (Daniyeli 3:13-27). n’abandi bagiye batandukanye. Nubwo uwo munsi mubi wabagezeho barakomeye ntibihakana Imana   nayo kandi yarabashyigikiye.

Umunyarwanda we yaciye umugani ati inzira ntibwira umugenzi,  bisobanuye ko uyu munsi mubi utungurana, dukwiye guhora twiteguye kandi twambaye imbaraga kugirango uyu munsi nutugeraho, natwe tuzabashe kunesha tudatsinzwe n’uburiganya bwa satani, kuko iyo waje, satani ariganya abantu hakavamo kugwa ukava mu byizerwa. Imana ishimwe  kuko  umunsi mubi utayirushya imbaraga.

Birakwiriye ko twambara intwaro z’umwuka zose,  kugirango tubashe guhagarara twemye nk’abantu bari kurugamba. Tugakenyera ukuri, tukambara gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, tugakweta inkweto ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, tugatwara kwizera nk’ingabo ari ko tuzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro,  agakiza kakaba ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana kandi nanone tugasengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga (Abefeso 6:14-18.

Ibi bizatuma dushikama ku munsi mubi kuko Imana ijya ibiduheramo imigisha myinshi.(Gutegeka 2 2:8-25. Burya koko iyo munsi mubi wakugeho ugutera uburakari bwinshi ariko twige kwishimira mu mwami Imana igihe cyose (Abafilipi 4:4

Birakwiriye ko Dukomeza kwishingira kuri Yesu kristo(Abakolosayi 1:23  kuko ubuzima bwose turimo dukenye Imana kandi ninayo ibutugenera (Abakolosayi 3:17.

Umuririmbyi yararirimbye ati nugamburira mu makuba gukomera kwawe kurihe? uramenye! Birashoboka ko waba uri mu munsi mubi ukaba wumva wacitse intege, ihangane ukomere! wake Imana imbaraga uzirikane ko iyo urugamba rukomeye ruba rugiye kurangira.

Nawe niba utaragera kumunsi mubi, guma kubirindiro ntabwo umwanzi wacu atuje kandi wake imbaraga Imana kuko yiteguye kuziguha.

Imana iragukunda  komera kumunsi mubi, komera aho uri. Imana izabiguheramo umugisha.