Yanditswe na Muhire kuwa 16-08-2018 saa 23:02:45 | Yarebwe: 8781

Iyo ntambara urwana si iyawe ! Uyu munsi ndumva mfite ijambo ryo kukubwira wowe umaze iminsi wibaza ibiri kukubaho, wibaza impamvu ibikubaho ari wowe biri kubaho, ukabona ko ubuzima bwawe bugeze ahantu utagishaka no kugira uwo wumva akuvugisha, isi warayanze, abantu bose ukabona warabanze, ubuzima bwawe bwuzuyemo agahinda, uhora urira amanywa n’ijoro, ntacyo ukora ngo kiguhire, mbese uriho utegereje gupfa gusa rimwe na rimwe nabyo ukabona biratinze, ukumva icyaguha gusara, ndagirango uyu munsi uwufate nk’umunsi w’umugisha kuri wowe cyangwa kuri uwo mugenzi wawe cyangwa se umuvandimwe cyangwa inshuti yawe uzi yiyanze kubera ibibazo byinshi byugarije ubuzima bwe, ndagirango uyu munsi uwufate nk’umunsi udasanzwe kuko Yesu dore araje (
Ibyahishuwe 3:20
20.Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’
) ari gukomanga ku mutima wawe, kugira ngo aze mubane mwembi ahindure ubuzima bwawe bundi bushya kuko ari we ufite igisubizo cy’ubuzima bwacu.

Uyu munsi Yesu yumvise amarira yawe mu ntambara urimo kurwana, aje gusana ahangiritse, aje gusubiza umutima wawe mu gitereko cyawo, araje kugirango agorore aho hagoramye, akize iyo ndwara isa nkiyakubayeho karande yanze gukira, araje kugirango aguhe umudendezo kuko yumvise ugusenga kwawe, n’amarira warize yamugezeho.

Umaze iminsi urwana intambara itoroshye, uva mubyaha ariko ugasanga wabisubiyemo, intege zakubanye nkeya cyane, iyo ntambara urimo uyu munsi Kristo arifuza kuyirangiza ubutazasubira ukundi.
Ndagirango umenye yuko, igihe warwaniye gihagije kuko Kristo araje aje kukurwanirira kuko we ntatsindwa kandi avuga rimwe bikaba, we ntatinda kuko iyo ategetse birakomera.
Saba uyu munsi kubohoka no kukurwanirirwa, Saba kuvanwa aho muri uwo mwijima, we ntananirwa ndetse ntiyanga, ntabwo azakubwira ngo ari busy… Hoya yumva cyane abamuhamagara bizeye. Ariko, icyo agusaba ni kimwe ni uko wemera ko aza mu buzima bwawe mukabana kandi akaba ariwe aba umwami n’umukiza wawe, unizere ko yazuwe n’Imana mu bapfuye.

Igihe cyose warwanye ni kirekire, Yesu araje, mwakire mu buzima bwawe kuko yaje arimo arakomanga mumutima wawe. Ubyizere kuko igihe ni iki. Witinya, ahubwo wishime kuko haje umwami ukomeye kukurwanirira. Ni Yesu Kristo! Mbega amahirwe akomeye yo kurwanirirwa na Kristo.

Ese ni wowe ndi kuvugisha?


Ese iryo jwi uraryakiriye rigusaba kwemerera Kristo kuba Umwami w’ubuzima bwawe?
Uyu munsi ndagusaba kwemera ko Kristo ahindura ubuzima bwawe. Aho hari agahinda, aje kuhashyira umunezero, aho hari amarira aje kuhashira ibyishimo, aho watsinzwe aje kuhaguhera gutsinda.

Ushobora kuba warizeye ukanaakira Kristo Yesu ariko ubuzima bwawe ukabona burimo ibigeragezo byinshi. Ibuka ko hari impamvu ibyo biri kukubaho kandi ko ari byiza kuko hari ingororano igutegereje kuko Kristo arifuza ko uva mu rwego wari uriho ugakura ukajya mu rundi rwego mu buryo bw’umwuka (
Abaroma 5:3-4
3.Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, 4.kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.
), maze ukanabona ibyiringiro byabindi bidakoza isoni.

Waba koko wizeye aya magambo ukaba ushaka ko Kristo akurwanirira?
Ndagusaba kwemera ukihererana na Kristo mwembi mukaganira (
Matayo 6:6
6.Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.
). Yesu arakugororera kuko iyo wiherereye nawe, ukihana ibyaha byawe maze ukiyemeza kutazabisubira ukundi, ugasaba Kristo kukubera umwami ahindura ubuzima bwawe. Ijambo ry’Imana ritubwira yuko uhita uba icyaremwe gishya (
2 Abakorinto 5:17
17.Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.
).
Uwaremwe bushya, ntaruha kuko Kristo aramutabara igihe cy’amakuba, akamurwanirira igihe cy’intambara, akamwibuka igihe cyose amukeneye.

Igihe ni iki ntutegereze ejo.