Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 07-10-2019 saa 09:55:07 | Yarebwe: 6036

Bibiliya itubwira byinshi ku ihema ryi’ibonaniro, yaba  mu isezerano rya kera n’isezerano  rishya. Ese bifite akahe kamoro uyu munsi? Ese bihuriye he  n‘igitambo Yesu Kristo yatanze kubera ibyaha byacu? Dore bimwe mu byo wamenya kubijyanye n’ihema ry’ibonaniro.

Ihema ry‘ibonaniro ni ahantu hera,  Imana yategetse abayisaraheli kubaka kuva igihe bari bavuye mu bucakara mu misiri. Ryakoreshejwe mu mwaka bari  bakimara kwambuka inyanja y’umutuku,  kugeza igihe umwami salomo yubakiye urusengero rwa mbere i yerusalemu.  Nukuvuga Igihe cy’imyaka 400.

Teberenakulo bisobanura ahantu ho kubonanira, cyangwa ihema ryibonaniro. Hari ahantu Imana ituye hagati yabantu bayo ku isi (ubuturo bwera bw‘Imana). Hari andi mazina bibiliya ikoresha isobanura  ihema ryibonaniro  ariko iyo uyagaruye mu Kinyarwanda yose usanga yerekana ihema ry‘Imana nki  nzu y‘Imana, cyangwa se urusengero rw‘uwiteka.



Mose yahawe amategeko ku musozi sinayi,  Imana imusobanurira uburyo ihema ry‘ibonaniro rigomba kubakwa (Kuva 25:1-40;Kuva 26:1-37;Kuva 27:1-21). Ntibyatinze mose yabibwiye abisirayeri batangira gukurikiza ibyo IMANA yategetse mose(Kuva 35:1-35;Kuva 36:1-38;Kuva 37:1-29;Kuva 38:1-31;Kuva 39:1-43;Kuva 40:1-38). Niho  Imana yahuriraga na Mose hamwe n‘abayisirayeli kugirango ibabwire ibyo ibifuzaho .

Ihema ry’ibonaniro ryubakwaga ku buryo rishobora kwimukanwa bitagoranye, ku buryo ibipande byaryo byashoboraga kwimurwa,  bikongera guteranywa uko abiyisiraheli bagendaga  bararyimukana.

Abantu bubatse ihema ry‘ibonaniro nkuko Uwiteka yabibabwiye. Baboshye umwenda mwiza  wagabanyaga iryo hema mo ibice bibiri,  kimwe kitwaga ahera akindi cyikitwa ahera cyane (Abaheburayo 9:1-10).

Buri gace kagize ihema ry‘ibonaniro gafite ikintu gashushanya, mu bukirisito bwa buri munsi.

Mu gice kitwaga ahera, hari harimo igitereko cyamatara gicuzwe muri zahabu, ameza n‘igicaniro cyo koserezamo imibavu.

Mu gice kitwa Ahera cyane harimo isanduko yisezerano, yarikozwe mumbaho zisize zahabu, hinjirwaga n‘umutambyi mukuru rimwe mu mwaka,  azanye amaraso yo kwiturira no guturira ibyaha abantu bakoze nkana.

Imana yatoranyije Aroni hamwe n‘abahungu be  kugirango babe  abatambyi mu ihema ryibonaniro. Bagombaga kuryitaho kandi bakaritambiramo ibitambo kuko muriryo hema harimo igicaniro abatambyi boserezagaho imibavu.

Imana yujuje iryo hema ikuzo ryayo n‘igicu kiboneka hejuru yaryo. Iyo igicu cyabaga kiri hejuru yiryo hema abayisiraheli bagumaga aho bari.Iyo cya havaga kuri iryo hema bamenyaga ko bagomba kugenda, bagashingura ihema bagakurikira icyo gicu. (Ibyahishuwe 21:3).

Mu ihema ry‘ibonaniro habaga kandi n’abakumirizi, bahoraga ku irembo ry‘ubuturo   bwera ku manywa na n‘ijoro barinze ko hagira ikirogoya imigendekere myiza y‘imirimo yakorerwaga mu ihema ryibonaniro.

Mu isezerano rishya, Ijambo ihema rishushanya umwanzuro wa gakiza. Pawulo hamwe n‘urwandiko rw’abaheburayo, batwereka itandukanirizo riri hagati  y‘ihema ry‘ijuru hamwe n‘ihema ryisi, hagati yabyo iryubatswe n‘amaboko y‘abantu  hamwe niritararemwe. (2 Abakorinto 5:1-15)

Umwanzuro twawusanga mu baheburayo, (Abaheburayo 9:24-28). Koko ihema ry‘ibonaniro ryabayeho mu gihe kingana nimyaka 400, ryagize umumaro ukomeye. Turashima Yesu kristo watwitangiye kubwo gucumura kwacu. Ubu ubuturo bw‘Imana ni imitima yacu, twihatire kugira imitima imenaguritse kugirango uwiteka aturemo.