Ugifungura bibiliya yawe ukagera mu isezerano rishya, uhabwa ikaze n’ibitabo by’ubutumwa bwiza. Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka bukurikira ubwa Matayo na Mariko. Nicyo gitabo cyonyine mu biri muri Bibiliya, cyanditswe n’umunyamahanga w’umugereki kuko ibindi byose byanditswe n’abaheburayo. Nk’ uko biri ku bindi byanditswe byose, Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka bwahumetswe n’ Umwuka Wera. Nyamara kandi kuba bwarahumetswe n’Imana ntibikwiye gutuma twirengagiza nyir’ uku cyandika nubwo ari umuntu. Abahanga mu nyigisho za Bibiliya batangaza byinshi kuri iki gitabo, twabateguriye bimwe mubyo wamenya ku butumwa bwiza bwanditswe na Luka.Burya koko, iyo tugerageje kumenya amateka y’abanditsi b’ibiri muri Bibiliya, intego zabo, ubuzima bwabo; uko dukunda Ibyanditswe birushaho kwiyongera.
Ubutumwa bwiza bwa Luka bwanditswe nande? Ryari?Ubutumwa bwiza bwa Luka bwanditswe na Luka. Luka ntago yari umwe mu bigishwa 12 ba Yesu, kuko we yari umugereki (umunyamahanga), ntabwo yigeze agendana na Yesu, icyakora amaze kumenya Yesu yagendanye n’intumwa Pawulo.
Mu buzima busanzwe, Luka yari umuganga (Doctor) mu byo kuvura indwara, bisobanuyeko yari yarize. Pawulo nawe yabikomojeho mu rwandiko yandikiye abakolosayi (
14.Luka umuvuzi ukundwa, na Dema barabatashya.
Abakolosayi 4:14).
Ibijyanye n’igihe iki gitabo cyandikiwe, bivugwaho bitandukanye, mu buryo rusange. Abanditsi benshi bagaragaza ko ubutumwa bwiza bwa Luka bwanditswe hagati ya
75 na
85 a.d. Tugenekereje bwanditswe mu gihe kimwe n’ubutumwa bwiza bwa Matayo.
Luka yanditse kandi n’igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa, kuko ibi bitabo byanditse mu buryo bw’imiseruko, kandi iyo miseruko yose isa n’ireshya, kandi ugasanga ingano y’iyo miseruko isa n’iri ku rwego rumwe. Mu magambo akoresha, igice cya kabiri cy’Ibyakozwe n’ Intumwa kigaragaza ko umwanditsi Luka yari umwe mu bantu ba bugufi bagendanaga na Pawulo mu ngendo ze ((
;
;
;
;
) byerekana ko umwanditsi yari kumwe na Pawulo akoresha amagambo nka “twe”.
Kabone n’aho Luka atabarwaga mu ntumwa za Yesu, twizera tudashidikanya ko ab’itorero rya mbere batashoboraga kwitirira Luka izi nyandiko bamubeshyera, ahubwo ibyo bavuze byari ukuri rwose.
Bimwe mubyo twasanga mu butumwa bwiza bwa LukaLuka agaragaza Yesu nk’ umuntu uhebuje abandi bantu bose, yari umwana w’Imana koko! ntiyirengagizaga n’abantu bafite intege nkeya. Yari umuntu uciye bugufi rwose wabayeho, ntago yitwaye gusa nk’umugaragu ahubwo yitwaye nk’umucakara uri hasi cyane. Yashyiraga imbere abandi bose mbere yuko yirebaho.
Inyandiko ya Luka yanditse mu buryo buri ku murongo, hari aho yerekana ko Yesu yamaze ijoro ryose asenga mbere yuko atoranya intumwa ze
Atoranya intumwa cumi nebyiri (Mat 10.1-4; Mar 3.13-19) 12.Nuko muri iyo minsi avayo ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana. 13.Ijoro rikeye ahamagara abigishwa be, atoranyamo cumi na babiri abita intumwa: 14.Simoni uwo yise Petero na Andereya mwene se, na Yakobo na Yohana, na Filipo na Barutolomayo, 15.na Matayo na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Simoni witwa Zelote 16.na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyota wahindutse umugambanyi.
Luka 6:12-16 ugereranije nubutumwa bwiza bwa Matayo na Mariko, Luka nawe yibanda ku kamaro ko gusenga.
Luka yerekana ko ubukirisito bugenewe buri muntu wese, atari ubwa bayuda gusa.
Zimwe mu ngingo zigaragara mu butumwa bwiza bwa Luka Iyo urimo gusoma ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka, usanga bukurikiranye neza. Ku bantu barebye filime ivuga ku buzima bwa Yesu, uzasanga barifashishije ubutumwa bwiza bwa LUKA. Ubutumwa Bwiza bwa Luka buvuga uko Yesu yafashwe, agacirwa urubanza, akababazwa, akicwa, ariko akagira insinzi i Yerusalemu, umurwa mukuru w’ i Buyuda, aho ubutegetsi bwose bwari bufite ibyicaro n’ubutware.
Dore bimwe mubyihariye mu butumwa bwiza bwa Luka.- Luka atanga ubusobanuro mu buryo ibyo avuga byose bikurikirana, bifite abahamya kandi byose ari ukuri (Luka :1-1).
- Akunda kwerekana bimwe mu bintu bisanzwe bizwi kuri Yesu (Luka :1-4).
- Agaragaza amasekuruza ya Bikiramaliya hamwe n’isano afitanye na Yohani umubatiza hamwe na mariya. (Luka :1-5; Luka :2-23).
- Luka atanga ubusobanuro bwuzuye bugaragaza uburyo Yesu yagiye akura nyuma yo kuvuka (
Kuvuka kwa Yesu (Mat 1.18--2.12) 1.Nuko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe. 2.Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya. 3.Bose bajya kwiyandikisha, umuntu wese ajya mu mudugudu wiwabo. 4.Yosefu na we ava i Galilaya mu mudugudu wi Nazareti, ajya i Yudaya mu mudugudu wa Dawidi witwa i Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango we, 5.ajya kwiyandikishanya na Mariya, uwo yasabye wari utwite. 6.Bakiri iyo igihe cye cyo kubyara kirasohora, 7.abyara umuhungu wimfura amworosa imyenda yimpinja, amuryamisha mu muvure winka kuko bari babuze umwanya mu icumbi.Marayika abwira abungeri ko Yesu avutse 8.Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo. 9.Nuko marayika wUmwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bwUmwami burabagirana bubagota impande zose bagira ubwoba bwinshi. 10.Marayika arababwira ati Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bwumunezero mwinshi uzaba ku bantu bose, 11.kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami. 12.Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso: ni uko muri busange umwana wuruhinja yoroshwe imyenda yimpinja, aryamishijwe mu muvure winka. 13.Muri ako kanya haboneka ingabo zo mu ijuru nyinshi ziri kumwe na marayika uwo, zisingiza Imana ziti 14.Mu ijuru icyubahiro kibe icyImana, No mu isi amahoro abe mu bo yishimira. 15.Abamarayika bamaze gusubira mu ijuru abungeri baravugana bati Nimuze tujye i Betelehemu turebe ibyabayeyo, ibyo Umwami Imana itumenyesheje. 16.Bagenda bihuta, basanga Mariya na Yosefu numwana wuruhinja aryamishijwe mu muvure winka. 17.Babibonye babatekerereza ibyuwo mwana nkuko babibwiwe. 18.Ababumvise bose batangazwa nibyo abungeri bababwiye. 19.Ariko Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekereza. 20.Maze abungeri basubirayo bahimbaza, bashima Imana ku byo bumvise byose no ku byo babonye nkuko babibwiwe.Bakeba Yesu bamumurikira Imana 21.Nuko iminsi munani ishize arakebwa bamwita Yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na marayika, nyina atarasama inda ye. 22.Iminsi yo kwezwa kwabo ishize, bakurikije amategeko ya Mose, bamujyana i Yerusalemu ngo bamumurikire Umwami Imana, 23.(nkuko byanditswe mu mategeko yUmwami ngo Umuhungu wese wuburiza azitwa uwera ku Uwiteka), 24.batamba nigitambo nkuko byavuzwe mu mategeko yUmwami ngo Intungura ebyiri cyangwa ibyana byinuma bibiri. 25.I Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simiyoni. Uwo yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga Ihumure ryAbisirayeli, Umwuka Wera yari muri we. 26.Yari yarahanuriwe nUmwuka Wera, ko atazapfa atarabona Kristo wUmwami Imana. 27.Ajyanwa nUmwuka mu rusengero, maze ababyeyi bajyanye umwana Yesu ngo bamugenze nkuko umuhango wamategeko wari uri, 28.Simiyoni aramuterura ashima Imana ati 29.Mwami, noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nkuko wabivuze, 30.Kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe,
Luka 2:1-30). - Luka yerekana Yesu nku mu nyampuhwe mwinshi (Luka :4-31), kandi mu butumwa bwiza bwa Luka uzasangamo inkuru y’umusamaritani mwiza ugira impuhwe (
30.Yesu aramusubiza ati Hariho umuntu wavaga i Yerusalemu amanuka i Yeriko, agwa mu gico cyabambuzi baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa. 31.Nuko umutambyi amanuka muri iyo nzira, amubonye arakikira arigendera. 32.NUmulewi ahageze na we abigenza atyo, amubonye arakikira arigendera. 33.Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe 34.aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ryabashyitsi aramurwaza. 35.Bukeye bwaho yenda idenariyo ebyiri aziha nyiricumbi ati Umurwaze kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse. 36.Noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi wuwo waguye mu bambuzi? 37.Aramusubiza ati Ni uwamugiriye imbabazi. Yesu aramubwira ati Genda nawe ugire utyo.
Luka 10:30-37). - Atwigisha uburyo twakwitwara mubihe bitandukanye (
28.Amaze kuvuga ibyo ajya imbere, azamuka i Yerusalemu.
Luka 19:28 ;Luka :24-53). - Yanditse ibice bibiri bigaragaza amateka y’ukwizera kwa girikirisito (luka n’ibyakozwe n’intumwa).
- Abantu babiri barimo umwenda wu wabagurije (Luka :7-41).
- Indi mirongo yingenzi Luka yavuzeho (
5.Arababwira ati Ni nde muri mwe ufite incuti, wayisanga mu gicuku akayibwira ati Ncuti yanjye, nzimanira imitsima itatu 6.kuko incuti yanjye impingutseho ivuye mu rugendo, none nkaba ntafite icyo nyizimanira, 7.uwo mu nzu akamusubiza ati Windushya namaze kugarira, ndaryamye nabana banjye na bo ni uko, sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe. 8.Ndababwira yuko nubwo atabyukijwe no kuyimuhera ko ari incuti ye, ariko kuko amutitirije biramubyutsa amuhe ibyo ashaka byose.
Luka 11:5-8; 16.Nuko abacira umugani ati Hariho umukungu wari ufite imirima irumbuka cyane, 17.nuko aribaza mu mutima we ati Ndagira nte ko ntafite aho mpunika imyaka yanjye? 18.Aribwira ati Ndabigenza ntya: ndasenya urugarama rwanjye nubake urundi runini, abe ari mo mpunika imyaka yanjye yose nibintu byanjye. 19.Ni bwo nzabwira umutima wanjye nti: Mutima, ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye unywe, unezerwe. 20.Ariko Imana iramubwira iti Wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe. Ibyo wabitse bizaba ibya nde? 21.Ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu byImana.
Luka 12:16-21; 36.mumere nkabantu bategereza shebuja aho agarukira ava mu bukwe, kugira ngo ubwo azaza nakomanga bamukingurire vuba. 37.Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso. Ndababwira ukuri yuko azakenyera, akabicaza akabahereza. 38.Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo, bazaba bahirwa.
Luka 12:36-38; Umugani wumutini warumbye 6.Kandi abacira uyu mugani ati Hariho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura. 7.Abwira umuhinzi ati Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka? 8.Na we aramusubiza ati Databuja, uwureke uyu mwaka na wo, nywuhingire nywufumbire, 9.ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce.
Luka 13:6-9; Uwishyira hejuru azacishwa bugufi 7.Nuko acira abararitswe umugani, abonye uko bashaka intebe zicyubahiro arababwira ati 8.Nutorerwa gutaha ubukwe ntukicare ku ntebe yicyubahiro, hataboneka undi watowe ukurusha igitinyiro 9.maze uwabatoye mwembi akaza akakubwira ati Imukira uyu, nawe ukahava umarwa nisoni ujya kwicara inyuma yabandi bose. 10.Ahubwo nutorwa ugende wicare inyuma yabandi bose, kugira ngo uwagutoye aze kukwibwirira ati Ncuti yanjye, igira imbere. Ni bwo uzabona icyubahiro imbere yabo mwicaranye musangira, 11.kuko umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.
Luka 14:7-11; 28.Ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu yamatafari ndende, utabanza kwicara akabara umubare wimpiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza? 29.Kugira ngo ahari ataba amaze gushyiraho urufatiro, akananirirwa aho atayujuje, maze ababireba bose bagatangira kumuseka bati 30.Uyu yatangiye kubaka inzu, ariko ntiyabasha kuyuzuza.
Luka 14:28-30; 31.Cyangwa se hari umwami wajya kurwana nundi, ntabanze kwicara ngo ajye inama yuko yabasha gutabarana ningabo ze inzovu imwe, ngo arwane numuteye afite ingabo ze inzovu ebyiri?
Luka 14:31; 8.Cyangwa umugore waba afite ibice cumi byifeza, yaburamo kimwe ntiyakongeza itabaza, agakubura mu nzu, akagira umwete wo gushaka kugeza aho akibonera? 9.Iyo akibonye ahamagara incuti ze nabaturanyi be akababwira ati Twishimane kuko mbonye igice nari nabuze.
Luka 15:8-9; Umugani wumwana wikirara 11.Kandi arababwira ati Hariho umuntu wari ufite abahungu babiri. 12.Umuhererezi abwira se ati Data, mpa umugabane wibintu unkwiriye. Nuko agabanya amatungo ye. 13.Iminsi mike ishize umuhererezi ateranya ibintu bye byose, aragenda ajya mu gihugu cya kure, yayisha ibintu bye ubugoryi bwe. 14.Abimaze byose inzara nyinshi itera muri icyo gihugu, atangira gukena. 15.Aragenda ahakwa ku muntu wo muri icyo gihugu, amwohereza mu gikingi cye kuragira ingurube. 16.Yifuza guhazwa nibyo izo ngurube zaryaga, ariko ntihagira ubimuha. 17.Nuko yisubiyemo aribwira ati Abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa nimitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano. 18.Reka mpaguruke njye kwa data mubwire nti: Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no maso yawe, 19.ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe, mpaka mbe nkumugaragu wawe. 20.Arahaguruka ajya kwa se. Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma. 21.Uwo mwana aramubwira ati Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no mu maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe. 22.Ariko se abwira abagaragu be ati Mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi muwumwambike, mumwambike nimpeta ku rutoki ninkweto mu birenge, 23.muzane nikimasa kibyibushye mukibage turye twishime, 24.kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none akaba azutse, yari yarazimiye none dore arabonetse. Nuko batangira kwishima. 25.Ariko umwana we wimfura yari ari mu murima, amaze kuza ageze hafi yurugo yumva abacuranga nababyina. 26.Ahamagara umugaragu amubaza ibyabaye ibyo ari byo. 27.Aramubwira ati Murumuna wawe yaje none so yamubagiye ikimasa kibyibushye, kuko amubonye ari muzima. 28.Undi ararakara yanga kwinjira, nuko se arasohoka aramwinginga. 29.Maze asubiza se ati Maze imyaka myinshi ngukorera, ntabwo nanze itegeko ryawe. Ariko hari ubwo wigeze umpa nagasekurume, ngo nishimane nincuti zanjye? 30.Maze uyu mwana wawe yaza, wamaze ibyawe abisambanisha, akaba ari we ubagira ikimasa kibyibushye! 31.Na we aramubwira ati Mwana wanjye, turabana iteka kandi ibyanjye byose ni ibyawe, 32.ariko kwishima no kunezerwa biradukwiriye rwose, kuko murumuna wawe uyu yari yarapfuye none arazutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.
Luka 15:11-32; Yesu acira abantu umugani wigisonga kibi 1.Kandi abwira abigishwa be ati Hariho umutunzi wari ufite igisonga cye, bakimuregaho ko cyaya ibintu bye. 2.Aragihamagara arakibwira ati Ibyo nkumvaho ni ibiki? Murikira ibyo nakubikije kuko utagikwiriye kuba igisonga cyanjye. 3.Icyo gisonga kiribwira kiti Ko databuja ari bunyage ubutware bwanjye nkaba ntashobora guhinga, nkagira isoni zo gusabiriza, ndagira nte? 4.Have! Nzi icyo nzakora kugira ngo nimara kunyagwa bazandaze mu mazu yabo. 5.Ahamagara ufite umwenda wa shebuja wese, abaza uwa mbere ati Harya databuja akwishyuza iki? 6.Aramusubiza ati Incuro ijana zamavuta ya elayo. Na we ati Enda urwandiko rwawe, wicare vuba wandike mirongo itanu. 7.Maze abaza undi ati Harya wishyuzwa iki? Aramusubiza ati Incuro ijana zamasaka. Aramubwira ati Enda urwandiko rwawe wandike mirongo inani. 8.Nuko shebuja ashima icyo gisonga kibi kuko cyakoze ibyubwenge, kuko abana biyi si ari abanyabwenge mu byo ku ngoma yabo kuruta abana bumucyo. 9.Kandi ndababwira nti Ubutunzi bubi mubushakisha incuti, kugira ngo nibushira bazabakire mu buturo bwiteka.
Luka 16:1-9; Umugani wumutunzi numukene 19.Hariho umutunzi wambaraga imyenda yimihengeri niyibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye. 20.Kandi hariho numukene witwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango wuwo mukire, umubiri we wuzuyeho ibisebe. Imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe, 21.kandi yifuzaga guhazwa nubuvungukira buva ku meza yumutunzi. 22.Bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, numutunzi na we arapfa arahambwa. 23.Ageze ikuzimu arababazwa cyane, yubuye amaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye. 24.Arataka ati Aburahamu sogokuru, mbabarira wohereze Lazaro, akoze isonga yurutoki rwe mu tuzi antonyangirize ku rurimi, kuko mbabazwa nuyu muriro. 25.Aburahamu aramubwira ati Mwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza byawe ukiriho. Lazaro na we yahawe ibibi, none aguwe neza hano naho wowe urababazwa cyane. 26.Kandi uretse nibyo, dore hariho umworera munini bikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugira ngo abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi nabava aho batagera hano. 27.Na we ati Ndakwinginze sogokuru ngo nibura umwohereze kwa data, 28.kuko mfite bene data batanu, ababurire ngo na bo batazaza aha hantu ho kubabarizwa cyane. 29.Aburahamu aramubwira ati Bafite Mose nabahanuzi, babumvire. 30.Na we ati Oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazihana. 31.Aramubwira ati Nibatumvira Mose nabahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka.
Luka 16:19-31; 7.Ariko ni nde muri mwe ufite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira intama, wamubwira akiva ku murimo ati Igira hano vuba wicare ufungure? 8.Ahubwo ntiyamubwira ati Banza untunganirize ibyokurya byanjye, ukenyere umpereze kugeza ubwo ndangiza kurya no kunywa, maze hanyuma nawe ubone kurya? 9.Mbese yashima uwo mugaragu kuko yakoze ibyo ategetswe? 10.Nuko namwe nimumara gukora ibyo mwategetswe byose mujye muvuga muti Turi abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora.
Luka 17:7-10; 2.Hariho umucamanza mu mudugudu umwe, utubaha Imana ntiyite ku bantu. 3.Muri uwo mudugudu harimo umupfakazi, aramusanga aramubwira ati Ndengera ku mwanzi wanjye. 4.Amara iminsi atemera, ariko aho ageze aribwira ati Nubwo ntubaha Imana kandi sinite ku bantu, 5.ariko kuko uyu mupfakazi anduhije ndamurengera, ngo adahora aza iminsi yose akandushya.
Luka 18:2-5; 10.Ati Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ari umukoresha wikoro. 11.Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati Mana, ndagushimiye yuko ntameze nkabandi babanyazi nabakiranirwa nabasambanyi, cyangwa ndetse nuyu mukoresha wikoro. 12.Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose. 13.Naho uwo mukoresha wikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha. 14.Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.
Luka 18:10-14). - Avuga ibintu bigaragaza Yesu nku wabantu bose, abigaragaza yerekana inkomoko ya Yesu ahereye kuri Adamu umuntu wambere (
Yohana Umubatiza atangira kwigisha no kubatiza 1.Nuko mu mwaka wa cumi nitanu wo ku ngoma ya Kayisari Tiberiyo, ubwo Pontiyo Pilato yari umutegeka wi Yudaya, na Herode ari umwami wi Galilaya, na Filipo mwene se ari umwami wa Ituraya nuwigihugu cyi Tirakoniti, na Lusaniya ari umwami wa Abilene,
Luka 3:1). - Luka yerekana ubuzima bw’amasengesho (
Yesu abatizwa (Mat 3.13-17; Mar 1.9-11) 21.Nuko abantu bose babatijwe, na Yesu amaze kubatizwa, agisenga ijuru rirakinguka,
Luka 3:21; 16.ariko we abavamo yiherera mu butayu asenga.
Luka 5:16; Atoranya intumwa cumi nebyiri (Mat 10.1-4; Mar 3.13-19) 12.Nuko muri iyo minsi avayo ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana.
Luka 6:12; Petero ahamya yuko Yesu ari Kristo (Mat 16.13-20; Mar 8.27-29) 18.Nuko ubwo yasengaga yiherereye, abigishwa be bari kumwe na we arababaza ati Mbese abantu bagira ngo ndi nde?
Luka 9:18; 29.Agisenga ishusho yo mu maso he ihinduka ukundi, nimyenda ye iba imyeru irarabagirana.
Luka 9:29; Yesu yigisha abigishwa be gusenga (Mat 6.9-13; 7.7-11) 1.Nuko ari ahantu hamwe asenga, arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati Databuja, twigishe gusenga nkuko Yohana yigishije abigishwa be.
Luka 11:1; 34.Yesu aravuga ati Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora. Bagabana imyenda ye barayifindira.
Luka 23:34; 46.Yesu avuga ijwi rirenga ati Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye. Amaze kuvuga atyo umwuka urahera.
Luka 23:46). Yerekana kandi ubryo Yesu yihanagirizaga abantu kubijyanye nubutunzi n’abagaragu ( 53.Abashonje yabahagije ibyiza, Naho abakire yabasezereye amara masa.
Luka 1:53; 18.Umwuka wUwiteka ari muri jye, Ni cyo cyatumye ansigira, Kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa, Nimpumyi ko zihumuka, No kubohora ibisenzegeri,
Luka 4:18; Yesu yerekana abahiriwe abo ari bo (Mat 5.3-12) 20.Yuburira abigishwa be amaso arababwira ati Hahirwa mwebwe abakene, Kuko ubwami bwImana ari ubwanyu. 21.Hahirwa mwebwe mushonje ubu, Kuko muzahazwa. Hahirwa mwebwe murira ubu, Kuko muzaseka. 22.Muzahirwa abantu nibabanga bakabaha akato, bakabatuka, bakanegura izina ryanyu nkaho ari ribi, babahora Umwana wumuntu. 23.Uwo munsi muzishime mwitere hejuru, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ba sekuruza babo ari ko bagenje abahanuzi. 24.Ariko muzabona ishyano mwa batunzi mwe, Kuko mumaze kugubwa neza. 25.Namwe muzabona ishyano mwebwe abahaze ubu, Kuko muzasonza. Muzabona ishyano mwebwe abaseka ubu, Kuko muzaboroga murira.
Luka 6:20-25; 13.Ahubwo nurarika utumire abakene nibirema, nabacumbagira nimpumyi,
Luka 14:13; Umugani wumutunzi numukene 19.Hariho umutunzi wambaraga imyenda yimihengeri niyibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye. 20.Kandi hariho numukene witwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango wuwo mukire, umubiri we wuzuyeho ibisebe. Imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe, 21.kandi yifuzaga guhazwa nubuvungukira buva ku meza yumutunzi. 22.Bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, numutunzi na we arapfa arahambwa. 23.Ageze ikuzimu arababazwa cyane, yubuye amaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye. 24.Arataka ati Aburahamu sogokuru, mbabarira wohereze Lazaro, akoze isonga yurutoki rwe mu tuzi antonyangirize ku rurimi, kuko mbabazwa nuyu muriro. 25.Aburahamu aramubwira ati Mwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza byawe ukiriho. Lazaro na we yahawe ibibi, none aguwe neza hano naho wowe urababazwa cyane. 26.Kandi uretse nibyo, dore hariho umworera munini bikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugira ngo abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi nabava aho batagera hano. 27.Na we ati Ndakwinginze sogokuru ngo nibura umwohereze kwa data, 28.kuko mfite bene data batanu, ababurire ngo na bo batazaza aha hantu ho kubabarizwa cyane. 29.Aburahamu aramubwira ati Bafite Mose nabahanuzi, babumvire. 30.Na we ati Oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazihana. 31.Aramubwira ati Nibatumvira Mose nabahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka.
Luka 16:19-31; Ibya Zakayo 1.Yesu agera i Yeriko, arahanyura. 2.Nuko hariho umuntu witwaga Zakayo, yari umukoresha wikoro mukuru kandi yari umutunzi. 3.Ashaka kureba Yesu ngo amenye uko asa, ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi. 4.Arirukanka ajya imbere, yurira umuvumu ngo amurebe kuko yari agiye kunyuraho. 5.Yesu ahageze arararama aramubwira ati Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe. 6.Yururuka vuba amwakira anezerewe. 7.Abantu bose babibonye barabyivovotera bati Dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha! 8.Maze Zakayo arahaguruka abwira Umwami Yesu ati Dore Databuja, umugabane wa kabiri wibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane. 9.Yesu aramubwira ati Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ari umwana wa Aburahamu, 10.kandi Umwana wumuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.
Luka 19:1-10).
UmwanzuroNkuko Luka agaragaza Yesu ukoresheje inyito Umwana w’umuntu, kugirango ashushanye umuntu ukiranuka wazanywe no gushaka intama zazimiye
10.kandi Umwana wumuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.
Luka 19:10. Birashoboka ko utari wakizwa ngo wakire Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe. Nikaribu kwa Yesu yiteguye kukwakira.
Birashoboka kandi ko udakiranuka uko bikwiriye igihe niki ngo twinginge Imana iduhe imbaraga zo gukiranuka