Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 07-10-2019 saa 09:51:03 | Yarebwe: 5047

Ugifungura bibiliya yawe ukagera mu isezerano rishya, uhabwa ikaze n’ibitabo by’ubutumwa bwiza. Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka bukurikira ubwa Matayo na Mariko.  Nicyo gitabo cyonyine mu biri muri Bibiliya, cyanditswe n’umunyamahanga w’umugereki kuko ibindi byose byanditswe n’abaheburayo. Nk’ uko biri ku bindi byanditswe byose, Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka bwahumetswe n’ Umwuka Wera. Nyamara kandi kuba bwarahumetswe n’Imana ntibikwiye gutuma twirengagiza nyir’ uku cyandika nubwo ari umuntu. Abahanga mu nyigisho za Bibiliya batangaza byinshi kuri iki gitabo, twabateguriye bimwe mubyo wamenya ku butumwa bwiza bwanditswe na Luka.

Burya koko,  iyo tugerageje kumenya amateka y’abanditsi b’ibiri muri Bibiliya, intego zabo,  ubuzima bwabo; uko dukunda Ibyanditswe birushaho kwiyongera.

Ubutumwa bwiza bwa Luka bwanditswe nande? Ryari?

Ubutumwa bwiza bwa Luka bwanditswe na Luka. Luka ntago yari umwe mu bigishwa  12 ba Yesu,  kuko we yari umugereki (umunyamahanga),  ntabwo yigeze agendana na Yesu, icyakora amaze kumenya Yesu yagendanye n’intumwa Pawulo.

Mu buzima busanzwe, Luka yari umuganga (Doctor) mu byo kuvura indwara, bisobanuyeko yari yarize. Pawulo nawe yabikomojeho mu rwandiko yandikiye abakolosayi (Abakolosayi 4:14).

Ibijyanye n’igihe iki gitabo cyandikiwe, bivugwaho bitandukanye, mu buryo rusange.  Abanditsi benshi bagaragaza ko ubutumwa bwiza bwa Luka bwanditswe hagati ya  75 na 85 a.d. Tugenekereje bwanditswe mu gihe kimwe n’ubutumwa bwiza bwa Matayo.

Luka yanditse kandi  n’igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa, kuko ibi  bitabo byanditse mu buryo bw’imiseruko, kandi iyo miseruko yose isa n’ireshya, kandi ugasanga ingano y’iyo miseruko isa n’iri ku rwego rumwe. Mu magambo akoresha,  igice cya kabiri cy’Ibyakozwe n’ Intumwa kigaragaza ko umwanditsi Luka yari umwe mu bantu ba bugufi bagendanaga na Pawulo mu ngendo ze  (( ; ; ; ; )  byerekana ko umwanditsi yari kumwe na Pawulo akoresha amagambo nka “twe”.

Kabone n’aho Luka atabarwaga mu ntumwa za Yesu,  twizera tudashidikanya ko ab’itorero rya mbere batashoboraga kwitirira Luka izi nyandiko bamubeshyera, ahubwo ibyo bavuze byari ukuri rwose.

Bimwe mubyo twasanga mu butumwa bwiza bwa Luka

Luka agaragaza Yesu nk’ umuntu uhebuje abandi bantu bose, yari umwana w’Imana koko! ntiyirengagizaga  n’abantu bafite intege nkeya. Yari umuntu uciye bugufi rwose wabayeho, ntago yitwaye gusa nk’umugaragu ahubwo yitwaye nk’umucakara uri hasi cyane. Yashyiraga  imbere abandi bose mbere yuko yirebaho.

Inyandiko ya Luka yanditse mu buryo buri ku murongo, hari aho yerekana ko Yesu yamaze ijoro ryose asenga mbere yuko atoranya  intumwa ze Luka 6:12-16 ugereranije nubutumwa bwiza bwa Matayo na Mariko, Luka nawe yibanda ku kamaro ko gusenga.

Luka yerekana ko ubukirisito bugenewe buri muntu wese,  atari ubwa bayuda gusa.

Zimwe mu ngingo zigaragara mu butumwa bwiza bwa Luka 

Iyo urimo gusoma ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka, usanga bukurikiranye neza. Ku bantu barebye filime ivuga ku buzima bwa Yesu, uzasanga barifashishije ubutumwa bwiza bwa  LUKA. Ubutumwa Bwiza bwa Luka buvuga uko Yesu yafashwe, agacirwa urubanza, akababazwa, akicwa, ariko akagira insinzi i Yerusalemu, umurwa mukuru w’ i Buyuda, aho ubutegetsi bwose bwari bufite ibyicaro n’ubutware.

Dore bimwe mubyihariye mu butumwa bwiza bwa Luka.
  1. Luka atanga ubusobanuro mu buryo ibyo avuga byose bikurikirana, bifite abahamya kandi byose ari ukuri (Luka :1-1).
  2. Akunda kwerekana bimwe mu bintu bisanzwe bizwi kuri Yesu (Luka :1-4).
  3. Agaragaza amasekuruza ya Bikiramaliya hamwe n’isano afitanye na Yohani umubatiza hamwe na mariya. (Luka :1-5Luka :2-23).
  4. Luka atanga ubusobanuro bwuzuye bugaragaza uburyo Yesu yagiye akura nyuma yo kuvuka (Luka 2:1-30).
  5. Luka yerekana Yesu nku mu nyampuhwe mwinshi (Luka :4-31), kandi mu butumwa bwiza bwa Luka uzasangamo inkuru y’umusamaritani mwiza ugira impuhwe (Luka 10:30-37).
  6. Atwigisha uburyo twakwitwara mubihe bitandukanye  (Luka 19:28 ;Luka :24-53).
  7. Yanditse ibice bibiri  bigaragaza amateka y’ukwizera kwa girikirisito  (luka n’ibyakozwe n’intumwa).
  8. Abantu babiri barimo umwenda wu wabagurije (Luka :7-41).
  9. Indi mirongo yingenzi Luka yavuzeho (Luka 11:5-8Luka 12:16-21Luka 12:36-38Luka 13:6-9Luka 14:7-11Luka 14:28-30Luka 14:31Luka 15:8-9Luka 15:11-32Luka 16:1-9Luka 16:19-31Luka 17:7-10Luka 18:2-5Luka 18:10-14).
  10. Avuga ibintu bigaragaza Yesu nku wabantu bose, abigaragaza yerekana inkomoko ya Yesu ahereye  kuri Adamu umuntu wambere (Luka 3:1).
  11. Luka yerekana ubuzima bw’amasengesho (Luka 3:21Luka 5:16Luka 6:12Luka 9:18Luka 9:29Luka 11:1Luka 23:34Luka 23:46). Yerekana kandi ubryo Yesu yihanagirizaga abantu kubijyanye nubutunzi n’abagaragu (Luka 1:53Luka 4:18Luka 6:20-25Luka 14:13Luka 16:19-31Luka 19:1-10).

Umwanzuro

Nkuko Luka agaragaza Yesu ukoresheje inyito Umwana w’umuntu, kugirango ashushanye umuntu ukiranuka wazanywe no gushaka intama zazimiye Luka 19:10. Birashoboka ko  utari wakizwa ngo wakire Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe. Nikaribu kwa Yesu yiteguye kukwakira.

Birashoboka kandi ko udakiranuka uko bikwiriye igihe niki ngo twinginge Imana iduhe imbaraga zo gukiranuka