Somera Bibiriya kuri Telefone
Samweli yihanagiriza abantu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Samweli abwira Abisirayeli bose ati “Yemwe, nabemereye ibyo mwansabye byose mbimikira umwami wo kubategeka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
None uwo mwami ajye abajya imbere, jyeweho ndashaje meze imvi, kandi dore abahungu banjye muri kumwe.Muzi yuko nagenderaga imbere yanyu, uhereye mu buto bwanjye ukageza ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ndi hano, nimunshinje imbere y’Uwiteka n’imbere y’uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyaze indogobe ye? Ni nde nariganije ibye? Ni nde nahase? Cyangwa ni nde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Baramusubiza bati “Ntabwo waturiganije kandi ntabwo waduhase, nta n’icyo wanyaze umuntu wese.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Arababwira ati “Uwiteka n’uwo yimikishije amavuta, ni bo bagabo bahamya uyu munsi ko nta cyo mwambonyeho.” Baravuga bati “Ni we muhamya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko Samweli abwira abantu ati “Uwiteka ni we watoranije Mose na Aroni, akura ba sogokuruza mu gihugu cya Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko none nimuhaguruke, mbahamirize imbere y’Uwiteka ibyo gukiranuka byose yabagiriranye na ba sogokuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Yakobo yaje muri Egiputa, bukeye ba sogukoruza batakambira Uwiteka, maze Uwiteka atuma Mose na Aroni bakura ba sogokuruza muri Egiputa, babatuza muri iki gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko bibagirwa Uwiteka Imana yabo, ibahāna mu maboko ya Sisera umugaba w’ingabo za Hasori no mu maboko y’Abafilisitiya, no mu maboko y’umwami w’i Mowabu barabarwanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Bukeye batakambira Uwiteka baravuga bati ‘Twaracumuye kuko twimūye Uwiteka tugahakwa kuri ba Bāli na Ashitaroti, none dukize amaboko y’ababisha bacu tugukorere.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko Uwiteka atuma Yerubāli na Bedani, na Yefuta na Samweli, abakiza amaboko y’ababisha banyu impande zose, mutura amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bukeye mubonye Nahashi umwami w’Abamoni abateye murambwira muti ‘Ahubwo umwami ni we uzadutegeka.’ Kandi Uwiteka Imana yanyu ari yo Mwami wanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Nuko none dore umwami mwitoranirije kandi mwasabye. Ngaho Uwiteka amaze kubaha umwami wo kubategeka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Icyampa mukubaha Uwiteka mukamukorera, mukamwumvira ntimugomere itegeko rye mwebwe n’umwami wanyu ubategeka, mugakurikira Uwiteka Imana yanyu!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ariko nimutumvira Uwiteka mukagomera itegeko rye, ukuboko k’Uwiteka kuzabakoraho nk’uko kwakoze kuri ba sogokuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko none nimuhagarare murebe iki kintu gikomeye, Uwiteka ari bukorere imbere yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Mbese uyu munsi si mu isarura ry’ingano? None ngiye gusaba Uwiteka yohereze guhinda kw’inkuba n’imvura, maze muramenya murebe gukiranirwa kwanyu ko ari kwinshi mwakoreye imbere y’Uwiteka, ubwo mwisabiye umwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nuko Samweli asaba Uwiteka, maze uwo munsi Uwiteka yohereza guhinda kw’inkuba n’imvura, abantu bose baherako batinya Uwiteka na Samweli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko abantu bose babwira Samweli bati “Sabira abagaragu bawe ku Uwiteka Imana yawe twe gupfa, kuko twongereye ku byaha byacu byose iki cyaha cyo kwisabira umwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Maze Samweli abwira abantu ati “Ntimutinye. Ni ukuri ibyo bibi byose mwarabikoze, ariko noneho ntimukebakebe ngo mudakurikira Uwiteka, ahubwo mukorere Uwiteka n’imitima yanyu yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ntimugakebakebe kuko ari ugukurikira ibitagira umumaro, bitarimo indamu cyangwa agakiza kandi ari ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Uwiteka ntazahemukira abantu be ku bw’izina rye rikuru, kuko Uwiteka ubwe yishimiye kubīhindurira ubwoko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Kandi ku bwanjye ntibikabeho ko ncumura ku Uwiteka nkareka kubasabira, ahubwo nzajya mbayobora inzira nziza itunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Mujye mwubaha Uwiteka gusa mumukorere mu by’ukuri n’imitima yanyu yose, murebe ibyo yabakoreye uburyo bikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ariko nimukomeza gukora nabi muzarimbukana n’umwami wanyu.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: