Dawidi ariheba, ahungira mu Bafilisitiya |
| 1. | Hanyuma Dawidi yibwira mu mutima we ati “Nta kibuza, hariho umunsi Sawuli azanyica. Nta nama iruta ko ncikira mu gihugu cy’Abafilisitiya, byatuma Sawuli arambirwa kongera kunshakira ku nkiko za Isirayeli zose. Uko ni ko nzamucika nkamukira.” |
| 2. | Dawidi aherako ahagurukana n’abantu be magana atandatu bari kumwe, barambuka bajya kwa Akishi mwene Mawoki, umwami w’i Gati. |
| 3. | Dawidi n’abantu be baturana na Akishi i Gati, umuntu wese n’abo mu rugo rwe. Dawidi na we n’abagore be bombi, Ahinowamu Umunyayezerēli na Abigayili w’i Karumeli, wari muka Nabali. |
| 4. | Bukeye babwira Sawuli ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyongera kumushaka ukundi. |
Akishi aha Dawidi i Sikulagi kuhatura |
| 5. | Dawidi abwira Akishi ati “Niba nkugizeho ubuhake, nibampe igikingi mu mudugudu umwe wo mu yo mu misozi, abe ari ho ntura. Ni iki cyatuma umugaragu wawe nturana nawe ku rurembo?” |
| 6. | Nuko uwo munsi Akishi amugerera i Sikulagi. Ni cyo cyatumye i Sikulagi haba ah’abami b’Abayuda bwite na bugingo n’ubu. |
| 7. | Kandi iminsi Dawidi yamaze mu gihugu cy’Abafilisitiya, ni umwaka n’amezi ane. |
| 8. | Bukeye Dawidi n’ingabo ze barazamuka batera ab’i Geshuri n’Abagiruzi n’Abamaleki, kandi abo ni bo bari abaturage ba kera bo muri icyo gihugu giteganye n’i Shura n’igihugu cya Egiputa. |
| 9. | Nuko Dawidi arimbura icyo gihugu ntihagira umugabo cyangwa umugore urokoka, anyaga inka n’intama, n’indogobe n’ingamiya n’imyambaro, maze yatabaruka akajya kwa Akishi. |
| 10. | Akishi akajya amubaza ati “Uyu munsi wateye he?” Dawidi ati “Nateye ikusi h’i Buyuda, n’ikusi h’i Yerameli n’ah’Abakeni.” |
| 11. | Ariko Dawidi ntiyagira umugabo cyangwa umugore arokora ngo abajyane i Gati, kuko yibwiraga ko babarega bati “Dawidi yakoze atya n’atya. Iminsi yose yatuye mu gihugu cy’Abafilisitiya ni ko yabigenzaga.” |
| 12. | Nuko Akishi yiringira Dawidi akajya avuga ati “Yateye bene wabo Abisirayeli kumuzinukwa, bizatuma aba imbata yanjye iteka ryose.” |