Somera Bibiriya kuri Telefone
Dawidi ariheba, ahungira mu Bafilisitiya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hanyuma Dawidi yibwira mu mutima we ati “Nta kibuza, hariho umunsi Sawuli azanyica. Nta nama iruta ko ncikira mu gihugu cy’Abafilisitiya, byatuma Sawuli arambirwa kongera kunshakira ku nkiko za Isirayeli zose. Uko ni ko nzamucika nkamukira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Dawidi aherako ahagurukana n’abantu be magana atandatu bari kumwe, barambuka bajya kwa Akishi mwene Mawoki, umwami w’i Gati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Dawidi n’abantu be baturana na Akishi i Gati, umuntu wese n’abo mu rugo rwe. Dawidi na we n’abagore be bombi, Ahinowamu Umunyayezerēli na Abigayili w’i Karumeli, wari muka Nabali.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Bukeye babwira Sawuli ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyongera kumushaka ukundi.
Akishi aha Dawidi i Sikulagi kuhatura
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Dawidi abwira Akishi ati “Niba nkugizeho ubuhake, nibampe igikingi mu mudugudu umwe wo mu yo mu misozi, abe ari ho ntura. Ni iki cyatuma umugaragu wawe nturana nawe ku rurembo?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko uwo munsi Akishi amugerera i Sikulagi. Ni cyo cyatumye i Sikulagi haba ah’abami b’Abayuda bwite na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi iminsi Dawidi yamaze mu gihugu cy’Abafilisitiya, ni umwaka n’amezi ane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bukeye Dawidi n’ingabo ze barazamuka batera ab’i Geshuri n’Abagiruzi n’Abamaleki, kandi abo ni bo bari abaturage ba kera bo muri icyo gihugu giteganye n’i Shura n’igihugu cya Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko Dawidi arimbura icyo gihugu ntihagira umugabo cyangwa umugore urokoka, anyaga inka n’intama, n’indogobe n’ingamiya n’imyambaro, maze yatabaruka akajya kwa Akishi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Akishi akajya amubaza ati “Uyu munsi wateye he?” Dawidi ati “Nateye ikusi h’i Buyuda, n’ikusi h’i Yerameli n’ah’Abakeni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ariko Dawidi ntiyagira umugabo cyangwa umugore arokora ngo abajyane i Gati, kuko yibwiraga ko babarega bati “Dawidi yakoze atya n’atya. Iminsi yose yatuye mu gihugu cy’Abafilisitiya ni ko yabigenzaga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko Akishi yiringira Dawidi akajya avuga ati “Yateye bene wabo Abisirayeli kumuzinukwa, bizatuma aba imbata yanjye iteka ryose.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: