Somera Bibiriya kuri Telefone
Urupfu rwa Sawuli n’uko yaguye mu ntambara(1 Ngoma 10.1-12)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Abafilisitiya barwana n’Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga ariko bicirwa ku musozi w’i Gilibowa, bagwa aho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Abafilisitiya basatira Sawuli n’abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Urugamba rwibasira Sawuli cyane, abarashi bamugeraho bamukura umutima cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza kunsogota bakankoza isoni.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane. Ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye, ayishitaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota bagwa hamwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uko ni ko Sawuli yapfuye n’abahungu be batatu, n’umutwaje intwaro n’ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze abandi Bisirayeli bo hakurya y’ikibaya n’abo hakurya ya Yorodani babonye ko Abisirayeli bahunze, kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, basiga imidugudu barahunga Abafilisitiya baraza bayibamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bukeye bwaho Abafilisitiya baje gucuza intumbi, basanga Sawuli n’abahungu be batatu baraguye ku musozi Gilibowa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bamuca igihanga bamucuza intwaro ze, baherako batuma mu gihugu cy’Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bamamaze iyo nkuru mu rusengero rw’ibigirwamana byabo no mu bantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Intwaro ze bazishyira mu ngoro ya Ashitaroti, intumbi ye bayimanika ku nkike z’amabuye z’umudugudu w’i Betishani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko ab’i Yabeshi y’i Galeyadi bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
ab’intwari bose barahaguruka bagenda ijoro ryose, bamanura intumbi ya Sawuli n’iz’abahungu be ku nkike z’i Betishani, bageze i Yabeshi bazitwikirayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Hanyuma benda amagufwa yabo bayahamba munsi y’umunyinya w’i Yabeshi, baherako biyiriza ubusa iminsi irindwi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: