Somera Bibiliya kuri Telefone
Ejo Hashize Iminsi Yose Ijambo ry'uyu munsi 08 Werurwe 2025 — Gutegeka Kwa Kabiri 1:21 Ejo Hashize Iminsi Yose Dore Uwiteka Imana yawe igushyize icyo gihugu imbere, zamuka ugihindure, uko Uwiteka Imana ya ba sekuruza wanyu yagutegetse. Ntutinye, ntukuke umutima."Gutegeka Kwa Kabiri 1:21

Dutekereze kuri iri Jambo

Imana yaduhaye ubuzima igenda itwongeza iminsi yo kubaho uko bwije n'uko bukeye ngo tubuhindure tuve mu byaha duture mu buzima bwejejwe, rero niba dukora ibyo Uwiteka Imana ya ba sogokuruza ishaka ntidutinye ntidukuke imitima, kuko niyo haza ibiteye ubwoba Uwiteka aba ari kumwe natwe kandi aba yiteguye kudukiza. Nawe niba uri gukoresha nabi ubwo buzima Imana yaguhaye ukwiye kwibuka ko hari benshi batakibufite wowe ukibufite ukabukoresha neza kuko abo batakibufite bagiye batejejwe ntibafite igihe cyo gucika umuriro w'iteka.

Isengesho

Uwiteka Imana, turagusabye ngo uduhe gukoresha ubuzima waduhaye neza kugirango tutazicuza igihe tuzaba tudafite umwanya wo kwisubiraho ngo twiyeze kuko iminsi itajya isubira inyuma.

Ijambo ry'uyu munsi

Ijambo ry'uyu munsi <b>08 Werurwe 2025

Ibitekerezo