Dutekereze kuri iri Jambo
Uwiteka ni mwiza ineza ye ntirondoreka niwe ufasha abadafite kirengera akabarengera. Niwe uturwanira intambara, niwe waturinze kuva turi abana kugeza na n'ubu. Turacyahumeka umwuka w'abazima atari uko abantu bari badukunze, si uko hatari ibyaduhize ahubwo byari byinshi kandi si imbaraga, si ubwenge, si imiryango, kuko nayo ntishoboye kwirinda, si ugukiranuka ahubwo ni imbabazi z'Uwiteka n'urukundo rwe yatugiriye akaturinda nta kiguzi twatanze. Imbabazi ze zihoraho iteka ryose kandi ahorana umurava wo kutugirira neza ahabwe icyubahiro n'isi yose.
Isengesho
Uwiteka Nyiringabo mbere na mbere tugushimiye imbabazi zawe zitagira akagero zihoraho iteka ryose, urukundo n'umurava uhorana wo kutugirira neza kandi turagusabye ngo utubabarire ibicumuro byacu kuko twirengagiza urukundo rwawe tugacumura.
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo