Dutekereze kuri iri Jambo
Benedata, Imana ni Umwuka, abasenga nabo bakwiye kujya basengera mu kuri no mu mwuka. Iri jambo rifite imbaraga cyane cyane ku bakiristu bashaka kubana n'Imana rwose. Biratangaje kubona twakwibwira ko Imana yadukorera ibyo twifuza byose igihe turi iwacu mu mubiri, mbese niko bimeze ? Oya, Imana ishaka ko tuyikorera turi mu mwuka. Kandi abasomye neza ijambo ry'Imana muzi ko bibiliya yo ibwayo ivuga ko Umwuka wera ari we utunihira imbere y'Imana adutakambira muri byose avuga ngo Abba Data. Ibi ni iby'igiciro kubimenya kuko aribyo biduha kwizera rwose tudashidikanya ko Kirsto ariwe Mwami wacu kandi ubwo yasubiraga mu ijuru yagiye kudushakira umufasha, ariwe Mwuka wera. Natwe turasabwa kuba buri gihe turi mu mwuka. Ibi bishatse kuvuga iki ? Mbese birashoboka ko buri gihe tuba mu mwuka wera, twuzura umwuka wera buri kanya ? Ijambo ry'Imana rivuga ko iyo turi iwacu mu mubiri tuba turi kure y'Imana. Niyo mpamvu tugomba kugerageza ibishoboka byose tugafata igihe gihagije cyo kwinginga Imana ikaduha kuba turi mu mwuka mu mirimo yacu ya buri munsi, ibi bizadufasha kubaho nk'abana bashimwa. Mu gihe cyo gusenga ni ngombwa ko tubikora turi mu mwuka no mu kuri. Abenshi tujya tubeshya Imana twibwira ko turi mu kuri. Dusabe Imana idukomeze tube mu mwuka kandi umwuka w'ukuri.
Isengesho
Mwami Imana yacu, turazi neza ko abatari mu mwuka batabasha kugushimisha. Kuba mu mwuka bidufasha kumenya no gusobanukirwa neza n'ijambo ryawe. Mu gihe cyo gusenga nabwo tugomba kubikorana ukuri kandi tukabikora turi mu mwuka kuko Imana ari umwuka. Kubw'ibyo tugusabye kudufasha kurangiza iyi ntego. Tubisabye twizeye mu izina rya Yesu Kristo, Amena
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo