Somera Bibiliya kuri Telefone
Ejo Hashize Iminsi Yose Ijambo ry'uyu munsi 12 Werurwe 2025 — Abagalatiya 5:6 Ejo Hashize Iminsi Yose Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.Abagalatiya 5:6

Dutekereze kuri iri Jambo

Umuntu kuba yagira ikimenyetso cy'uko ari umukiristu ntacyo biba bimaze nta mirimo myiza imugaragaraho. Kuba umuntu yarabatijwe ntagaragarize urukundo bagenzibe biba ari iby'ubusa, nta mumaro biba bifite, ibifite umumaro ni uko umuntu arangwa n'urukundo akabera icyitegererezo bagenzibe. Kuba umukiristo si ukubatizwa ahubwo ni kurangwa n'imirimo myiza yagikristo. Ntituzajyanwa mu ijuru n'uko twanditse mu idini, ahubwo tuzajyanwayo n'imirimo myiza.

Isengesho

Uwiteka mwami wacu dushoboze kugira urukundo uduhe kwera imbuto nziza z'abihannye mu gihugu cyo mu ijuru twandikwe mu gitabo cy'ubugingo.

Ijambo ry'uyu munsi

Ijambo ry'uyu munsi <b>12 Werurwe 2025

Ibitekerezo