Somera Bibiliya kuri Telefone
Ejo Hashize Iminsi Yose Ijambo ry'uyu munsi 07 Werurwe 2025 — Tito 1:15 Ejo Hashize Iminsi Yose Byose bibonereye ababoneye, nyamara nta kibonereye abanduye batizera, ahubwo bononekaye ubwenge n'imitima yabo.Tito 1:15

Dutekereze kuri iri Jambo

Abantu bizera Imana bahora babona ko ibyo Imana ikora biboneye, ko nta kibi kibibamo kuko bamenye neza ko Imana itajya ihemuka, bazi neza ko urukundo Imana ikunda abantu itabagirira nabi. Ariko abatizera Imana (bataboneye) baba babana ko ibyo Imana ikora byose bitaboneye, bakumva ko kuba itemerera umuntu gukora icyaha atari byo. Abo batizera imitima yabo yarononekaye (yarangiritse) yangijwe no gukora ibyaha. Ariko ababoneye birinda icyaha kandi n'iyo ikibi kije bamenya ko Imana yabyemeye mu buryo bwo kubategurira kujya mu ijuru. Zahabu iba nziza ari uko yacishijwe mu muriro.

Isengesho

Uwiteka Nyir'ingabo turagusabye ngo utweze imitima yacu tube mu mubare w'ababoneye kandi uduhe kukwizera bikwiye tumenye neza mu mitima yacu ko utatwifuriza ikibi ko gutsinda ibigeragezo aribyo biduha imbaraga mu rugendo rugana mu ijuru

Ijambo ry'uyu munsi

Ijambo ry'uyu munsi <b>07 Werurwe 2025

Ibitekerezo