Dutekereze kuri iri Jambo
Imana yaduhaye ubuzima igenda itwongeza iminsi yo kubaho uko bwije n'uko bukeye ngo tubuhindure tuve mu byaha duture mu buzima bwejejwe, rero niba dukora ibyo Uwiteka Imana ya ba sogokuruza ishaka ntidutinye ntidukuke imitima, kuko niyo haza ibiteye ubwoba Uwiteka aba ari kumwe natwe kandi aba yiteguye kudukiza. Nawe niba uri gukoresha nabi ubwo buzima Imana yaguhaye ukwiye kwibuka ko hari benshi batakibufite wowe ukibufite ukabukoresha neza kuko abo batakibufite bagiye batejejwe ntibafite igihe cyo gucika umuriro w'iteka.
Isengesho
Uwiteka Imana, turagusabye ngo uduhe gukoresha ubuzima waduhaye neza kugirango tutazicuza igihe tuzaba tudafite umwanya wo kwisubiraho ngo twiyeze kuko iminsi itajya isubira inyuma.
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo