Somera Bibiliya kuri Telefone
Ejo Hashize Iminsi Yose Ijambo ry'uyu munsi 10 Werurwe 2025 — Zaburi 100:5 Ejo Hashize Iminsi Yose Kuko Uwiteka ari mwiza, Imbabazi ze zihoraho iteka ryose, Umurava we uhoraho ibihe byose.Zaburi 100:5

Dutekereze kuri iri Jambo

Uwiteka ni mwiza ineza ye ntirondoreka niwe ufasha abadafite kirengera akabarengera. Niwe uturwanira intambara, niwe waturinze kuva turi abana kugeza na n'ubu. Turacyahumeka umwuka w'abazima atari uko abantu bari badukunze, si uko hatari ibyaduhize ahubwo byari byinshi kandi si imbaraga, si ubwenge, si imiryango, kuko nayo ntishoboye kwirinda, si ugukiranuka ahubwo ni imbabazi z'Uwiteka n'urukundo rwe yatugiriye akaturinda nta kiguzi twatanze. Imbabazi ze zihoraho iteka ryose kandi ahorana umurava wo kutugirira neza ahabwe icyubahiro n'isi yose.

Isengesho

Uwiteka Nyiringabo mbere na mbere tugushimiye imbabazi zawe zitagira akagero zihoraho iteka ryose, urukundo n'umurava uhorana wo kutugirira neza kandi turagusabye ngo utubabarire ibicumuro byacu kuko twirengagiza urukundo rwawe tugacumura.

Ijambo ry'uyu munsi

Ijambo ry'uyu munsi <b>10 Werurwe 2025

Ibitekerezo