Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 20-10-2019 saa 07:00:29 | Yarebwe: 5031

Kubaha Imana ni ibintu twitoza mu mibereho yacu ya buri munsi. Bitangira buhoro buhoro, bikazageraho bikaza. Umwami Yesu niwe ubidushoboza kugirango tubigereho. Burya kwitoza kubaha Imana bifite umumaro muri iki gihe no mugihe kizaza (1 Timoteyo 4:7-8).Dushingiye ku ngero dusanga mu buzima bwa buri munsi, tugiye kurebera hamwe uburyo bwadufasha kwitoza kubaha Imana.

Mu  mibereho yacu,  kwitoza ni ibintu bikunzwe cyane, urugero nko kwitoza gukora siporo. Iyo ushaka gukora amarushanwa yo kwiruka, Utangira buhoro buhoro wiruka,  ukageraho ukazabimenyera maze ukajya mu marushanwa. Kwitoza bisaba umuntu ufite ubushake kandi uharanira ibihembo. Ibi bituma yitoza abishaka,  urugero nkiyo uyu muntu aharanira gutwara umudari,  bimutera kwitoza afite umuhate mwinshi.

Kubaha Imana bifite inyungu nziza muri kino gihe turimo no mu gihe kizaza (1 Timoteyo 4:7-8) bityo bifite inyungu kuko kubaha Imana bikwicaza ahantu utari kuzicara,  nko mu  kazi utari kuzicaramo kandi hari imigisha myinshi yindi iva mukuyubaha tukiri muri iyi si,   hakiyongeraho ko byazaguhesha ubugingo mu gihe kizaza. Kwitoza kubaha Imana bitangira gake gake maze ukazabimenyera bikaba uburyo bwo kubaho mu mibereho yawe.

Twifashishije urundi rugero rwo mu buzima busanzwe, nko kuba damu iyo bashaka kugabanya ibiro,  babishyiramo imbaraga nyinshi,  aho biryo bakundaga bagenda babivaho,  hamwe n’ibindi bintu bigoranye cyane bakabyitoza kugirango barebe ko umubyibuho bafite wagabanuka. Nanjye nubwo ndi umuhungu mbyambayeho, nari  mbyibushye mu buryo budakwiriye ku buryo abantu banyitaga umukobwa ndi umuhungu; ibi bintera gutangira gukora imyitozo  kugirango ngabanuke nibura abanserereza bagabanye kunserereza. Nabigezeho kuko nahise ntangira kwitoza gukora siporo rimwe na rimwe zimwe zigoye kugirango ndebe yuko nagabanya umubyibuho udasobanutse bigenda biza gake gake.

Kubaha Imana nabyo barabyitoza, ntabwo umuntu ahita avuka maze kuvuga neza, gusubizanya ineza hamwe no kwambara akageza ahakwiriye uhite ubishobora. Igihe ni iki dutangire dutoze umubiri wacu, hamwe  n’ibice biwugize byose kubaha Imana. Umuririmbyi we yararimbye ati: ingeso wa mubi yanyanduje nizishaka kubyuka uzirimbure uzice, hari igihe ibintu bidakwiriye  bihagarara imbere yacu ariko hamwe no kwitoza kubaha Imana bizashoboka.

Nagize umugisha wo gukizwa mbana n’umunyeshuri ukijijwe cyane,  ushaka gutunganira Imana akabigaragarisha n’uburyo yiyogosheshamo  kugera mu kwambara,   nkibaza ukuntu abikora nkumva na mwigana ariko nza gusobanukirwa yuko uko ugenda wegera Yesu agenda aguhindura. Umuririrmbyi we yararimbye ngo nutumbira Yesu bazamenya yuko ubana nawe   bareke ubugome maze bihane.

Iyo bavuze kwitoza kubaha Imana, bitangirira ku kwitoza kuvuga ibintu byiza (Yakobo 3:2; (Abefeso 4:29). Bityo ibiteye isoni ntibigaturuke mu buzima bwacu. Duhereye mu mivugire yacu twitoze kugenzura ibyo tuvuga  kuko dushobozwa byose na krisito iduha imbaraga,  twitoze rero kuvuga ibifite umumaro.

Tuba mu isi itajya ivuga ibyiza, ariko kubaha Imana barabyitoza ukitoza kuvuga neza, kuvuga ukuri no kuvuga ibihesha umugisha. Umuririmbyi niwe waririmbye ngo ubwo wampinduye umwana umpindure n’ingeso kugirango undeba wese aguhimbaze. Muri iyi minsi kuvuga ibnyoma biragwiriye ariko twitoze kubaho imibereho ikwiriye umuntu wamenye Imana.

Bamwe bazakubwira ko iyo uvuze ukuri bidakunda, iyo ucuruza utabeshya bitakungura,  ariko kwitoza kubaha Imana bihuye no gukoresha ukuri kandi koko bifite umumaro muri iki gihe no mu gihe kizaza. Dusabe Imana iduhindure bitewe n’ibintu byatunaniye.

Mu kwitoza kubaha Imana ntidukwiriye kuba abanyamahane,  ahubwo dukwiriye kugira ineza kuri bose (2 Timoteyo 2:24). Hari abantu baba bazwiho ko ari abanyamahane no mugace batuyemo  cyangwa mukazi,  nawe ubwawe ukaba ubyiyiziho, rimwe na rimwe ukavuga ngo mu bwoko bw’iwacu ntawudukora,  ariko twibuke ko umugararagu w’Imana adakwiriye kuba umunyamahane.  Twitoze kubaha Imana,  tureka kuba abanyamahane kuko dushobozwa byose na kristo uduha imbaraga.

Mu kwitoza kubaha Imana,  twitoze kutarakazwa n’ubusa , niyo byabaho ntitwirize umunsi wose (Abefeso 4:20). Dukomeze kwitoza kubaha Imana   kuko kirisito azatwara itorero ridafite umugayo cyangwa umunkanyari. Icyampa ijambo ry’Imana rikakugeraho, Imana iguhindure kandi nanjye ikomeze impindure idutoza kuyubaha.

Ntago wabyitoza udafite Yesu, nubwo waba uri ngeso nziza, ntabwo wabyitoza utaramwemeye. Hari agatekerezo ku muntu wakundaga guca inyuma uwo bashakanye, afata umwanzuro wo kubireka  ariko yataha akabwira umufasha we ngo na none nongeye, biguma  gutyo. Bivuze ko utashobora kubyitoza udafite Yesu.

Uhereye uyu munsi ugende witoze kuvuga neza, gusekera abantu no gukora ibyiza kuko kwitoza kubaha Imana bifite umumaro.