Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 19-10-2019 saa 13:00:03 | Yarebwe: 2599

 

Mu mibereho yacu ya  buri munsi, dusiganwa n’igihe. Igihe ni ijambo risanzwe buri muntu wese azi, iyo ukibajije umuntu  akikubwira mu masaha. Abanyarwana benshi bakunda gukoresha inyito nyinshi zerekana agaciro k’igihe kuko mbere y’igihe atari igihe na nyuma y’igihe atari igihe. Mu mibereho ya gikirisitu gukorera no kugendera  ku gihe bigira umumaro, Pawulo intumwa yasabye abefeso gucunguza uburyo (Abefeso 5:16) kuko iminsi ari mubi. Twabateguriye imwe mu mimaro yo gukoresha igihe neza mu buzima Imana yaguhaye.

Mu bihugu byose inyito igihe ni amafaranga,  irakoreshwa bashaka gushimangira umumaro w’igihe mu mibereho ya muntu. Tugendeye ku ijambo ry’Imana, igihe ni impano y’Imana ku bantu bose.  Imana izatubaza ukuntu twakoresheje igihe yaduhuhaye,  kuko yagennye uko igihe cyose kigira umwanya wacyo (Umubwiriza 3:1-8).

Mu butumwa bwiza batwereka ko Yesu kirisito yagendeye ku gihe, ubuzima bwa Yesu bwaranzwe no gukorera ku gihe.

Kenshi tuba duteganya ko tuzaramba imyaka myinshi ku isi, ariko burya dukwiye guhora twiteguye. Dawudi we yabivuze neza ati iminsi y’umuntu ni nk’ubusa. Bityo rero tuzirikane ko igihe ari impano Imana yaduhaye maze tugikoresha ducunguza uburyo umwete kugirango tukibyaze umusaruro.

Burya koko hari ingorane ziterwa no gukora mbere y’igihe na nyuma y’igihe,  niyo mpamvu tugomba kwirinda gutakaza igihe .

Iyo usomye bibiliya usanga hari ingorane ziterwa no gukora mbere y’igihe,  ibi bitwigishe gutegereza igihe cy’Imana mu mibereho yawe. Muri bibiliya kandi batwereka ingaruka zo gukora nyuma y’igihe (Matayo 25:1-12), aho abakobwa b’abapfu bibagiwe amavuta bakajya kuyazana nyuma y’igihe maze umukwe akababwira ko atabazi. Muri (Matayo 27:3-4) Yuda yicuza nyuma y’igihe   byarangiye.

Benedata kubera iki dupfusha ubusa igihe Imana yaduhaye? Abantu bamwe ntago bagishaka kuza imbere y’Imana ngo bari kwiryoherereza bishimisha mu byaha  ngo bazaba baza; Nshuti yanjye birakwiriye ku udapfusha ubusa igihe Imana  yaguhaye.

Mariya magadalena we yazanye amavuta kumva ya Yesu,   basanga batinze amaze kuzuka; Nukuri dukwiriye gukora imirimo myiza hakiri kare. Umuririmbyi we yararirimbye ati kora , korera Imana kora ugifite uburyo  kuko ku isi Atari iwacu twifitiye gakondo.

Esawu we, se yaramuhamagaye  aratinda kugeza aho murumuna we yamutanze umugisha wari umugenewe (Itangiriro 27:30. Aburahamu yatakaje igihe maze inzara iteye yimukira muri egiputa, umwami amwaka umugore we maze aremera aramutanga (Itangiriro 13). Ibi byose bitwereka ingaruka zo gutakaza igihe.

Birashoboka ko nawe uri gusoma iki kigisho muri iyi minsi urimo gutakaza igihe, ariko garukiraho Imana iradusaba kudatakaza igihe.

Dore urugero rw’umuntu watakaje igihe: Umuntu ufite imyaka 75, niba buri munsi kuva avuka aryama amasaha 8  ku munsi agasenga iminota 10 gusa. Mu myaka 75 aba yarasenze amezi 6 gusa maze  akaryama imyaka 25. Kuryama nibyiza ariko ntidukwiriye guhora turyamye amasaha yose kuko burya ibitotsi ubikuramo ingonera.  Byaza umusaruro igihe ufite hano ku isi, bara iminota ujya usenga,  ubare umwanya ujya imbere y’Imana,  ibyo ukora byose bishyire mu mibare urebe niba koko nawe uri gutakaza igihe.

Hari abantu benshi Imana yagiye yongerera igihe; hezekiya yongewe imyaka 15 (Yesaya 38:1-21). Birashoboka ko nawe Imana yakongereye imyaka, ese urimo kuyikoramo iki? Ese ntago uri gutakaza igihe? Iki gihe Imana iguhaye,  kibyaze umusaruro maze ugire icyo ukora. Jya munzu y’Imana,  jya gufasha beneso; igihe Imana yaguhaye ntabwo ari icyo gupfusha ubusa.

Abantu benshi Imana yabakuye muri koma kwa mugaganga abantu bahogoye, abandi ibazura bakoze impanuka zikomeye, abandi ibakura mu nzu z’imbohe; ariko se iki gihe Imana yakongereye urimo kugikoresha gute?



Niwemera gukoresha igihe cyawe neza, Imana yiteguye kuguhindurira amateka

Bibiliya itwereka ingero z’abantu bakoresheje igihe cyabo neza; Aburahamu umunsi yemeye gukoresha gihe neza yahagurukunye   isaka ijya kumutanga maze amateka  ye arahinduka aba sekuru w’abantu bose bazizera, Dawidi amaze kwica goliyati Imana yamuhinduriye amateka.

Birakwiriye ko niba nawe utari wemerera Imana wakoresha kino gihe usigaranye ukacyira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe. Nawe niwizera uritwa izina rishya kuko birashoboka ko bakikwita mayibobo, indaya se, itafu se, iniga se, sireyi kwini se nandi mazina menshi mabi …. Ngwino kwa Yesu umukorere, kugirango igihe yaguhaye ikibyaze umusaruro.

Dusabe Imana iduhe imbaraga kugirango dukoreshe igihe yaduhaye neza.