Yanditswe na Silas kuwa 15-05-2018 saa 09:42:57 | Yarebwe: 11568

Yesu Kristo niwe Ibyanditswe Byera bishingiyeho
Tugiye kurebera hamwe ko ari Imana, turebe uko ari Imana, turebe uko yihinduye umuntu bitamubujije gukomeza kuba Imana, umurimo yakoze, indi mirimo akora «Ni na we shusho y’Imana itaboneka… » Abakolosayi 1:15; «…Imana kwerekanwa ifite umubiri… » (1timoteyo 3:16).  «Iyo umbonye uba ubonye Data wa twese » (Yohana 14:9).
Kuko muri We arimo byose byaremewe… Niwe wabiremye… Ni na We byaremewe.  Yesu ni Umuremyi wa byose, ijuru n’isi, n’ibindi.
Afite (Yesu Kristo) ububasha bwo kurema kandi ubwo bubasha niwe ubugenewe
Mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we (Yohana 1:1-3) ari ibyo mu ijuru, ari n’ibyo mu isi. (Abakolosayi 1:16)

Mu butatu bw’Imana, niwe ushyira mu bikorwa ibijyanye no kurema. Niwe ibyaremwe byose bikesha kubaho, kuko ariwe ntandaro yo kurema. Byose niwe ibyaremwe byose bikesha kubaho. Kuko ariwe ntandaro yo kuremwa kwabyo. Niwe kubaho kwabyo «Muri we niho hari kuzura k’ubumana kose mu buryo bw’umubiri » Abakolosayi 2:9. Uyu murongo usobanura ko «muri we harimo kuzura k’Ubumana» cyangwa «muri we harimo kuzura kose k’Ubumana mu buryo bw’umubiri».