Somera Bibiliya kuri Telefone
Moridekayi akuzwa; iteka ryo kwica Abayuda rikuka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwo munsi Umwami Ahasuwerusi agabira Umwamikazi Esiteri ibya Hamani, umwanzi w’Abayuda. Maze Moridekayi aza imbere y’umwami kuko Esiteri yari yavuze icyo bapfana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Umwami aherako yiyambura impeta, iyo yari yatse Hamani ayiha Moridekayi. Maze Esiteri aha Moridekayi ubutware bw’ibya Hamani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Hanyuma Esiteri yongera kuvugira imbere y’umwami, amwikubita imbere amwinginga arira, ngo amareho inama mbi ya Hamani Umwagagi, n’imigambi ye yari yagambiriye kugirira Abayuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umwami atunga Esiteri inkoni y’izahabu, nuko Esiteri arahaguruka ahagarara imbere y’umwami
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
aravuga ati “Umwami nabishima kandi niba mutonnyeho, ibyo mvuga bikamutunganira nkaba nkundwakaye, ndabinginga ngo bandike inzandiko zo gukura izo Hamani mwene Hamedata Umwagagi yagambiriye, akazandikishiriza kurimbura Abayuda bari mu bihugu by’umwami byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mbese nabasha nte kwihanganira kureba ibyago bizaba ku bwoko bwacu? Cyangwa nabasha nte kwihanganira kuzareba bene wacu barimburwa?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Umwami Ahasuwerusi asubiza Umwamikazi Esiteri na Moridekayi Umuyuda ati “Dore ngabiye Esiteri ibya Hamani, kandi we bamumanitse ku giti muhora kubangurira ukuboko kwe kugirira nabi Abayuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko namwe mwandikire Abayuda uko mushatse, mubandikire mu izina ry’umwami muhomeho ikimenyetso cy’impeta ye, kuko inzandiko zanditswe mu izina ry’umwami zigahomwaho ikimenyetso cy’impeta ye, nta muntu ubasha kuzikura.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko icyo gihe ku munsi wa makumyabiri n’itatu w’ukwezi kwa gatatu kwitwa Sivani, bahamagara abanditsi b’umwami bandika ibyo Moridekayi ategetse Abayuda byose, n’ibisonga by’umwami n’abatware b’intebe n’abatware b’ibihugu uko ari ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya, igihugu cyose nk’uko imyandikire yacyo imeze, n’ishyanga ryose uko ururimi rwayo ruri, bandikira n’Abayuda mu rurimi rwabo uko imyandikire yabo imeze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko Moridekayi abyandika mu izina ry’Umwami Ahasuwerusi, abihomaho ikimenyetso cy’impeta y’umwami, yohereza intumwa zijyana izo nzandiko bahetswe n’amafarashi akorera umwami kandi afite imbaraga, yakenurirwaga mu kiraro cy’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Muri izo nzandiko umwami yemerera Abayuda bo mu midugudu yose ngo baterane birwaneho bashikamye, kugira ngo bazice barimbure, bamareho ingabo zose z’amoko yose zo muri ibyo bihugu zizabatera, bice n’abana babo bato n’abagore babo bajyane ibintu byabo ho iminyago,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
kandi ibyo bizabe ku munsi umwe mu bihugu byose by’Umwami Ahasuwerusi, ari wo munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Urwandiko rukurikije urwategetse yuko iteka rizamamazwa mu bihugu byose, ruherako rwandikirwa amahanga yose, ruvuga yuko Abayuda bakwiriye kuba biteguye kuri uwo munsi, guhōra inzigo ku banzi babo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko intumwa zihetswe n’amafarashi y’imbaraga yakoreraga umwami, zigenda zitewe umwete zihutishwa n’itegeko ry’umwami, itegeko ryamamara mu murwa w’i Shushani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Hanyuma Moridekayi arasohoka ajya imbere y’umwami, yambaye imyambaro y’ubwami y’umukara wa kabayonga n’iy’ibitare, n’ikamba rinini ry’izahabu n’umwitero w’igitare cyiza n’uw’umuhengeri, nuko abo mu murwa w’i Shushani bararangurura barishima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Abayuda na bo baracya baranezerwa, barishima bagira icyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko mu gihugu cyose no mu mudugudu wose aho itegeko n’iteka by’umwami byageraga, Abayuda baranezerwaga bakishima, bakagira ibirori n’umunsi mukuru. Maze abantu benshi bo mu mahanga yo mu gihugu bihindura Abayuda, kuko Abayuda bari babateye ubwoba.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma esiteri igice cya: