Bahugurirwa gushaka Uwiteka bicisha bugufi |
| 1. | Nimuteranire hamwe, ni ukuri muterane mwa bwoko butagira isoni mwe, |
| 2. | ibyategetswe bitarasohora, umunsi utarahita nk’umurama utumurwa n’umuyaga, kandi uburakari bukaze bw’Uwiteka butarabageraho, n’umunsi w’uburakari bw’Uwiteka utarabageraho. |
| 3. | Mushake Uwiteka mwa bagwaneza bo mu isi mwese mwe, bakomeza amategeko ye. Mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza, ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka. |
| 4. | I Gaza hazarekwa, na Ashikeloni hazaba umusaka, abo kuri Ashidodi bazirukanwa ku manywa y’ihangu, na Ekuroni hazasenywa. Amosi 1.6-8; Zek 9.5-7 |
| 5. | Abatuye ku nkombe z’inyanja ubwoko bw’Abakereti bazagusha ishyano! Ijambo ry’Uwiteka riri kuri mwe, Banyakanāni mwe: “Igihugu cy’Abafilisitiya nzakirimbura he kugira uhasigara.” |
| 6. | Ibibaya byo ku nyanja bizaba ibyanya, bibemo ibiraro by’abashumba n’ibikumba by’intama. |
| 7. | Ibibaya byo ku nyanja bizaba iby’abasigaye bo mu nzu ya Yuda, ni ho bazaragira intama zabo. Bazajya barara mu mazu ya Ashikeloni, kuko Uwiteka azabagenderera akagarura abajyanywe ari imbohe. |
| 8. | Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli iravuga iti “Numvise ibitutsi by’Abamowabu no kwiyenza kwa bene Amoni, batutse ubwoko bwanjye, bakarenga urugabano rwabo babasuzuguye. 21.33-37; 25.1-11; Amosi 1.13-15 |
| 9. | Ni cyo gituma nirahiye, ni ukuri Mowabu hazamera nk’i Sodomu, na bene Amoni nk’i Gomora, ahantu huzuye ibisura n’ibigugu by’imyunyu, habe ikidaturwa iteka ryose. Bazasahurwa n’abasigaye bo mu bantu banjye, kandi bazatwarwa n’abarokotse bo mu bwoko bwanjye.” |
| 10. | Ibyo ni byo bazīturirwa ubwibone bwabo, kuko batukaga ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo, bakabīrātaho. |
| 11. | Uwiteka azababera igiteye ubwoba, kuko azatera ubwonde ibigirwamana byo mu isi byose, kandi abantu bazamusenga, umuntu wese azava iwe ndetse n’abo mu birwa by’abanyamahanga byose. |
| 12. | Namwe Abanyetiyopiya, nzabisha inkota yanjye. |
| 13. | Kandi azaramburira ukuboko kwe aherekera ikasikazi arimbure Ashuri, i Nineve azahahindura amatongo, hume nko mu mburamazi. |
| 14. | Imikumbi izagiramo ibiraro byayo n’inyamaswa z’amoko yose zihabone ibikumba, ndetse n’uruyongoyongo n’ikinyogote bizaba mu nkomanizo z’amazu yaho, amajwi yabyo azumvikanira mu madirishya, mu miryango yaho hazaba hasenyutse kuko yatamuruye iby’imyerezi. |
| 15. | Uwo ni wa murwa wishimaga, wadabagiraga ukibwira mu mutima uti, “Ni jye, nta wundi uriho kereka jye.” Ko hahindutse amatongo, n’ahantu hasigaye hararwa n’inyamaswa! Uzahanyura wese azahatangarira yimyoze, ahamamishe ukuboko. |