Gusoma mu izina rya Yesu bisobanuye iki?
Ese umuntu akwiye kubivuga koko cyangwa ni imigenzo idafite icyo isobanuye mu buryo bw’umwuka.
Ibisubizo 7
Gusoma mu izina rya Yesu, cg kugira ikindi kintu ukora mu izina rye; nko kwigisha, kuririmba, gufasha abakene,gucuruza, kwiga,guhinga….ni ukubikora muri wowe wumva neza ko ari nk’aho ari Yesu ubwe urimo abikora! (Abanyakolosi3,17) Byagenda neza hagashimwa Yesu.Byumvikane ko no kubikora nabi ari ukumutukisha
*KORA/VUGA BYOSE MU IZINA RYA YESU*
___________________________
*Kol 3:17*
_Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw’uwo._
Gukora cyangwa kuvuga ikintu mu izina rya Yesu si ukuvuga kumwe dukunda kuvuga (kwa jina la Yesu) ahubwo bivuze gukora ibintu bihuye no kwifuza kwe ku buryo yasinyaho agahamya ko bigendanye n’ubushake bwe.
Ni nka kurya ujya ku murenge gushaka service ariko ukagenda mu izina ry’umuyobozi w’akagari waguhaye urwandiko rwerekana ko ibyo urimo UBIKWIYE kandi bihuje na gahunda ya Leta.
Bene data,
Yesu niwe twahawe n’ijuru ngo atubere umuhuza naryo, dukwiriye kugenzura niba koko dukora byose ku bwe ngo izina ry’Imana rihabwe icyubahiro, naho bitagenze gutyo twasigarana Yesu wo ku rurimi gusa nka bene sikewa.
_Bukeye dayimoni arabasubiza ati “Yesu ndamuzi na Pawulo ndamumenye, ariko mwebweho muri ba nde?”_ *Intu 19:15*
GUKORA IKINTU ICYO ARI CYO CYOSE MU IZINA RYA YESU NI UGUKORA NK\’UMUHAGARARIYE UKABIKORA NK\’UKO YARI KUBIKORA AHIBEREYE N\’UBWO ABAKUBONA CG ABAKUMVA BATAMUREBA N\’AMASO Y\’UMUBIRI.TWIBUKIRANYE KO TURI BA AMBASADERI B\’IJURU MU ISI.
ndataekereza ko ari ugukora ibintu urimo gukora nk’aho ari Yesu ubwe waba arimo kubikora. Niko kubikora mu izina rya Yesu.
Rero ibyo dukora byo dukwiye kubikora mu izina rya Yesu (yewe no kurya, kunywa, kugenda mu muhanda, kwigisha Ijambo ry’Imana, guhana abana, kwisobanura mu rukiko, … kugira no ku kantu gato cyane nko kunama utoragura ikaramu yari itakaye hasi, BYOSE bigomba kuba bihesha Imana icyubahiro).

Igisubizo cyawe