Mwiriwe neza? Ndifuzako mumfashe mu kibazo mfite, mukangira inama.
Nashatse umugore tumaranye imyaka ibiri, ariko umuryango wanjye ntiwumvikana nawe, bitewe n’ibibazo yigeze kugirana nawo bikanatuma batongana hagati yabo.
Gusa njye nta kibazo mfitanye nawe, mu mibanire yacu. Ariko iwacu, bantegetseko mwirukana ngo nkazashaka undi mugore ngo kuberako yabasuzuguye, nanjye mbasobanuriye ko, kumwirukana atariwo muti w’ikibazo, bambwirako kuba ntamwirukanye kandi aricyo bari bansabye nk’ababyeyi, ubwo mbasuzuguye cyane, nkaba nanitandukanije n’umuryango (bambwirako ubwo mbaye umwanzi w’umuryango) kandi ngo Bibiliya ivugango wubahe so na nyoko kugirango uzaramire mu gihugu,
none ndagisha inama ngo mumbwire icyo nakora, twifashishije Bibiliya
Sawa Murakoze.
Ibisubizo 2
Yesu nashimwe, Inama nkugiriye mwenedata sinzi niba ikigufitiye umumaro kuko mbona hashize igihe kinini ubajije utarashubijwe hano niko mbibona. Bibiliya ijambo ry\’ Imana riravugango : Nicholas gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n\’ umugore we akaramata bagahinduka umubiri umwe. Mubyukuri umuntu uvugwa uzasiga Se na nyina hano n\’ umugabo, bishatse kuvuga ngo ubaka urwawe rugo kuko iwanyu bakubyaye kuko bashoboye kubaka urwabo. Umugore niwowe wamushatse si iwanyu bamushatse, kubwanjye numva waganiriza iwanyu kukintu kijyanye n\’ imbabazi bakemera kubabarira umukazana wabo , bityo mukabana mwese nkumuryango Ariko nibatamubabarira ku makosa yabakoreye , uzubake urugo Imana yagushinze aho ntakosa cg urubanza rukuriho rwose. Urakoze uhabwe umugisha.
Igisubizo cyawe