Hitamo igitabo:Igice

Zaburi 1

IGICE CYA MBERE (Zaburi 1--41)
1.Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi.
2.Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.
3.Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.
4.Ababi ntibamera batyo, Ahubwo bahwana n’umurama utumurwa n’umuyaga.
5.Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w’amateka, N’abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry’abakiranutsi.
6.Kuko Uwiteka azi inzira y’abakiranutsi, Ariko inzira y’ababi izarimbuka.


Uri gusoma Zaburi igice cya: