Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi ya Dawidi. Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Mwa bindimo byose mwe, muhimbaze izina rye ryera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ni we ubabarira ibyo wakiraniwe byose, Agakiza indwara zawe zose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Agacungura ubugingo bwawe ngo butajya muri rwa rwobo, Akakwambika imbabazi no kugirirwa neza nk’ikamba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Agahaza ubusaza bwawe ibyiza, Agatuma usubira mu busore bushya, Bumeze nk’ubw’ikizu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwiteka akora ibyo gukiranuka, Aca imanza zitabera zirenganura abarenganywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Yamenyesheje Mose inzira ze, Imirimo ye yayimenyesheje abana ba Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwiteka ni umunyebambe n’umunyambabazi, Atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ntakomeza kurwana iteka, Ntagumana umujinya iminsi yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ntiyatugiriye ibihwanye n’ibyaha byacu, Ntiyatwituye ibihwanye no gukiranirwa kwacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nk’uko ijuru ryitaruye isi, Ni ko imbabazi agirira abamwubaha zingana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, Uko ni ko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nk’uko se w’abana abagirira ibambe, Ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kuko azi imiremerwe yacu, Yibuka ko turi umukungugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Iby’umuntu, iminsi ye imeze nk’iy’ubwatsi, Nk’ururabyo rwo ku misozi ni ko ashisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kuko umuyaga urunyuraho rugashira, Ahantu harwo ntihazarumenya ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko imbabazi Uwiteka agirira abamwubaha, Zahereye kera kose zizageza iteka ryose, Gukiranuka kwe kugera ku buzukuru babo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ni ko agirira abitondera isezerano rye, Bakibuka amategeko ye bakayakomeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uwiteka yakomeje intebe ye mu ijuru, Ubwami bwe butegeka byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Muhimbaze Uwiteka mwa bamarayika be mwe, Mwa banyambaraga nyinshi mwe, basohoza itegeko rye, Mukumvira ijwi ry’ijambo rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Muhimbaze Uwiteka, mwa ngabo ze zose mwe, Mwa bagaragu be mwe, bakora ibyo akunda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Muhimbaze Uwiteka, mwa mirimo ye yose mwe, Mumuhimbarize ahantu ategeka hose. Mutima wanjye, himbaza Uwiteka.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: