Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka, igitare cyanjye ahimbazwe, Wigishe amaboko yanjye kurasana, N’intoki zanjye kurwana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ni we mboneramo imbabazi, Kandi ni igihome kinkingira. Ni igihome kirekire kinkingira n’umukiza wanjye, Ni ingabo inkingira n’uwo niringira, Ni we ungomōrera ubwoko bwanjye ngo mbutegeke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwiteka, umuntu ni iki ko umumenya? Cyangwa umwana w’umuntu ko umwitaho?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umuntu ameze nk’umwuka gusa, Iminsi ye imeze nk’igicucu gishira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uwiteka, manura ijuru ryawe umanuke, Ukore ku misozi iracumba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Urabye imirabyo ubatatanye, Urase imyambi ubirukane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Urambure ukuboko kwawe uri mu ijuru, Undohōre unkure mu mazi y’isanzure, Unkize amaboko y’abanyamahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Akanwa kabo kavuga ibitagira umumaro, N’ukuboko kwabo kw’iburyo ni ukuboko kw’ibinyoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mana, ndakuririmbira indirimbo nshya, Ndakuririmbira ishimwe kuri nebelu y’imirya cumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni we uha abami agakiza, Ukiza Dawidi umugaragu we inkota yica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nyarura unkure mu maboko y’abanyamahanga, Akanwa kabo kavuga ibitagira umumaro, Ukuboko kwabo kw’iburyo ni ukuboko kw’ibinyoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kugira ngo abahungu bacu babe nk’ibiti byikuririza, Bakiri abasore. N’abakobwa bacu bamere nk’amabuye akomeza impfuruka, Abajwe nk’uko babaza amabuye arimbisha inyumba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ngo ibigega byacu byuzure, Birimo imyaka y’imbuto zose, Intama zacu zibyarire ibihumbi n’inzovu mu rwuri rwacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ngo amapfizi yacu agire imitwaro iremereye, Ngo he kugira abatwaranira mu byuho, Cyangwa abasohoka kurwana. Kandi mu nzira zacu he kuba umuborogo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Hahirwa ubwoko bumera butyo, Hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: