Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mwa bakiranutsi mwe, Mwishimire Uwiteka, Gushima gukwiriye abatunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mushimishe Uwiteka inanga, Mumuririmbirire ishimwe kuri nebelu y’imirya cumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Mumuririmbire indirimbo nshya, Mucurangishe inanga ubwenge, Muyivugishe ijwi rirenga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kuko ijambo ry’Uwiteka ritunganye, Imirimo ye yose ayikorana umurava.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Akunda gukiranuka n’imanza zitabera, Isi yuzuye imbabazi z’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ijambo ry’Uwiteka ni ryo ryaremye ijuru, Umwuka wo mu kanwa ke ni wo waremye ingabo zo muri ryo zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ateranya amazi yo mu nyanja nk’ikirundo, Ashyingura imuhengeri mu bubiko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Isi yose yubahe Uwiteka, Abari mu isi bose bamutinye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kuko yavuze bikaba, Yategetse bigakomera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uwiteka ahindura ubusa imigambi y’amahanga, Akuraho ibyo amoko yibwira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Imigambi y’Uwiteka ikomera iteka ryose, Ibyo yibwira mu mutima we bihoraho ibihe byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo, Ubwoko yitoranirije kuba umwandu we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uwiteka arebera mu ijuru, Areba abana b’abantu bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ari mu buturo bwe, Areba ababa mu isi bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ni we ubumba imitima yabo bose, Akitegereza imirimo yabo yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nta mwami ukizwa n’uko ingabo ze ari nyinshi, Intwari ntikizwa n’imbaraga zayo nyinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ifarashi nta mumaro igira wo gukiza, Ntizakirisha umuntu imbaraga zayo nyinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Dore ijisho ry’Uwiteka riri ku bamwubaha, Riri ku bategereza imbabazi ze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ngo akize ubugingo bwabo urupfu, Abarinde mu nzara badapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Imitima yacu itegereza Uwiteka, Ni we mutabazi wacu n’ingabo idukingira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Imitima yacu izamwishimira, Kuko twiringiye izina rye ryera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Uwiteka, imbabazi zawe zibe kuri twe Nk’uko tugutegereza.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: