Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya bene Kōra babwirisha inanga ijwi rito. Ni indirimbo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka, Naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Naho amazi yaho yahorera akībirindura, Naho imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Hariho uruzi, Imigende yarwo ishimisha ururembo rw’Imana, Ni rwo Hera hari amahema y’Isumbabyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Imana iri hagati muri rwo ntiruzanyeganyezwa, Imana izarutabara mu museke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abanyamahanga barashakuje, Ibihugu by’abami byagize imidugararo, Ivuga ijwi ryayo isi irayaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nimuze murebe imirimo y’Uwiteka, Kurimbura yazanye mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi, Avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri, Amagare ayatwikisha umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana, Nzashyirwa hejuru mu mahanga, Nzashyirwa hejuru mu isi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: