Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi ya Dawidi yahimbye ubwo yari ari mu butayu bw’i Buyuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mana, ni wowe Mana yanjye ndazindukira kugushaka, Umutima wanjye ukugirira inyota, Umubiri wanjye ugukumburira mu gihugu cyumye, Kiruhijwe n’amapfa kitagira amazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uko ni ko nagutumbiririye ahera hawe, Kugira ngo ndebe imbaraga zawe n’ubwiza bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kuko imbabazi zawe ari izo gukundwa kuruta ubugingo, Iminwa yanjye izagushima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uko ni ko nzaguhimbaza nkiriho, Izina ryawe ni ryo nzamanikira amaboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umutima wanjye uzahazwa nk’uriye umusokoro n’umubyibuho, Akanwa kanjye kazagushimisha iminwa yishima,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uko nzakwibukira ku buriri bwanjye, Nkagutekereza mu bicuku by’ijoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kuko wambereye umufasha, Kandi nzavugiriza impundu mu gicucu cy’amababa yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umutima wanjye ukōmaho, Ukuboko kwawe kw’iburyo kurandamira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko abashakira ubugingo bwanjye kubutsemba, Bazajya ikuzimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bazahabwa gutwarwa n’inkota, Bazaba umugabane w’ingunzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko umwami azishimira Imana, Uyirahira wese azirata, Kuko akanwa k’ababeshya kazazibywa.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: