Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Iyi ndirimbo yitwa Zaburi, yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Mwa bari mu isi yose mwe, Muvugirize Imana impundu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Muririmbe icyubahiro cy’izina ryayo, Mwogeze ishimwe ryayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Mubwire Imana muti “Imirimo yawe ko iteye ubwoba, Imbaraga zawe nyinshi zizatuma abanzi bawe bose bakugomokera, Bakagushyeshya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Abo mu isi yose bazagusenga bakuririmbire, Bazaririmbira izina ryawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye ubwoba ku byo igirira abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Yahinduye inyanja ubutaka, Kandi bambukishije uruzi ibirenge, Aho ni ho twayishimiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Itegekesha imbaraga zayo iteka, Amaso yayo yitegereza amahanga, Abagome be kwishyira hejuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mwa mahanga mwe, muhimbaze Imana yacu, Mwumvikanishe ijwi ry’ishimwe ryayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Irindira imitima yacu mu bugingo, Kandi ntikundira ibirenge byacu ko biteguza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kuko Mana, waratugerageje, Watuvugutiye nk’uko bavugutira ifeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Wadutoje ikigoyi, Waduhekesheje umutwaro uremereye mu mugongo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Wahaye abantu kudukandagiza ku mitwe amafarashi abahetse, Twanyuze mu muriro no mu mazi, Maze udukuramo udushyira ahantu h’uburumbuke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ndinjirana ibitambo byokeje mu nzu yawe, Ndaguhigura umuhigo naguhize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Wabumbuje iminwa yanjye, Akanwa kanjye kakawuvuga ubwo nari mu mubabaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ndagutambira ibitambo byokeje by’amatungo abyibushye, Arimo umubabwe w’amasekurume y’intama, Ndatamba amapfizi n’ihene.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Mwa bubaha Imana mwese mwe, nimuze mwumve. Nanjye ndavuga ibyo yakoreye ubugingo bwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nayitakirishije akanwa kanjye, Ururimi rwanjye rwarayihimbaje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ariko koko Imana iranyumviye, Ityarije ugutwi ijwi ryo gusenga kwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Imana ihimbazwe, Itanze kumva gusenga kwanjye, Kandi itankuyeho imbabazi zayo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: