Somera Bibiriya kuri Telefone
IGICE CYA GATATU (Zaburi 73--89)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi iyi ni iya Asafu. Ni ukuri Imana igirira neza Abisirayeli, Bafite imitima iboneye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ariko jyeweho, Ibirenge byanjye byari bugufi bwo guhanuka, Intambwe zanjye zari zishigaje hato zikanyerera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kuko nagiriraga ishyari abibone, Ubwo narebaga abanyabyaha baguwe neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kuko batababazwa mu ipfa ryabo, Ahubwo imbaraga zabo zirakomera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ntibagira imibabaro nk’abandi, Ntibaterwa n’ibyago nk’abandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ni cyo gituma ubwibone buba nk’urunigi mu majosi yabo, Urugomo rukabatwikīra nk’igishura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Amaso yabo avanywe imutwe no kubyibuha kwabo, Bafite ibiruta ibyo umutima w’umuntu wakwifuza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Barakoba bakavugishwa iby’agahato no gukiranirwa kwabo, Bavuga iby’ubwibone.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bashyize akanwa kabo mu ijuru, Ururimi rwabo ruzerera mu isi yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni cyo gituma abantu be bagaruka aho, Bakamara amazi yuzuye mu gikombe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bakavuga bati “Imana ikibwirwa n’iki? Isumbabyose hari icyo izi?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Dore abo ni bo banyabyaha, Kandi kuko bagira amahoro iteka bagwiza ubutunzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ni ukuri nogereje ubusa umutima wanjye, Kudacumura nagukarabiye ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kuko natewe n’ibyago umunsi ukira, Ngahanwa ibihano mu bitondo byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Iyaba naravuze nti “Reka mvuge ntyo”, Mba narahemukiye ubwoko bw’abana bawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Natekereje uko nabasha kubimenya, Birandushya birananira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kugeza aho nagiriye ahera h’Imana, Nkita ku iherezo rya ba bandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ni ukuri ubashyira ahanyerera, Urabagusha bagasenyuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Erega bahindutse amatongo mu kanya gato! Ubwoba bw’uburyo bwinshi burabatsembye rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nk’uko inzozi zimeze iyo umuntu akangutse, Ni ko nawe Mwami nukanguka, Uzasuzugura icyubahiro cyabo cy’igicucu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ubwo umutima wanjye washariraga, Nkibabaza mu mutima,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nari umupfapfa nta bwenge nagiraga, Nameraga nk’inka imbere yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ariko none ndi kumwe nawe iteka, Umfashe ukuboko kw’iburyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uzanyoboza ubwenge bwawe, Kandi hanyuma uzanyakirane icyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ni nde mfite mu ijuru utari wowe? Kandi mu isi nta we nishimira utari wowe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Umubiri wanjye n’umutima wanjye birashira, Ariko Imana ni yo gitare umutima wanjye uhungiraho, Kandi ni yo mugabane wanjye iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kuko abakujya kure bazarimbuka, Watsembye abakurekeshejwe no kurarikira bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye, Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro, Kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: